Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Twabaye nk’abavuye mu bitotsi twishimye cyane” Imbamutima z’abakristu ba paruwasi eshatu za Diyosezi ya Byumba zabimburiye izindi gufungurwa

Ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo Musenyeri Papias Musengamana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yifatanyije n’abakristu mu muhango w’ifungurwa rya paruwasi eshatu zari zimaze igihe zifunzwe muri gahunda ya Leta y’ u Rwanda y’ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa . Izo ni paruwasi ya Nyagasozi yari imaze umwaka n’amezi atandatu ifunze, paruwasi ya Nyagahanga ndetse na paruwasi ya Nyakayaga.

“Twabaye nk’abavuye mu bitotsi twishimye cyane” Imbamutima z’abakristu ba paruwasi eshatu za Diyosezi ya Byumba zabimburiye izindi gufungurwa
“Twabaye nk’abavuye mu bitotsi twishimye cyane” Imbamutima z’abakristu ba paruwasi eshatu za Diyosezi ya Byumba zabimburiye izindi gufungurwa

Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Myr Papias Musengamana, yavuze ko uwo munsi wari uw’ibyishimo bidasanzwe, aho abakristu bongera guhurira hamwe nk’umuryango w’Imana, basangira ijambo ry’Imana n’Ukaristiya Ntagatifu.

Yagize ati“Uyu munsi dufite ibyishimo byo kongera guhurira hamwe nk’umuryango w’Imana, dusangiye ukwemera n’ameza y’Ukaristiya. Turazirikana abakristu batabashije guhabwa amasakaramentu uko babyifuzaga, abarwayi, abanyantege nke, n’abagiye bitaba Imana badafashijwe nk’uko Kiliziya ibigena. Ibi byose byaduteye intimba, ariko turashima Imana yaduherekeje muri ibi bigeragezo.”

Myr Musengamana yashimiye by’umwihariko abakristu, imiryango remezo, abakateshiste n’amatsinda atandukanye bagize uruhare mu gufasha abanyantege nke, abasaza n’abakecuru bigunze, bakomeza kubatera inkunga mu gihe cy’igeragezwa.

Padiri Nibishaka Bonaventure, padiri mukuru wa paruwasi ya Nyagasozi, yavuze ko ifungurwa ry’iyi paruwasi ryakiriwe n’ibyishimo byinshi, nyuma y’umwaka n’amezi atandatu abakristu batabasha guteranira mu ngoro y’Imana.

Yagize ati“Twishimiye kongera guhurira mu ngoro y’Imana tukahasengera duhuje ubuvandimwe. Nubwo byari bigoye, twagerageje gukomeza kwegera abakristu mu miryango remezo no kubagezaho ubutumwa bwa Kiliziya. Ubu ibintu byongeye kugenda neza, turashima Imana.”

Padiri Uwayezu Eric, padiri mukuru wa paruwasi ya Nyakayaga, na we yavuze ko ifungurwa ry’iyi paruwasi ryabaye inkuru ihumuriza imitima y’abakristu bari bamaze umwaka n’amezi ane batabona Ukaristiya.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye, twavuga ko Nyagasani yongeye kutuvukira. Abakristu bari bategereje uyu munsi cyane, bamwe baje kurara bategereje Misa yatangiwe na Musenyeri.”

Ku ruhande rw’abakristu, Flodouard Bazi, umukateshiste wa paruwasi ya Nyagasozi, yavuze ko nubwo ingoro yari yarafunzwe, ukwemera kwabo kutigeze gucogora.

Yagize ati“Twakomeje gusengera mu ngo no mu miryango remezo. Ubu rero turashima Imana yadufunguriye Kiliziya, kuko kongera guteranira muri iyi ngoro ntagatifu ni ibyishimo bikomeye.”

Siyongiro Emmanuel, umukristu wo muri paruwasi ya Nyakayaga, yavuze ko inkuru yo gufungura Kiliziya yayakiriye nk’uwavuye mu bitotsi.

Ati“Twari twacitse intege, bamwe baragwa, abandi bagorwa no kujya gusenga kure. Kumva ko Kiliziya yongeye gufungurwa byadusubijemo imbaraga, cya kibatsi cyongeye kugaruka.”

Izi paruwasi zifunguwe zari zimwe muri paruwasi 26 zo mu Rwanda hose zari zarafunzwe. Nyuma y’iri fungurwa, hasigaye paruwasi 23 zigifunze. Muri zo, Diyosezi ya Byumba yari ifitemo umunani, ariko kuri ubu hasigaye eshanu ari zo: Rukomo, Gituza, Burehe, Muyanza na Kisaro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose