Ubusesenguzi: Itabwa muri yombi ry’abapadiri 2 bazira gusoma Misa, gufungurirwa Paruwasi 3 zikongera gufungwa hadaciye kabiri: ni gute Diyosezi ya Byumba yagizweho ingaruka n’ifungwa rya Paruwasi zayo 8?
Ifungwa rya zimwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda rikomeje kuba ikibazo gikomeye, by’umwihariko muri Diyosezi ya Byumba, aho ibikorwa by’iyobokamana byagiye bihungabana mu buryo bugaragara. Ibi byongeye gufata indi ntera nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’abapadiri babiri, ifungurwa ry’igihe gito rya paruwasi zimwe, ndetse n’ifungwa ryazo ryihuse, ibintu byasize abakristu mu rujijo n’impungenge.
Abapadiri batawe muri yombi bazira gusomera Misa ahatemewe
Ku wa 5 Mata 2026, ku munsi mukuru wa Pasika, Padiri Eric Uwayezu na Padiri Didier Nzaramba, bombi bo muri Diyosezi ya Byumba, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.
Padiri Didier Nzaramba yasomeraga Misa kuri G.S. Nyarubuye, hafi y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene, mu gihe abakristu bari baje kwizihiza Pasika, mu gihe paruwasi zabo zari zigifunze.
Ifungwa ry’aba bapadiri ryagaragaje uburemere bw’ikibazo cy’ikorwa ry’imihango y’iyobokamana mu bice bimwe, aho abakristu n'abayobozi babo barenga ku mabwiriza ariho agena ahantu ho gusengera bakareka kiliziya zifunze bagashaka ahandi hantu basengera bakeka ko ubwo hatari ku rutonde rw'ahafunzwe ho hemewe.
Nyuma y’iminsi umunani, ku wa 13 Mata 2026, aba bapadiri bararekuwe abamenye iby'iyi nkuru barishima, dore ko bibaye ubwa kabiri abapadiri bafungirwa iki cyaha nyuma y'iminsi bakarekurwa.
Ifungwa rya Paruwasi n’ingaruka zaryo ku bukristu
Diyosezi ya Byumba ifite Paruwasi umunani zifunze, harimo izo mu turere twa Gatsibo, Rulindo na Nyagatare. Iri fungwa rimaze igihe kigera ku myaka ibiri bigaragara ko ryagize ingaruka nyinshi ku bakristu bafataga paruwasi nk'ahantu h'ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi yaba mu buryo bwa Roho ndetse no mu mibereho isanzwe.
Iri fungwa ryagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa gikristu muri Diyosezi ya Byumba, aho ibikorwa by’iyobokamana byahungabanye ku buryo bugaragara.
Muri izo ngaruka harimo guhagarara kw’amasakaramentu nk’Ukaristiya n’Isakaramentu rya Penetensiya, bikaba byaratumye abakristu batabasha guhabwa amasakramentu nk’uko byari bisanzwe.
Hari kandi kugabanuka kw’ishyaka no gucika intege kwa bamwe mu bakristu, byakomotse ku gihe kirekire bamaze badafite aho basengera no kubona amasakaramentu. Nanone, hagaragaye gutatana kw’imiryangoremezo ya Kiliziya, aho amatsinda y’abakristu n’imiryango isanzwe igira uruhare mu buzima bwa paruwasi yasubiye inyuma cyangwa igatatana.
Ibi byose byaje byiyongera ku kuba hari abakristu bamwe bagiye bahindura amadini cyangwa bakava burundu mu bikorwa by’iyobokamana, bigaragaza uburemere bw’ingaruka z’ifungwa ry’izi Paruwasi ku buzima bw’ukwemera muri rusange.
Ubwo kiliziya ya nyagasozi yafungurwaga igihe gito, Padiri Bonaventure Nibishaka, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyagasozi, yavuze ko ifungwa rya kiliziya ryasize icyuho mu bukristu, cyane cyane mu bijyanye no guhabwa amasakaramentu no guhurira hamwe ku bakristu.
Yagize ati “Abenshi bari baratatanye, abandi barihebye, ndetse no guhabwa amasakaramentu byari byarahagaze.”
Padiri Uwayezu Eric, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga yavuze ko igihe cyose Kiliziya yari ifunze, abakristu batabonaga uko basabana na Yezu Kristu mu Ukaristiya, bikagira ingaruka ku buzima bwabo bw’iyobokamana.
Yagize ati “Twari tumaze umwaka n’amezi ane kiliziya ifunze, abakristu badashobora guturirwa Igitambo cy’Ukaristiya cyangwa ngo basabane na Yezu Kristu.”
Ifungurwa rya Paruwasi eshatu: ibyishimo bitarambye
Ku wa 8 Gashyantare 2026, Paruwasi eshatu zo muri Diyosezi ya Byumba ari zo Nyagahanga, Nyagasozi na Nyakayaga zarafunguwe, nyuma yo kuvugwa ko zujuje ibisabwa na Leta.
Uwo munsi wari uw’ibyishimo byinshi ku bakristu, aho bari bamaze igihe kinini badafite aho basengera.
Mu Gitambo cya Misa cyo gushimira Imana, cyatuwe na Musenyeri Papias Musengamana,Umwepiskopi wa Byumba, abakristu bongeye guhurira mu Ngoro y’Imana, bashimira Imana nyuma y’igihe kirekire bari mu bwigunge.
Myr Musengamana yabashimiye ukwihangana bagize, abashishikariza kongera kubaka umubano wabo n’Imana no gusangira Ukaristiya n’Ijambo ry’Imana.
Ifungwa ry'izo paruwasi ryihuse ryongeye guteza urujijo
Nubwo hari ibyishimo, ntibyatinze kuko nyuma y’amasaha make gusa izi paruwasi zongeye gufungwa n’inzego zibishinzwe.
Ibi byateye urujijo n’impungenge mu bakristu no mu bayobozi ba Kiliziya, kuko bari bamaze kwizera ko ikibazo gikemutse.
Abakristu bavuze ko byabateye kwiheba, kuko bari bongeye kubona icyizere cy’ubuzima bwa paruwasi zabo, ariko kigahita kizima mu kanya gato.
Mujawamariya Esperance wa Paruwasi ya Nyakayaga Yagize ati “twri dufite ibyishimo byinshi. Hashize igihe kinini turi mu bwigunge bukabije, ndetse twaracitse intege. Ariko uyu munsi twaje turi benshi kuko twumvise inkuru ishimishije y’uko Paruwasi yacu yafunguwe ariko twumvise ko bongeye kuzifunga twumva ducitse imigongo.”
Icyo Abepiskopi babivugaho
Mu nama y’Inteko Rusange ya 177 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, iki kibazo cyagarutsweho cyane.
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’iyo Nama, yavuze ko Abepiskopi batumva impamvu Kiliziya zujuje ibisabwa zikomeza gufungwa cyangwa hakiyongeraho ibindi bisabwa bitari bizwi.
Yagize ati “Twakoze ibyo twasabwaga byose, ariko uko tubirangije ni ko hiyongeraho ibindi. Bigasa n’aho hari impamvu tutazi ituma izi kiliziya zikomeza gufungwa.”
Yakomeje ashimangira ko Abepiskopi bifuza gusobanurirwa n’inzego za Leta, kugira ngo haboneke umuti urambye.
Diyosezi ya Byumba mu bibazo bikomeye by’iyogezabutumwa
Ibyabaye muri Diyosezi ya Byumba bigaragaza ishusho y’ikibazo gikomeye cyugarije imikorere ya Kiliziya mu bice bimwe by’u Rwanda, aho hagaragara impande nyinshi z’ingaruka n’imbogamizi zifitanye isano n’ikorwa ry’iyobokamana.
Muri iki kibazo hagaragaramo ibintu bine by’ingenzi by’isesengura: icya mbere ni uguhagarara kw’iyogezabutumwa, aho ifungwa rya Paruwasi ryahagaritse ibikorwa byinshi by’amasengesho n’amasakaramentu, bikagira ingaruka ku buzima bw’ukwemera bw’abakristu.
Hari kandi kugerageza gushaka ibisubizo byihuse, aho gusomera Misa ahatemewe byagaragaje ko abakristu n’abapadiri bashakaga gukomeza ubuzima bwa Kiliziya n’ubwo bari bahanganye n’imbogamizi zifatika.
Ikindi ni urujijo mu byemezo bifatwa, kuko ifungurwa n’ifungwa byihuse bya Paruwasi byagaragaje ko hakiri icyuho mu itumanaho no mu gufata ibyemezo bihamye hagati y’inzego za Leta na Kiliziya.
Icya nyuma kandi gikomeye ni ingaruka ku mubano wa Kiliziya na Leta, aho n’ubwo ubuyobozi bwa Kiliziya buvuga ko bwiteguye gukorana n’inzego za Leta, ibikorwa byagiye bibaho bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu bwumvikane no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa, bigasiga ikibazo kidafite igisubizo kirambye
Ibyabereye muri Diyosezi ya Byumba si ikibazo cy’aho hantu honyine, ahubwo ni ishusho y’ingaruka zishobora guterwa n’ifungwa ry’insengero ku buzima bw’iyobokamana bw’abaturage.
Mu gihe abakristu bakomeje gutegereza igisubizo kirambye, Abepiskopi bo bagaragaza ko biteguye gukomeza ibiganiro n’inzego za Leta, hagamijwe kubona uburyo bwubahiriza amategeko ariko bukarinda uburenganzira bw’abakristu bwo gusenga
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.