Turi mu isi y’ibitangazamakuru byigisha kurwanya Imana: Umukristu agomba kugira umutima uhamye” – Mgr Musengamana
Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihizaga Yubile y’Abalayiki ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, yashimangiye ko abakristu bo muri iki gihe bagomba kuhamya ukwemera mu muryango no muri sosiyete, cyane cyane muri ibi bihe Isi na Kiliziya byugarijwe n’impinduka n’ubuhakanyi by'umwihariko buri gukwirakwizwa n'itangazamakuru rigezho kandi ryihuta
Umwepiskopi wa Byumba yibukije ko itangazamakuru rigezweho rikomeje guhabwa urubuga rwo kwamamaza ibikorwa binyuranye, rimwe na rimwe birwanya Imana, Kiliziya n’abayoboke bayo.
Yagize ati“Turi mu isi aho twumva kandi tukabona ibitangazamakuru bitandukanye bihabwa rugari ndetse bikanashishikarizwa kwamamaza gahunda yo kurwanya Imana, Kiliziya, abayoboke bayo n’ibyayo.”
Mgr Musengamana yagarutse ku kamaro ko kugira umutima uhamye, atagushwa n’ibitekerezo binyuranye n’Ijambo ry’Imana cyane cyane ibiri gukwirakwizwa n'itangazamakuru rigezweho, avuga ko umukristu wo muri iki gihe agomba kwizirika ku Ijambo ry’Imana no guhamya ukwemera mu bikorwa bya buri munsi.
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku bibazo Isi n’abakristu bahura nabyo muri iki gihe, asobanura ko abantu benshi bagenda bicika ku kwemera bagendera ku bitekerezo byabo aho kumvira Ijambo ry’Imana.
Yagize ati “Bakristu bavandimwe, balayiki, turi guhimbaza yubile y’impurirane mu bihe bitoroshye by’amateka y’Isi na Kiliziya yacu. Turi mu bihe by’impinduka mu myumvire, imibereho n’imikorere y’abantu igenda igaragaza guhakana, kurwanya no gutera umugongo Imana n’ibyayo.”
Musenyeri Musengamana yasoje inyigisho ye ashimangira ko ubukristu nyabwo butagarukira ku izina gusa, ahubwo ari ubuhamya bwa buri munsi mu bikorwa n’imyifatire. Yongeraho ko iyi Yubile y’impurirane igomba kuba umwanya wo kwisuzuma no gusubiza amaso ku bushobozi bw’umukristu bwo kuba urumuri n’umunyu muri sosiyete yugarijwe n’ivangura n’ubuhakanyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.