Tanzania: Umwepiskopi wa Morogoro yasabye Abakristu gukomeza gusabira Nyerere kugira ngo azabe umutagatifu
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Morogoro muri Tanzaniya, Myr Lazarus Vitalis Msimbe, yasabye abakristu gukomeza gusabira Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere, wabaye perezida wa Tanzania, kugira ngo inzira yo kumugira umutagatifu izagere ku musozo. Yagaragaje kandi ko ubuzima n’imiyoborere bye bikwiye kubera urugero abayobozi n’abaturage muri rusange.
Mu nyigisho yatanze mu Misa yo ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira, muri Katedrali ya Mutagatifu Patrick, iri ku cyicaro cya Diyosezi ayoboye, Myr Msimbe yibukije abakristu ko imyaka 27 ishize Nyerere atabarutse, ariko igikorwa cyo gusuzuma niba yakwitwa umutagatifu kikaba kigikomeje.
Yagize ati “Dukomeze gusabira Mwalimu Julius Kambarage Nyerere. Hashize imyaka 27 yitabye Imana, ariko inzira yo kumutangazaho umutagatifu yaratangiye.”
Inzira yo gusuzuma niba Nyerere yakwitwa umutagatifu yatangijwe mu mwaka wa 2005, nyuma y’uko Musenyeri Justin Samba, wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Musoma, afatanyije n’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzaniya (TEC), basabye Kiliziya Gatolika ku rwego rwa Vatikani gutangiza icyo gikorwa.
Tariki ya 13 Gicurasi 2005, Papa Benedigito wa XVI yatangaje Nyerere nk’«Umugaragu w’Imana» , ari ryo zina rihabwa umuntu watangiye gusuzumwa mu nzira igana ku gutangazwa ko ari umutagatifu.
Myr Msimbe yasobanuye ko, igihe ibisabwa mu nzego zose bizaba byuzuye, Nyerere ashobora kubanza gutangazwa ko ari Umunyacyubahiro (Venerable), nyuma akitwa Umuhire (Blessed), hanyuma agatangazwa nk’umutagatifu.
Yagize ati “Nihamara kugaragara ko yujuje ibisabwa, ashobora gutangazwa ko ari Umunyacyubahiro, nyuma akitwa Umuhire, hanyuma akazatangazwa nk’umutagatifu. Icyo gihe azaba urugero rwiza kuri buri wese.”
Yatanze icyizere ko urugendo rwo gusuzuma ubuzima n’ubutagatifu bwa Nyerere ruzanabera abakristu umwanya wo kurushaho gukurikiza indangagaciro za gikristu zamurangaga, zirimo ukwicisha bugufi, urukundo no kuba inyangamugayo.
Musenyeri Msimbe yagize ati “Dusabe Imana idufashe kugira umutima woroshye, gukunda abandi no kuba inyangamugayo.” Yasabye Abanyatanzaniya gukura amasomo mu buzima n’umurage Nyerere yasigiye igihugu cye.
Amasomo atatu mu miyoborere ya Nyerere
Mu nyigisho ye, Myr Msimbe yagarutse ku masomo atatu y’ingenzi abayobozi n’abaturage bakwiye gukura mu buzima n’imiyoborere bya Nyerere.
Yavuze ko Nyerere yari umwarimu nyawe, wari ufite ubuhanga mu kuvuga no gutanga ibiganiro, ku buryo yashoboraga gukosora abantu, kubigisha no kubashishikariza gukora ibyiza atabasebya cyangwa ngo abatuke.
Myr Msimbe yagize ati“Mwalimu Nyerere yari afite ubushobozi bwo kumvisha abantu atabahatira cyangwa abashyireho igitugu. Ni yo mpamvu yitwaga Mwalimu, bisobanura umwarimu, kandi koko yari umwarimu. Yari n’umuntu uzi kuvuga neza imbere y’abantu.”
Yibukije kandi ko Nyerere yashoboraga kunenga abantu no kubereka amakosa yabo mu buryo bubigisha, aho kubakomerekesha amagambo.
Yagize ati“Byari bigoye ko asoza ijambo atatumye abantu baseka, ariko inyuma y’ibitwenge habaga harimo ubutumwa. Yatumaga abantu batekereza, akabibutsa inshingano zabo kandi akabigisha.”
Isomo rya kabiri ni ugushikama ku mahame no kutadohoka ku kuri.
Myr Msimbe yavuze ko Nyerere yarangwaga no kudahindura imyanzuro ye ku mahame yabonaga ko akwiye, nubwo yabaga ahanganye n’abamurwanya.
Yagize ati “Hari abayobozi, iyo bahagurukiye kurengera igitekerezo runaka bagahura n’ababarwanya, amaherezo bisubiraho. Ariko Mwalimu Nyerere ntiyasubiraga inyuma ku mahame yemeraga ko ari ay’ukuri kandi ko akenewe mu iterambere ry’igihugu.”
Yatanze urugero ku ruhare Nyerere yagize mu kurwanya ivanguraruhu ryakorerwaga muri Afurika y’Epfo (Apartheid), agaragaza ko byerekana ubushake n’ubutwari bwo kurengera ibyo yabonaga ko ari ubutabera.
Isomo rya gatatu ni ugushyira umuntu ku isonga ry’iterambere.
Yagize ati: “Mwalimu Nyerere yemeraga ko abantu bagomba kugira uruhare mu iterambere ryabo. Yahaga agaciro iterambere ry’abantu kurusha iry’ibintu, kandi mu gufata ibyemezo akagendera ku kuri, ku makuru yizewe no ku bumenyi bw’ababifitiye ubushobozi.”
Ukwemera kwagize uruhare mu buzima bwe
Myr Msimbe yasoje n’icyo yagaragaje nk’isoko y’indangagaciro zarangaga Nyerere: ukwemera kwe kwa gikristu.
Musenyeri Msimbe yagaragaje ko Nyerere yashimangiraga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu iterambere ryabo, kandi ko iterambere ry’umuntu rikwiye guhabwa agaciro kurusha iry’ibintu bifatika byonyine.
Yavuze ko ukwicisha bugufi, urukundo, ubunyangamugayo no gushyira Imana mu mwanya wa mbere byagize uruhare mu kubaka imico n’imiyoborere bya Nyerere.
Yasobanuye ko ayo mahame yagize uruhare rukomeye mu miyoborere ya Nyerere, bityo ko abayobozi b’iki gihe n’abaturage bakwiye kuyigiraho kugira ngo bafatire ibyemezo ku kuri, ku nyungu rusange no ku mibereho myiza ya muntu.
Yashishikarije abakristu gukomeza kumusabira, banaharanira gushyira mu bikorwa izo ndangagaciro mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu miryango, mu kazi no mu nshingano z’ubuyobozi.
Nubwo inzira yo kumutangazaho umutagatifu igikomeje, Myr Msimbe yagaragaje ko ubuzima bwa Nyerere busanzwe bufite amasomo akomeye ashobora gufasha Abanyatanzaniya n’abandi bose bashaka kuyoborwa n’ukuri, ubutabera, urukundo n’ubwitange mu gukorera abandi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.