Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzaniya: Arkiyepiskopi wa Dar es Salaam yasabye Leta Guhagarika Ishimutwa ry'Abantu, Anashishikariza Abaturage Kuzatora mu Bwisanzure

Mu kwizihiza Umunsi wa Nyerere ku wa 14 Ukwakira 2025, umunsi Tanzaniya yibuka Intwari y’Igihugu, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Dar es Salaam, Nyiricyubahiro Jude Thaddaeus Ruwa’ichi, yasabye Leta ya Tanzaniya kugira icyo ikora ku kibazo kimaze imyaka ibiri cy’abantu bashimutwa cyangwa bakaburirwa irengero mu buryo butavugwaho rumwe. Ni ikibazo cyagiye kivugwa hirya no hino mu gihugu, cyongera ubwoba mu baturage ndetse kigasiga icyasha ku mutekano n’uburenganzira bwa muntu.

Tanzaniya: Arkiyepiskopi wa Dar es Salaam yasabye Leta Guhagarika Ishimutwa ry'Abantu, Anashishikariza Abaturage Kuzatora mu Bwisanzure
Tanzaniya: Arkiyepiskopi wa Dar es Salaam yasabye Leta Guhagarika Ishimutwa ry'Abantu, Anashishikariza Abaturage Kuzatora mu Bwisanzure

Mu butumwa yagejeje ku mbaga y’abitabiriye igitambo cya Misa yo ku munsi mukuru wa Nyerere, Arikiyepisikopi Ruwa’ichi yagaragaje ko nta gihugu cyakwiyubaka cyangwa se kikagira amatora y’ubwisanzure mu gihe abaturage bacyo batagira icyizere mu mutekano wabo.

Yavuze ko ubuzima bwa muntu ari ndakorwaho kandi bufite agaciro ntagereranywa, asaba ko buri rwego rwa Leta rufite inshingano zo kurinda umutekano ryakagombye gufata iya mbere mu gukemura ibi bibazo.

Yagize ati: "Hashize imyaka ibiri abanyagihugu batabariza ababo baburirwa irengero. Birababaje kubona abantu bashimutwa n’imitwe cyangwa amatsinda azi neza ibyo akora, ariko ntihagire igikorwa ngo ibi bihagarare. Ese koko aba bantu bafite imbaraga ziruta iza Leta? Abaturage bibaza impamvu inzego z’umutekano zicecekeye, kandi zifite inshingano yo kubarengera."

Arikiyepisikopi Ruwa’ichi, unayoboye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepisikopi Gatolika (TEC), izakurikirana amatora rusange ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025, yavuze ko guhitamo abayobozi bashya bizagira ireme gusa ari uko abaturage bafite icyizere ko ubuzima bwabo burinzwe. Yibukije ko ubutegetsi bukomoka ku baturage kandi bugomba kubakorera, abashishikariza kutazagendera ku bwoba, ruswa cyangwa iterabwoba igihe bazaba bitabira amatora.

Yagize ati: "Dukeneye amatora y’ubwisanzure, atari amatora aciye mu gitugu. Buri muturage agomba kuyoborwa n’umutimanama usukuye, yubaha Imana n’uburenganzira bwa muntu. Nimwirinde guhemukirwa n’amateka y’igihugu cyacu, mugire uruhare rugaragara mu guhitamo abayobozi beza."

Arikiyepisikopi yanibukije ko Julius Nyerere, usanzwe afatwa nk’Intwari y’Igihugu ndetse akaba yarashyizwe ku rwego rw’Abagaragu b’Imana na Papa Benedigito wa XVI mu 2005, yasize umurage w'ubunyangamugayo, ubumwe n’ubwitange. Yasabye Abanya-Tanzaniya bose kuzirikana uwo murage, bakarushaho kubaka igihugu gishingiye ku butabera n’amahoro.

Yasoje asaba Leta kwicarana n’abafite ibitekerezo bitandukanye mu rwego rwa politiki, bagashaka ibisubizo biciye mu biganiro byubaka, anashimangira ko Ingingo ya 21 y’Itegeko Nshinga rya Tanzaniya iha buri muturage uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu, bityo ayo mahirwe adakwiye gupfushwa ubusa

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose