Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yasabye urubyiruko rwitabiriye Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu kuba imbaraga z’ubuvandimwe, ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abantu, by’umwihariko mu bihugu by’ibituranyi bisangiye amateka by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.

“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu
“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu

Ibi yabivuze kuri uyu wa 20 Kanama 2026, ubwo yatangaga inyigisho ku rubyiruko ruteraniye muri Paruwasi Katederali ya Byumba, aho Forumu y’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu iri kubera kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Kanama 2026.

Padiri Kayisabe yibanze ku migenzo mbonezamubano, asaba urubyiruko kurambura amaboko rugana buri wese, rukirinda ibibatandukanya ahubwo rugashyira imbere ibihuza abantu. Yagaragaje ko iyi ndangagaciro ikwiye no kuranga imibanire y’abaturage b’ibihugu bituranye, cyane cyane u Rwanda, RDC n’u Burundi.

“U Rwanda, RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”

Mu butumwa bwe, Padiri Kayisabe yagarutse ku mubano w’ibihugu bitatu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko bifitanye amateka n’imibanire ya hafi, ariko ko muri iki gihe umubano wabyo utifashe neza.

Yasabye urubyiruko kudasigara ku ruhande imbere y’ibi bibazo, ahubwo rukagira uruhare mu kubaka umubano mwiza ushingiye ku bwubahane, ubuvandimwe n’ubufatanye.

Ati “Nyabuneka rubyiruko isi ya none irabakeneye, igihugu cyacu kirabakeneye, akarere kacu karabakeneye. Murabizi yuko ibihugu byacu dusangiye amateka. U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi cyane.”

Yahise asaba urubyiruko gushyira imbere kwakira abandi no kurenga ku mbibi zishobora gutandukanya abantu.

“Ni murambure amaboko, mwakire uwo ari we wese.”

Ubu butumwa yabutanze mu gihe muri Forumu harimo urubyiruko rwaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwaje gusangira n’urwo mu Rwanda, bikaba byagaragaje ko urubyiruko rushobora gukomeza kwegerana no kubaka ubuvandimwe nubwo ibihugu byabo bishobora kuba bifitanye ibibazo mu mibanire.

Mu gutanga inyigisho ye ku migenzo mbonezamubano, Padiri Kayisabe yasobanuye ko kubana neza n’abandi bisaba umutima ufunguye no kwemera kwakira umuntu uwo ari we wese.

Yibukije urubyiruko ko ku bakristu, ubuvandimwe budashingira gusa ku isano y’amaraso, ahubwo ko ukwemera kubahuriza hamwe kurenza imbibi z’amoko n’ibihugu.

Ati“Mbonezamubano rero ni ukurambura amaboko ukayaramburira bose. Muzi yuko abakristu dufite isano isumba iy’amaraso. Nta Muyahudi, nta Mugereki, nta munyamahanga, twese turi abavandimwe.”

Yasabye urubyiruko gushyira mu bikorwa ubwo butumwa, rukirinda kureba umuntu hashingiwe ku gihugu akomokamo cyangwa ku bibazo bishobora kuba biri hagati y’ibihugu.

Ati“Mukomeze murambure amaboko muyaramburire umuntu uwo ari we wese.Ubufatanye butagira imbibi (Solidarité sans frontières). Yezu Kristu yaramburiye amaboko buri wese. Abanyabyaha n’intungane, abarwayi n’abazima. Yezu yabaramburiye amaboko, ni iki cyababuza kuyarambura mwebwe?”

Padiri Kayisabe yavuze ko imbaraga urubyiruko rufite zishobora gukoreshwa mu kubaka imibanire myiza no gusenya imyumvire itera amacakubiri.Arusaba kumenya kubana n’abantu batandukanye, baba abato cyangwa abakuru, abenegihugu cyangwa abanyamahanga, abo bahuje inkomoko cyangwa abo badahuje.

Ati “Kumenya kubana n’abandi abo ari bo bose. Abato n’abakuru, abenegihugu n’abanyamahanga, abo muva inda imwe n’abo mutava inda imwe, abakure n’aba hafi. Nimubivuge mubikuye ku mutima, mwishimire ko mubikunze.”

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko isi, ibihugu ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari bakeneye urubyiruko rufite ubushake bwo kubaka amahoro no guteza imbere umubano mwiza.

Ati “Nyabuneka rubyiruko isi ya none irabakeneye, igihugu cyacu kirabakeneye, akarere kacu karabakeneye.”

Yahereye kuri iyi nshingano asaba urubyiruko kuyoborwa n’ihame ryo gukorera abandi ibyo rwifuza ko barukorera, no kwirinda gukorera abandi ibyo na rwo rudashaka gukorerwa.

Ati “Icyizere cyacu kiri muri mwebwe. Nimurambure amaboko. Icyo ushaka ko abandi bagukorera nawe abe ari wowe ukibakorera, icyo udashaka ko bagukorera nawe ntukakibakorere. Nimukundane nk’uko Yezu yadukunze.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko gushyira hamwe, gukorera hamwe no guhitamo ibihuza abantu aho kwibanda ku bitandukanya.

Ati “Tugomba guharanira gushyira hamwe, gukorera hamwe, gukunda igihuza abantu mukajya mwitwa abasangiragendo kuko musangiye ibyo mukora.”

Ijambo “abasangiragendo” ryagaragajwe nk’ishusho y’abantu bemera gusangira urugendo n’intego, nubwo baba baturuka ahantu hatandukanye.

Ibi bifite uburemere bwihariye ku rubyiruko rwo mu Rwanda, RDC n’u Burundi, ibihugu bisangiye amateka, imico n’imibanire y’abaturage, ariko bikaba biri kunyura mu bihe by’amakimbirane n’umwuka mubi wa politiki.

Forumu y’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu iri kubera muri Paruwasi Katederali ya Byumba kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Kanama 2026, ihuriza hamwe urubyiruko rugera ku 3,024 ruturutse mu madiyosezi Gatolika yose y’u Rwanda, ndetse n’urwaturutse muri RDC, Uganda n’Ubutaliyani.

Kuba urubyiruko rwo muri RDC rwaraje kwifatanya n’urwo mu Rwanda muri iyi Forumu, byatanze umwanya wo gushyira mu bikorwa ubutumwa bwo kurambura amaboko no kwakira abandi.Padiri Kayisabe yasabye ko urubyiruko rutareba imipaka y’ibihugu nk’imbibi z’ubuvandimwe, ahubwo rukagira uruhare mu kubaka umubano mwiza utangirira ku bantu ubwabo.

Ubutumwa bwe bushingiye ku gitekerezo cy’uko impinduka mu mibanire y’ibihugu zishobora no gutangirira ku mibanire y’abaturage: kurambura amaboko, kwakira undi, gukunda ibihuza abantu no kuba abasangiragendo.

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakeneye amahoro n’ubwiyunge birambye, Padiri Kayisabe yashyize icyizere mu rubyiruko, arusaba kuba igisekuru cyubaka amateme y’ubuvandimwe aho kwemera gutandukanywa n’amateka, imipaka cyangwa ibibazo bya politiki.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose