Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzaniya: Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa yitabye Imana

Kiliziya Gatolika muri Tanzaniya iri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa, wari Umushumba wa Diyosezi ya Kondoa.

Tanzaniya: Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa yitabye Imana
Tanzaniya: Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa yitabye Imana

Ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika muri Tanzaniya (TEC) ryatangaje ko Musenyeri Mfumbusa yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026, azize uburwayi, aho yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Benjamin Mkapa biherereye i Dodoma.

Inkuru y’urupfu rwe yakiranywe agahinda kenshi, by’umwihariko kuko yari agifite inshingano zikomeye muri Kiliziya ku rwego rw’Isi. Ku wa 9 Mata 2026, mbere y’iminsi itanu gusa ngo yitabe Imana, Papa Léon XIV yari yamugize umwe mu bagize Komisiyo y’Urwego rwa Vatikani rushinzwe Itangazamakuru (Dicastery for Communication).

Uretse kuba yari Umushumba wa Diyosezi ya Kondoa, Musenyeri Mfumbusa yari azwi cyane nk’umuhanga mu itangazamakuru n’uburezi. Mu nama ya 20 ya SECAM (Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari) yabereye i Kigali hagati ya Nyakanga na Kanama 2025, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abepisikopi muri Afurika ishinzwe itangazamakuru (CEPACS).

Musenyeri Mfumbusa yavutse mu 1962 i Kondoa, aza kwiga amasomo akomeye i Roma muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian University, aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu itangazamakuru mu 1997.

Agarutse mu gihugu cye, yakoze imirimo itandukanye mu bijyanye n’uburezi muri Kaminuza Gatolika ya Mutagatifu Augustin wa Tanzaniya (SAUT), aho yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi rusange, umwunndetse aza no kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo.

Musenyeri Mfumbusa yabaye Musenyeri wa mbere wa Diyosezi ya Kondoa yashinzwe mu 2011 na Papa Benedigito wa XVI. Yahawe Ubusaseridoti kuwa 14 Kamena 1992 muri Diyosezi ya Dodoma, ahabwa ubwepisikopi kuwa 15 Gicurasi 2011.

Mu butumwa bwe bwa Gishumba, yibanze cyane ku guteza imbere kwigira kwa Diyosezi ayobora no gushishikariza imibanire myiza hagati y’amadini, cyane cyane mu gace kiganjemo Abayisilamu. Ibi byagaragazaga ubushake bwe bwo guteza imbere amahoro n’ubwumvikane mu muryango mugari.

Musenyeri Mfumbusa kandi umuntu ukunze kugaragara mu bikorwa by’itangazamakuru rya Kiliziya, aho yashishikarizaga ikoreshwa ry’itangazamakuru rigezweho mu kwamamaza inkuru Nziza.

Urupfu rwe ni igihombo gikomeye kuri Kiliziya Gatolika muri Tanzaniya, muri Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose