Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanyuzwe n'Inyubako nshya ya Ecole Sainte Bernadette yatwaye asaga miliyoni 228 Frw

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, umunsi Kiliziya Gatolika yizihizagaho umunsi mukuru wa Pentekosti, Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi yizihijeho kandi umunsi mukuru w’ishuri wahurije hamwe abayobozi ba Kiliziya, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, ababyeyi n’inshuti z’iri shuri, ubwo hanatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’amashuri yuzuye itwaye asaga miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanyuzwe n'Inyubako nshya ya Ecole Sainte Bernadette yatwaye asaga miliyoni 228 Frw
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanyuzwe n'Inyubako nshya ya Ecole Sainte Bernadette yatwaye asaga miliyoni 228 Frw

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri iri shuri na Myr Jean de Dieu Hodari, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. Muri iyo Misa kandi abanyeshuri basaga 40 bahawe amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa.

Nyuma ya Misa habaye umuhango wo gutaha inyubako nshya y’igorofa ry’ibyumba 12 by’amashuri, yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi barerera muri iri shuri.

Padiri Jean d'Amour Majyambere, umuyobozi w’iri shuri, yavuze ko kubaka iyi nyubako nshya byatewe n’icyifuzo cy’ababyeyi cyo guha abanyeshuri ahantu heza kandi hagezweho bigira.

Yagize ati“Hari inyubako z’amashuri za kera zubatswe mu 1968. Wabonaga ko ari amashuri ashaje, ndetse hari n’ababyeyi bize hano bayararamo ari amacumbi. Twifuje ko abana bacu bigira ahantu heza, hafite isuku n’urumuri rwiza. Ubu mwabonye ko harimo amakaro n’ibyumba bigezweho.”

Yakomeje avuga ko ishuri rifite intego yo gukomeza guteza imbere imyigire myiza no kubungabunga ibikorwa remezo byaryo kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiga neza no kubaho neza igihe bari ku ishuri.

Ati “Turifuza ko umwana yigira heza, akarara heza kandi akarira heza. Tuzakomeza kubisigasira uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iri shuri, Uwimana Marie Goreth, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi nyubako cyakomotse ku cyifuzo ababyeyi bagejeje kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umwaka ushize ubwo bari mu munsi mukuru w'ishuri, akaba yaragishyigikiye kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Yagize ati “Twagejeje kuri Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ikifuzo cyo kongera ibyumba by’amashuri, aracyemera ndetse anatanga inkunga yo gutangiza icyo gikorwa. Yakomeje kudukurikirana kuva inyubako itangira kugeza irangiye.”

Yakomeje ashimira uruhare rw’ababyeyi, abakozi ndetse n’abanyeshuri bagize uruhare kugira ngo iyi nyubako yuzure.

Ati “Turashimira ababyeyi bitanze uko bashoboye kugira ngo iyi nyubako yuzure, ndetse n’abana bayigiyemo itararangira bihanganira ibibazo byari bihari kugeza ibikorwa birangiye. Kuba iyi nyubako yaratwaye asaga miliyoni 228 Frw bigaragaza ko abashyize hamwe ntakibananira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Niyongira Uzziel, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bushimira uruhare rw’iri shuri n’abafatanyabikorwa baryo mu guteza imbere uburezi.

Yagize ati“Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa. Nk’akarere twagikurikiranye kandi turacyishimira cyane. Ni urugero rwiza rwerekana ko ubufatanye hagati y’ishuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bushobora gutanga umusaruro ufatika.”

Yakomeje asaba n’ibindi bigo by’amashuri gukorana n'ababyeyi no gukomeza kwegera abafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa by’iterambere nk’ibi bikomeze kwiyongera mu rwego rw’uburezi.

Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ni ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ryashinzwe mu mwaka wa 1968. Mu ntangiriro ryari iseminari y’abakuze biteguraga kwinjira mu iseminari nkuru. Mu 1982 ryahinduwe ishuri ry’abakobwa gusa bigaga imyaka ibiri bitegura ubuzima bwo kwiha Imana, naho mu 2009 ritangira kwakira abahungu n’abakobwa bose.

Kuri ubu Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ifite abanyeshuri 1777, barimo abakobwa 1003 n’abahungu 774. Iri shuri ritanga amasomo y’ikiciro rusange ndetse n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye birimo Ishami ry’Imibare, Ubumenyi bw’Ikoranabuhanga n’Ubukungu (MCE), Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), ndetse n’Ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo bw’Icyongereza (HGL).

Hari kandi n’amashami yihariye arimo Ishami ry’Imibare na Siyansi (Mathematics and Science Stream) hamwe n’Ishami ry’Ubugeni n’Ubumenyamuntu (Arts and Humanities Stream), ibintu bikomeza kurigaragaza nk’ishuri rishyira imbere uburezi bufite ireme no gutyaza abanyeshuri mbumenyi bubafasha guhangana n’isoko ry’umurimo n’iterambere ry’igihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose