“Twiyubakire” yagaragaje ko urugendo rw’imbabazi hagati y’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abarokotse rugikenewe
Mu 1994, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye by’icuraburindi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaga ibikomere bikomeye mu mitima no mu mibanire y’Abanyarwanda. N’ubwo hashize imyaka 32, ingaruka zayo ziracyagaragara, cyane cyane mu mibanire y’abakoze ibyaha n’abo bahemukiye. Umwe mu miti, Kiliziya yakomeje gushimangira ni urugendo rw’imbabazi: Gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no kuzitanga ku barokotse.
Mu rwego rwo gushyigikira uru rugendo, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashyizeho umushinga witwa “Twiyubakire”, ugamije gufasha Abanyarwanda kongera kwiyubaka, gusana imitima yakomeretse no kongera kubaka imibanire myiza mu muryango nyarwanda.
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru w’iyo Komisiyo, asobanura ko uyu mushinga watekerejwe hagamijwe gufasha impande zombi zirebwa n’ingaruka za Jenoside. Avuga ko abakoze ibyaha bashishikarizwa guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye, mu gihe abarokotse Jenoside na bo bashishikarizwa kugira umutima ubabarira, kuko ari yo nzira iganisha ku mahoro arambye.
Mu muhango wo gusoza icyiciro cy’igeragezwa ry’uyu mushinga wabereye kuri paruwasi ya Ruhuha tariki 9 werurwe 2026, Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yashimangiye akamaro ko kubabarira yibutsa ko Imana isaba abemera gusaba no gutanga imbabazi mbere kuyitura amaturo.
Yaragize ati “Yezu aduhishurira ko iyo umuntu azanye ituro rye imbere y’Imana kandi hari uwo bafitanye ikibazo batarababarirana, agomba gusiga ituro rye imbere y’urutambiro akabanza kwigorora na mugenzi we akabona kuza guhereza ituro rye.”
Hirya no hino mu maparuwasi hakorwa igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bakoze icyaha cya Jenoside bazisaba abo bagikoreye. Iki gikorwa cyatangiriye muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi ya Cyangugu, cyakomeje kugezwa no mu yandi ma Paruwasi atandukanye hirya no hino mu madiyosezi, binyuze muri gahunda zitandukanye zateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro. Muri izi gahunda, harimo n’umushinga “Twiyubakire”.
Nk’uko Mukeshimana Valentine, ukurikirana uyu mushinga, abivuga, Umushinga “Twiyubakire” uri gushyirwa mu bikorwa mu turere twa Gisagara mu Murenge wa Mugombwa na Bugesera mu Murenge wa Ruhuha. Watangiye mu Ukwakira 2025, ukazasozwa ku wa 30 Werurwe 2026, ukaba uri mu cyiciro cy’igerageza. Uterwa inkunga n’Ikigega cy’Iterambere cy’Abongereza (FCDO) binyuze muri Caritas Ireland – Trócaire.
Mbere y’uko uyu mushinga utangira, imibanire hagati y’abarokotse Jenoside n’abakoze ibyaha yari igoye. Hari ubwoba, urwikekwe n’ipfunwe ku mpande zombi, ku buryo kwicara hamwe cyangwa kugirana ibiganiro byari bigoye. Abenshi mu bakoze ibyaha bagiraga isoni zo kwegera abo bahemukiye, mu gihe abarokotse Jenoside bamwe bagiraga ihungabana n’ubwoba bwo kongera guhura na bo.
Mukandutiye Immaculée, umwe mu barokotse Jenoside utuye muri Paruwasi ya Ruhuha, atanga ubuhamya bw’uko yari abayeho mbere y’aya mahugurwa. Avuga ko byari bigoye kubabarira umuntu utigeze aza kumusaba imbabazi, ku buryo uwo yabonaga yamufataga nk’umwicanyi, bigatuma adashobora kubona amahoro mu mutima.
Nk’uko abivuga, abona abafunguwe barasabye imbabazi Leta, ibintu afata nk’amatakirangoyi, akaba avuga ko bituzuye igihe, aba basabye imbabazi batabasha gutera intambwe ngo banasabe imbabazi abo biciye ababo.
NYIRANGABE Eugenie, wo mu murenge wa Ruhuha na we avuga uko yari amerewe atarabohoka ngo atange imbabazi. Ati “Nararyamaga nkumva uburiri bumbanye bunini. Natekereza ibintu byambayeho nkumva umutima wanjye uratera cyane, nahura n’ababikoze nkumva ubwoba ni bwinshi. Nahoranaga ubwoba, umutima udiha, nkumva nta na kimwe cyamfasha. Iyo nanyuraga ku rugo rw’abankoreye ibyaba bwije nagendaga niruka ngira ngo bandi inyuma. Iyo nahuraga nawe afite umuhoro nagiraga ikibazo gikomeye, nkiruka ngahunga nkajya kure. Nakundaga guhora ndwaye kubera ibyo bibazo twahuye na byo.”
Mudenge Athanase utuye ku Ruhuha mu kagari ka Gatanga, mu mudugudu wa Rwanika, wafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, avuga ko ari ngombwa gukora urugendo rw’imbabazi.
Ati “Njyewe maze gufungurwa numvaga mfite ipfunwe ryo kubonana n’abantu bitewe n’ibyo nari narakoze bitanejeje abanyarwanda byo kwijandika muri Jenoside. Nabaga mfite ipfunwe cyane cyane mu bo nakorereye icyaha nkumva ntabonana nabo. N’ubwo nari narireze nkasaba Leta imbabazi ariko ntabwo twari bwabonane n’uwo nahemukiye nyirizina ngo musabe imbabazi ngo twegerane dusabane. Njye naramubonaga nkagira ipfunwe ryo kumwegera.”
N’ubwo gusaba imbabazi bisaba ubutwari, abakoze uru rugendo bahamirije Kinyamateka ko byababereye nk’umuti w’uburwayi bunyuranye bari bamaranye iminsi.
TWAGIRIMANA Martha, wo mu murenge wa Muganza w’Akarere ka Gisagara, yatabawe n’urugendo rw’imbabazi. Yababariye abamwiciye na bo bamusaba imbabazi ndetse baranamutura yishimira kubakira iwe ibintu bitashobokaga mbere.
Aganira na Kinyamateka, yaragize ati “Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, nabayeho nabi. Nashatse no kwiyahura ariko ntibyaba kubera ko ntari mfite icyizere cyo kubaho. Nabonaga abantu batanyiyumvamo, nanjye ndiyanga. Numvaga kwicarana n’uwampemukiye ntabishaka. Nararebye nsanga gukomeza kwiheba atari byo. Naje muri gahunda ya Twiyubakire baranyakira bakajya baza kunsaba imbabazi kuko aho mu rugendo rwo kwiga hari harimo benshi bankoreye ibyaha muri Jenoside.”
Martha avuga ko yabanje kujya yanga kubakira ariko nyuma yaje kuva ku izima arabababarira. Ati “Nababariye abantu umunani. Bukeye bose bankoreye igikorwa kiza, baragiye bariyegeranya n’abagore babo, benga inzoga bagura byeri, bazana uduseke barantura. Numva ndacururutse n’abana banjye barakina barishima. Ndashimira Padiri mukuru watugiriye neza akatuzanira aya masomo yarakoze cyane. Ubu abangiriye nabi bose iyo duhuye mba numva nta kibazo mfite.”
NZIGAMASABO Louis, utuye mu Karere ka Gisagara, umurenge wa Mugombwa, akagari ka Mugombwa muri Paruwasi ya Mugombwa, yagaragarije Kinyamateka ko urugendo rwo gusaba imbabazi rwamuhinduriye ubuzima. Ati “Izi nyigisho z’isanamitama zatumye ngera aho natinyaga kugera, ndetse n’aho ntataramiraga nkaba nsigaye mpataramira bitewe n’inyigisho z’isanamitima. Uwo natinyaga ko twagirana ikiganiro kirekire cyangwa ngo dusubire mu byabaye muri Jenoside ubu turaganira ndetse akumva ko atari njye watumye biba, n’ubwo namuhemukiye byari nk’itegeko twagenderagaho, n’ubwo namuhohoteye ubu tubanye neza twese turi abanyarwanda kandi tubanye neza. Nkimara gufungurwa sinashoboraga kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nkiri ku gasozi. Iyo nahuraga n’umwe mu bo nahemukiye numvaga umubiri usheshe urumeza, nkagerageza uburyo ki tuvugana ngenda, nta kuba twahagararana ngo tuganire twisanzuye. Ariko ubu narabohotse, abo nahemukiye turahura tukaganira, tukicararana tugasangira icyo dufite nta rwikekwe. Dushobora no gusangira na saa yine y’ijoro tukaba twahageza nzi ngo ni umuntu turi kumwe nta rundi rwikekwe mufiteho kandi na we ntarwo amfiteho.”
Mu gihe cy’Amezi atandatu, Igice cy’igeragezwa cy’umushinga wa Twiyubakire cyamaze, abitabiriye inyigisho bahawe ibiganiro umunani byibanze ku gusobanukirwa ihungabana n’ingaruka zaryo, gusobanukirwa Jenoside n’ingaruka zayo, kubaka imibanire myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro, ndetse no gusaba no gutanga imbabazi. Ibi byari bigamije kubafasha kongera kwiyubaka no kubana neza mu muryango nyarwanda.
Igikorwa cyo gusaba imbabazi cyari umwihariko muri uru rugendo, aho uwakoze icyaha yegeraga uwo yahemukiye akamusaba imbabazi imbonankubone. Ibi byafashije benshi kubohoka mu mitima yabo no gutangira urugendo rushya rw’ubwiyunge.
Umusaruro w’uyu mushinga uragaragara, aho hafi 98% by’abarangije ibihano basabye imbabazi, mu gihe abarokotse Jenoside 76 batanze imbabazi, umubare urenga uwari wateganyijwe. Ibi bigaragaza intambwe ikomeye mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Muri rusange, umushinga “Twiyubakire” wari uteganyije guhugura abagera kuri 200 mu turere twa Gisagara na Bugesera. Mu Karere ka Gisagara, abari bateganyijwe bose basoje neza urwo rugendo rw’isanamutima no kwiyubaka, bigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abitabiriye.
Mu Karere ka Bugesera ho, mu bantu 50 bari barangije ibihano byabo, 48 basabye imbabazi abo bahemukiye, igikorwa cyagaragaje intambwe ishimishije mu rugendo rw’ubwiyunge. Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abagera kuri 76 batanze imbabazi, bituma umubare w’ababashije gutanga imbabazi urenga uwari wateganyijwe, uva ku bantu 100 ugera kuri 117.
Iyi mibare igaragaza ko 98% by’abarangije ibihano bitabiriye uyu mushinga bashoboye gusaba imbabazi, kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko hari impinduka nziza mu mitima no mu mibanire y’abitabiriye. Ni intambwe igaragara mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu muryango nyarwanda
N’ubwo bimeze bityo, hari imbogamizi zirimo ihungabana rikigaragara ku mpande zombi, imyumvire itaranozwa neza kuri bamwe, ndetse n’umubare muto w’abagerwaho n’uyu mushinga. Ibi bisaba ko ibikorwa nk’ibi byagurwa bikagera ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko, ndetse hakongerwa n’ibiganiro byo ku rwego rwa kominote.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.