Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Tugomba kugaya ababaye ibigwari ariko tukereka abana bacu n'ababaye intwari"Myr Ntagungira

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Myr Jean Bosco Ntagungira yagaragaje ko mu kuvuga amateka ya Jenoside ari ngombwa kugaragaza abayigizemo uruhare no kuzirikana abaye intwari bagatanga ubuzima bwabo ngo barengere abicwaga.

"Tugomba kugaya ababaye ibigwari ariko tukereka abana bacu n'ababaye intwari"Myr Ntagungira
"Tugomba kugaya ababaye ibigwari ariko tukereka abana bacu n'ababaye intwari"Myr Ntagungira

Iki gikorwa cyabereye muri Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza muri Diyosezi Gatolika ya Butare ku wa 2 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’abayobozi ba Kiliziya, inzego z’ubuyobozi, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango y’abapadiri n’abiyeguriyima bazize Jenoside n’abakristu benshi.

Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda cy’uko buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi, Kiliziya Gatolika mu Rwanda izajya yibuka Abapadiri n’abiyeguriyimana bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibuka: “Kiliziya yagize uruhare muri Jenoside ariko yanagize uruhare mu kubaka igihugu”

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango Ibuka mu Karere ka Nyanza, Perezida wawo Jean Baptiste Niyitegeka yavuze ko amateka agaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko anashimangira ko iyo Kiliziya yagize uruhare rukomeye mu burezi no mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Kiliziya Gatolika ni yo mubyeyi w’amadini ya gikristu yose mu Rwanda. Ifite uruhare rudashidikanywaho muri aya mateka atuma twicaye hano twibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside. Kiliziya Gatolika iyafitemo uruhare runini, ariko na none ifite uruhare runini mu mibereho n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yakomeje agaragaza ko abarenga 90% by’Abanyarwanda bari abakristu mu gihe cya Jenoside, bityo ko abishwe ndetse n’ababishe bose bari bafite aho bahuriye na Kiliziya cyangwa andi madini ya gikristu.

Ati “Abishwe igice kinini bari abana ba Kiliziya, n’ababishe bari abana ba Kiliziya. Bituma Kiliziya igira inshingano ikomeye igomba kubazwa muri aya mateka twibuka.”

Yashimangiye kandi ko Kiliziya ikomeje kugira uruhare mu kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, by’umwihariko binyuze mu burezi n’uburere yatanze mu gihugu.

Myr Ntagungira: “Kiliziya yarishe ariko na yo yarishwe”

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kuvugwa uko yakabaye yose, hatirengagijwe uruhare urwo ari rwo rwose.

Agaruka ku butumwa bwa Ibuka n’abakomeza kugaragaza uruhare rw’abana bamwe ba Kiliziya muri Jenoside, yavuze ko na Kiliziya ubwayo yatakaje benshi mu bayoboke, Abapadiri n’abiyeguriyimana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyanza yavuze ngo ‘Kiliziya yarishe ariko na Kiliziya yarishwe.’ Ibyo byose tugomba kubyirengera kandi tukabitambukamo gitwari.”

Musenyeri Ntagungira yavuze ko amateka akwiye kuvuga abagize uruhare muri Jenoside, ariko nanone ntihirengagizwe intwari zabayeho zigahitamo gupfana n’abo zari zishinzwe kurinda.

Ati “Tugomba kugaya ababaye ibigwari, turabazi mu mateka baravugwa, ariko tukereka n’abana bacu ababaye intwari.”

Yatanze urugero rwa Padiri Matayo Ngirumpatse wakoreraga muri Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza, wanze guhunga ahubwo agahitamo kugumana n’abakristu be kugeza yishwe.Yanavuze kuri Padiri Tharcisse Rubingisa, wavugwaga nk’umushumba wakomeje guhumuriza no gusabira abari bamuhungiyeho mu gihe bari bategereje kwicwa.

Yagize ati “Twumvise Padiri Rubingisa ukuntu yishwe ahumuriza abari bamuhungiyeho, abasengera abafasha gukomeza kwitegura gusanga urupfu.”

Yanagarutse kuri Padiri François Ngomirakiza, wavugwaga nk’umupadiri wahigwaga ariko agakomeza kurwanira abandi aho kwitekerezaho wenyine

Musenyeri Ntagungira yavuze ko hari Abapadiri benshi bahisemo kugumana n’abakristu babo kugeza bishwe, barimo Padiri Jean Bosco Munyaneza n’uwari Padiri Ananiya Rugasira.Ati “Mu gihe tuvuga iri curaburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, tujye tunareba n’urumuri rw’abo bose bafashije abo bari kumwe, tumenye ko Ivanjili ya Yezu Kristu itaheranwe n’ubwo twikubise hasi.”

Yasabye abakiri bato kurebera ku ntwari zaranzwe n’ubumuntu n’urukundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Leta y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa hibutswe by’umwihariko Abapadiri 14 ba Diyosezi Gatolika ya Butare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwibutso rwa Diyosezi rwubatse mu gikari cya Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza handitseho amagambo agira ati “Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana” (Buh. 3,1).

Uru rwibutso rwibukirwamo Abapadiri 14 ba Diyosezi Gatolika ya Butare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Padiri Butera Firmin, Padiri Furaha Justin, Padiri Kamuzinzi François, Padiri Muvara Félicien, Padiri Ncogoza Charles, Padiri Ngirumpatse Mathieu, Padiri Ngomirakiza François, Padiri Nkeshumpatse Callixte, Padiri Ntibaziga Second, Padiri Nyangezi Innocent, Padiri Rubingiza Tharcisse, Padiri Sebera Jean Marie Vianney, Padiri Uwitonze Callixte na Padiri Yirirwahandi Jean Bosco.

Muri Iki gikorwa hanibutse kandi ababikira benshi bo mu miryango y’abiyeguriyimana batandukanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Harimo Abenebikira, Ababenedigitine, Ababikira b’Umushumba Mwiza ndetse n’abafurere b’Abamariste n’ab’i Gihindamuyaga.

Mu mazina yavuzwe harimo Sr Mariya Pawula Nyirangwije, Sr Mariya Pelajiya Kantama, Sr Petero Claver Yankurije, Sr Marie Françoise Nyirampirwa, Sr Mariya Augustin Nyiranyundo, Sr Mariya Edimonde Nyirabudeyi, Sr Marie Claver Mukabisangwa, Sr Marie Vianney Nyirateraho, Sr Mariya Jehovanie Mukeshimana, Sr Mariya Leatia Nyiramakwandi, Sr Mariya Alphonse Nziza, Sr Gerarda Mariya Mukaburihira, Sr Marie François Xavier Mukamurigu, Sr Mariya Candida Kanyundo, Sr Mariya Liberatha Nyirahabimana, Sr Mariya Carida Nyirankurikizayo na Sr Mariya Benigne Nakana.

Hanibutswe kandi Ababenedigitine barimo Sr Emeride Musabyemungu, Sr Agnes Nyirahabimana, Sr Bernadette Nyirandamutsa, Sr Julienne Mukankusi, Sr Fortune Mukagasana, Sr Stephanie Mukamanzi, Sr Therese Mukarubibi, Sr Kayitesi Theonilla, Sr Emmaculée Mukarutabana na Sr Ancilla Mukasisi.

Mu bafurere bibutswe harimo Furere Gaheta Gatera, Furere Antoine Innocent Rutagengwa, Furere Rwesa Etienne, Furere Fabien Bisengimana na Furere Canisius Nyirinkindi.

Hanibutswe kandi Ababikira b’Umushumba Mwiza barimo Sr Enatha Mwemayire na Sr Epiphanie Mukungajye.

Diyosezi Gatolika ya Butare yavuze ko uru rutonde rw’Abasaserdoti n'abiyeguriyimana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rugikomeza gukusanywa, kugira ngo amazina yose azashyirwe mu rwibutso rwa Diyosezi rwubatse mu gikari cya Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza.

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abapadiri bane ari bo Padiri Innocent Nyangezi, Padiri Callixte Uwitonze, Padiri Matayo Ngirumpatse na Padiri Jean Bosco Yirirwahandi, bose bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyanza.Hari kandi amazina y’abandi Bapadiri 10 ba Diyosezi ya Butare biciwe mu bice bitandukanye by’iyo Diyosezi.

Diyozezi Gatolika ya Butare ivuga ko igikorwa cyo gukusanya amazina y’abapadiri n’abiyeguriyimana bishwe muri Jenoside kigikomeje, mu gihe hategerejwe ko uru rwibutso ruvugururwa rukagirwa urwibutso rwa Jenoside rwuzuye kandi ruha icyubahiro gikwiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose