Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan yihanganishije Kiliziya Gatolika nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa

Tanzania iri mu gahinda nyuma y’itabaruka ry’Umwpiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kondoa, Myr Bernadin Francis Mfumbusa, witabye Imana ku wa 14 Mata 2026 mu bitaro bya Benjamin Mkapa biherereye mu murwa mukuru Dodoma, azize indwara y’umutima.

Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan yihanganishije Kiliziya Gatolika nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa
Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan yihanganishije Kiliziya Gatolika nyuma y’urupfu rwa Myr Mfumbusa

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yihanganishije Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Tanzania (TEC), abasaseridoti, abiyeguriye Imana, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abanya-Tanzania bose muri rusange, agaragaza akababaro yatewe n’iyo nkuru.

Mu butumwa bwe, Perezida Samia yashimangiye ko Musenyeri Mfumbusa yari umushumba w’intangarugero, utaranzwe gusa no kwita ku buzima bw’abakristu mu buryo bwa roho, ahubwo wanagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sosiyete , cyane cyane mu rwego rw’itumanaho.

Yagize ati “Nakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’urupfu rw’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kondoa, Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa, witabye Imana ku wa 14 Mata 2026 i Dodoma. Uretse gukorera abaturage mu buryo bwa roho, tuzamwibukira ku bw’ubuhanga bwe bwagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’itumanaho mu gihugu, binyuze mu mahugurwa, kurera abanyamakuru, ubuyobozi n’ubushakashatsi.”

Yakomeje yihanganisha abayobozi ba Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Perezida wa TEC, Myr Wolfgang Pisa, Abepisikopi bose, Abasaseridoti, Abiyeguriye Imana, umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abavandimwe, ndetse n’abakristu Gatolika n’Abanya-Tanzania bose.

Ati “Imana imwakire mu bayo, imuhe iruhuko ridashira.”

Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa yari umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika bubashywe muri Tanzania, uzwiho ubwitange n’umurava mu murimo wa gishumba. Mu gihe cye cyose cy’ubuyobozi, yibanze ku guteza imbere ukwemera kw’abakristu, guteza imbere uburezi, no gushyigikira itangazamakuru rifite ireme.

Abamuzi bamuvuga nk’umuntu wari ufite umutima wo gukorera abandi, wicisha bugufi, kandi ushishikajwe no kubaka ubumwe n’amahoro mu muryango mugari no muri Kiliziya.

Yagize uruhare rukomeye mu guhugura no kurera abanyamakuru, abashakashatsi n’abayobozi banyuranye, ibikorwa byatumye urwego rw’itumanaho rugenda rutera imbere muri Tanzania.

Nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Tanzania (TEC), imyiteguro yo kumushyingura irakomeje, aho biteganyijwe ko Musenyeri Mfumbusa azashyingurwa ku wa 22 Mata 2026 muri Diyosezi Gatolika ya Kondoa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose