Tanzania:“Ubugizi bwa nabi bwakurikiye amatora ni ikinegu gikomeye imbere y’Imana.”Mgr Thaddeus Rwa’ichi, Arikiyepisikopi wa Dar-es-Salaam
Mu Gitambo cya Misa cyahariwe gusabira abazize ubugizi bwa nabi bwakurikiye amatora muri Tanzania, Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Jude Thaddeus Rwa’ichi wa Arikidiyosezi ya Dar es Salaam yagaragaje impungenge ku bw’amaraso y’inzirakarengane yamenetse, avuga ko ibyo bikorwa “ari ikinegu gikomeye imbere y’Imana kandi bidahuje na kamere nyayo y’igihugu cya Tanzania.”
Nyuma y’amatora rusange yabaye mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, Tanzania yahuye n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage batishimiye ibyavuye mu matora bavuga ko bitanyuze mu mucyo. Iyo myigaragambyo yaje kugera ku rwego rukomeye, ituma habaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byahitanye ubuzima bwa benshi.
Nubwo imibare nyayo itaramenyekana neza, amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko abantu amagana bashobora kuba barishwe, abandi benshi bagakomereka, mu gihe hari n’ababuriwe irengero.
Kiliziya Gatolika muri Tanzania ndetse no mu mahanga, yahise isaba amasengesho yihariye yo gusabira abahitanywe n’ubwo bwicanyi, abakomeretse, n’imiryango yabo.
Ku wa 9 Ugushyingo 2025, Arikiyepisikopi Jude Thaddeus Rwa’ichi yayoboye Gitambo cya Misa cyabereye muri Katedrali ya Mutagatifu Yosefu i Dar es Salaam, cyahariwe gusabira abazize ubugizi bwa nabi n’imiryango yabo.
Mu ntangiriro z’igitambo cya Misa, yavuze ijambo ryuzuye agahinda n’impuhwe, agira ati“Igihugu cyacu cyarakomerekejwe cyane, cyatakaje icyubahiro cyacyo imbere y’amahanga. Twabuze abantu benshi, bamennye amaraso yabo nta mpamvu n’imwe ibisobanura. Hari n’abishwe bari mu ngo zabo, batagize icyo bakoze.”
Yakomeje agira ati“Kwica umuturage ugaragaza ibitekerezo bye si igisubizo, si igihano cyemewe, kandi si ishusho nyakuri ya Tanzania. Ibyo byose ni igisuzuguriro gikomeye imbere y’Imana, kuko buri muntu afite agaciro n’uburenganzira bwo kubaho.”
Akomoza ku masomo matagatifu y’uwo munsi, Arikiyepisikopi Rwa’ichi yagarutse ku nsanganyamatsiko ebyiri zikomeye: ubutabera n’ubwenge.
Yibukije ko amahoro atagerwaho igihe ubutabera butawe inyuma, kuko “ubutabera ari rwo rufatiro rw’amahoro arambye.” Yagize ati “Tanzania yatakaje icyerekezo cy’ubutabera. Nta mahoro y’ukuri ashoboka hatabayeho ubutabera buvugira abacecetse, buha icyubahiro ubuzima bwa muntu.”
Yasabye buri wese kwisuzuma, kwicisha bugufi no kwibaza niba afite umutima w’ubwitonzi n’ubwenge bwo gutanga amahoro aho ari.Ati “Ubwenge nyabwo ni ubw’umuntu wemera kumva mugenzi we, atamucira urubanza, ahubwo akamufasha gusubira ku nzira y’amahoro.”
Icyo gihe kandi, muri Diyosezi ya Mbeya, habereye indi Misa yihariye muri Paruwasi ya Bikira Mariya wa Fatima i Mwanjelwa, yayobowe na Arikiyepisikopi Gervas Nyaisonga, umwe mu bashumba b’imena ba Kiliziya Gatolika muri Tanzania.
Arikiyepisikopi Nyaisonga yashimangiye ko igihugu kidashobora kubaka ejo hazaza hatabayeho imbabazi, ukwicisha bugufi n’urukundo.
Ati “Kwicisha bugufi si intege nke, ahubwo ni imbaraga z’umuntu wemera ko ububasha bwose buva ku Mana. Ubuyobozi bw’ukuri ni ubushingiye ku kuri n’ubutabera, si ubw’intwaro n’amagambo.”
Yongeyeho ati “Ababuze ababo bahumurizwe n’ubwo agahinda ari kenshi; abakomeretse bakizwe; ababuze baboneke, baba bakiriho cyangwa baritabye Imana. Abatakaje ibyabo bagire ubutwari bwo gutangira bushya, kuko igihe bakiri bazima, hari icyizere cy’amahoro n’ubuzima bushya.”
Mu butumwa bwabo, abashumba ba Kiliziya Gatolika muri Tanzania basabye abategetsi b’igihugu n’abaturage bose gusubiza igihugu ku murongo w’amahoro n’ubwiyunge.
Barasaba ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihagarikwa burundu, uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa, kandi ubutabera bukabera bose kimwe.Arikiyepisikopi Rwa’ichi ati “Tanzania ni igihugu cy’amasengesho, cy’abana b’Imana. Ntidushobora kwemerera umwijima gutsinda umucyo. Nta muntu n’umwe ugomba kugira ishyaka rimurenza ubumuntu.”
Misa zombi – iya Dar es Salaam n’iya Mbeya – zasojwen’ isengesho risaba Imana gukiza igihugu, gutuza mu mitima y’abatuye Tanzania no kugarura icyizere mu mitima y’abaturage.Rigira riti “Mana, turemeshe mu rukundo, dusubize igihugu cyacu mu nzira y’ubwiyunge n’amahoro. Tuma abavandimwe twatakaje baduhindukiremo urumuri, natwe utuyobore mu nzira y’ubutabera, kugira ngo isi yose ikubonemo amahoro y’ukuri.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.