Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“U Burundi n’u Rwanda dusangiye byinshi. ”Karidinali Kambanda,Arikiyepisikopi wa Kigali

Kuri uyu  wa 12 Ugushyingo 2025, i Bujumbura mu Burundi, hasojwe inama y’iminsi ibiri yahuzaga Ishyirahamwe ry’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB), yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2025.

“U Burundi n’u Rwanda dusangiye byinshi. ”Karidinali Kambanda,Arikiyepisikopi wa Kigali
“U Burundi n’u Rwanda dusangiye byinshi. ”Karidinali Kambanda,Arikiyepisikopi wa Kigali

Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama iteranye muri uyu mwaka wa 2025, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iri shyirahamwe asaba ko riterana kabiri mu mwaka. Inama ya mbere yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Burundi, Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasobanuye akamaro ACOREB imaze imyaka 44 ifitiye Kiliziya zo mu Rwanda no mu Burundi.

Yagize ati “Kiliziya yo mu Rwanda no mu Burundi dufite amateka dusangiye, kandi n’abantu bacu ni bamwe. Dufite Abarundi baza mu Rwanda, abahatuye; dufite n’Abanyarwanda baba mu Burundi, abahatuye n'abahakuriye. N’ubwo guhura bitakiri ibintu byoroshye, ariko turacyasangiye byinshi mu bibazo by’iyogezabutumwa ryacu.”

Yakomeje agira ati“Twungurana ibitekerezo, hari ibibazo duhuje tukabishakira umuti. Hari ibyo Kiliziya y’i Burundi yabashije gukemura natwe tukabigiraho, ndetse n’ibyo twe twabonye ibisubizo tukabisangiza abandi. Twanasesengura ikibitera kuko ubu abantu baregeranye cyane kandi itumanaho riraduhuza.”

Karidinali Kambanda yasobanuye ko mu by’ingenzi Kiliziya zombi zihuriyeho muri iki gihe harimo kwamamaza Ivanjili mu bihe bigenda bihinduka, by’umwihariko kwibanda ku rubyiruko.

Yagize ati “Ikintu cya mbere ni iyogezabutumwa. Turibanda ku kwamamaza Ivanjili mu bihe bigenda bihinduka, cyane cyane tuzirikana urubyiruko n’abato.”

Yongeyeho ati “Ni igice kinini kigize abakristu bacu n’abaturage bacu. Ni yo mpamvu dushaka uburyo Ivanjili yabayobora, ikabafasha kuko ari bo Kiliziya yo mu Rwanda n’u Burundi y’ejo. Tugomba gushaka uburyo Ivanjili yadufasha kubaka ubuvandimwe n’amahoro, cyane cyane muri ibi bihe aho umubano rimwe na rimwe uhungabanywa n’ubwoba n’urwikekwe.”

Abajijwe uko ACOREB ifasha kugira ngo amahoro n’ubuvandimwe birusheho gushinga imizi hagati y’abatuye ibihugu byombi, Karidinali Kambanda yasubije agira  ati “Hari ukuganira, kandi n’uku guhura ubwako tugahura, tugasangira, tugasangira  igitambo cya Misa hamwe n’abakristu, ubwabyo ni igihamya cy’uko ubuvandimwe bwacu buruta ibidutandukanya.”

Yakomeje agira ati “Ni n’ubutumwa duha abakristu cyane cyane abato, ko turi abavandimwe. Nk’uko Abarundi babivuga neza, turi abavukanyi. Iryo jambo rifite ubusobanuro bukomeye: kuba abavandimwe si amagambo, ni isano ya roho n’urukundo.”

Nyuma Karidinali yagarutse ku ibaruwa Papa Leo wa XIV yandikiye abakristu bose ku nsanganyamatsiko igira iti “Urukundo rw’abakene.”

Yagize ati “Ni koko, ni ikibazo gikomeye cyane, cyane cyane ko mu bihugu byacu dufite abakene benshi. Kiliziya yoherejwe kwita ku bakene mbere na mbere nk’uko Ivanjili ibivuga. Yezu ati: Nari nshonje uramfungurira, nari nambaye ubusa umpa ibyo kwambara, nari ndi umugenzi cyangwa impunzi uranshumbikira.”

Yibukije ko icyo ari icyitonderwa gikomeye ku bakristu bose, ati “Tuzirikana abakene kugira ngo abakristu bose bafatanye, duhereye mu miryango remezo. Tugomba gukora ku buryo ntihagira urwara ngo abure ubuvuzi, dufatanye gusangira ibyo dufite kugira ngo buri wese abone ubuzima buboneye.”

Yasobanuye kandi ko Kiliziya ikeneye kwita ku bana no ku rubyiruko. Ati “Ntihagire umwana ubura cyangwa ngo ate ishuri  kandi dushobora kumufasha. Tugomba gufatanya no gutegura abato kuko bafite imbaraga n’impano nyinshi. Iyo bashyize hamwe kandi bagafashwa, aho kuba ikibazo baba igisubizo. Ni yo mpamvu tugomba kubatoza kugira umutima wo gufatanya n’abandi.”

Karidinali Kambanda yasoje ashimangira ko inama nk’izi za ACOREB ari igihamya cy’uko Kiliziya isumba imipaka y’abantu, kandi ko ubuvandimwe bw’ukwemera bukwiye gukomeza kuba urumuri rutangaza amahoro n’ubumwe.

Yagize ati “Kuba duhura, tuganira, tugasangira Gitambo cya Misa, ni ishusho y’uko Kristu aduhuje. Ni yo mpamvu dukomeza gusaba ko ubuvandimwe bwacu bwaba igihamya cy’ukwemera kudashira mu mitima yacu, kandi bugahinduka imbaraga z’amahoro n’urukundo.”

Iri shyirahamwe rihuza abepiskopi Gatolika b’u Rwanda no mu Burundi, ACOREB (Association des Conférences Episcopales du Rwanda et du Burundi) rimaze imyaka 44 rishinzwe, rigamije gukomeza ubufatanye mu butumwa bw’iyogezabutumwa hagati y’Inama z’Abepiskopi zombi — iya CEPR (Conférence Episcopale du Rwanda) n’iya CECAB (Conférence Episcopale du Burundi). Ryashingiye ku mateka y’uko mu gihe cya vikariyati, Kiliziya z’u Rwanda n’u Burundi zari zigize diyosezi imwe, bityo zikaba zisangiye byinshi mu mateka n’umurage wa gikristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose