Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Ubuzima bwo kwiha Imana ni Inzira yo gutagatifuza Kiliziya", Myr Rukamba

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Ibirori by'Amasezerano na Yubile mu muryango w'Ababikira b'Iramukanya rya Bikira Mariya b'i Save [Soeurs Visitandines de Save], byabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2024, Myr Filipo Rukamba yashimangiye agaciro ko kwiha Imana muri Kiliziya n'igisobanuro cy'amasezerano y'ubukene n'ubusugi Abihayimana basezerama.

"Ubuzima bwo kwiha Imana ni Inzira yo gutagatifuza Kiliziya", Myr Rukamba
"Ubuzima bwo kwiha Imana ni Inzira yo gutagatifuza Kiliziya", Myr Rukamba

Ni mu birori by'amasezerano ya Burundu ya Mama Jeanne Mariguerite Umubyeyi; Amasezerano ya mbere ya Mama Jacqueline Manikuze na Yubile y'imyaka 25 ya Mama Marie Elisabeth Niwemugore,byahimbarijwe muri Monasiteri y'i Save, byitabirwa n'Abapadiri, Abihayimana, inshuti, Abavandimwe n'imiryango y'aba babikira.

Myr Filipo Rukamba, mu nyigisho ye yagarutse ku gisobanuro cy'ubuzima bwo kwiha Imana mu mibereho ya muntu no kuri Kiliziya.

Yagize ati"Ubwenge bw'umutima butuma duhitamo uburyo butubereye bwo kubaho, ari byo bituma Imana ihamagarira aba babikira bo muri uyu muryango kwigirayo kugira ngo berekane bwa bwiza bw'Imana budahangarwa kandi batwumvishe ko kugira ngo duhure n'Imana tugira uko tubaho, bityo bakegerayo kugira ngo basenge, badusabire bitume twumva agaciro k'amasengesho mu buzima bwacu".

Mu gihe muri iki gihe abantu barangajwe na Byinshi bibabuza gusenga no kwegera Imana, Myr Filipo abona ko ababikira b'Iramukanya ari amahirwe akomeye kuri Kiliziya no ku isi kuko bagira umwanya wo kwegera Imana bagasenga basabira bose.

Myr Filipo yagaragaje ko gusezerana ubukene bisobanuye ko umutima wusezeranye nta kintu na kimwe kigomba kuwufata kugira ngo ube uwa Kirisitu gusa, ukizitura byose bifashe umutima we ukemera ko na za mbaraga, ubwenge n'umutima afite uko ateye n'imico ye byose byegurirwa Imana.

Kugira ngo begukira Imana byuzuye, ababikira bakora amasezerano y'ubukene, ubusugi no kumvira. Aya masezerano na yo atavugwaho rumwe na benshi, Myr Filipo yagaragaje ko afite igisobanuro gikomeye ku bihayimana no ku mubano w'umuntu n'Imana.

Agaruka ku gusezerana ubusugi yavuze ko ari ugukomera kuri Yezu Kirisitu. Aho kwikunda agakunda Imana n'umutima we wose. Naho kumvira yagaragaje ko bigendana no kwicisha bugufi Imbere y'Imana n'imbere y'amategeko y'umuryango.

Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Gahizi Jean Marie Vianney Unashinzwe ubujyanama mu buzima bwa roho muri uyu muryango yatangarije Kinyamateka ko Monasteri ya Save yatangiye mu mwaka w'1987, itangirana n'ababikira bari bamaze igihe gito muri Paruwasi ya Cyanika ku Gikongoro icyo gihe yabarizwaga muri Diyosezi ya Butare, bakaba Barakiriwe na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi, wanabahitiyemo gutura i Save. Yakomeje avuga ko abo babikira bari biganjemo abazungukazi baje baturutse mu gihugu cy'u Burundi.

Monasteri y'Abavizitandine ya Save ibarizwa muri Federasiyo y'u Rwanda n'u Burundi, igizwe na monasteri 7: mu Rwanda harimo iya Save (Diyosezi ya Butare) n'iya Nkumba (Diyosezi ya Ruhengeri) yavutse kuya Save, ni mu gihe Muri uku kwezi kwa kanama hazatangira kandi imirimo yo kubaka monasteri y'abavizitandine ya gatatu mu Rwanda i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro ahazwi nk'i Nyarushishi nayo izabyarwa n'iya Save.

Umuryango w'Abavizitandine washinzwe n'Abatagatifu Fransisko Salezi na Yohana Fransiska wa Chantal mu mwaka w'1610 i Annecy mu Bufaransa. Ni umwe mu miryango y'Abihayimana babaho mu buzima bwo gusenga badasohoka, n'ababasuye bakabonana batandukanyijwe n'uruzitiro rugufi kandi rutabuza kuba mwaramukanya (grillage). Buri rugo rwitwa monasteri rukagira ubwigenge mu miyoborere, rukarebwa n'ibiro bya Papa bishinzwe abiyeguriye Imana.

Umuryango w'Abavizitandine ukaba ushobora no kwakira abagore b'Abapfakazi iyo abana babo bakuze kandi bakaba babemerera ko bakwiha Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose