Ubuzima bw’Umusaserdoti burangwa no guhuza abantu n’Imana-Myr Rukamba
Mu Misa y’amavuta, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare yongeye kwibutsa abapadiri ko ubuzima bw’Umusaserdoti burangwa no guhuza abantu n’Imana.
Ubu butumwa bwatanzwe na Myr Rukamba ubwo yari ayoboye Misa y’Amavuta Matagatifu muri Diyosezi ya Butare kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Werurwe 2024. Ni Misa yari yitabiriwe n’Abasaserdoti ba Diyosezi ya Butare, Abihayimana, Abiyeguriye Imana n’abakristu ba Butare.
Mu nyigisho ya Myr Rukamba yavuze ko baremewe kugirana ubusabane n’Imana ari nayo mpamvu Igitambo cya Misa cyubaka ubusabane hagati y’Imana n’abantu.
Yagize ati “Ubuzima bw’Umusaseredoti burangwa no guhuza abantu n’Imana, aberaho kandi kwereka abandi ko yakijijwe kugira ngo nabo bakizwe.Umusaseridoti agomba kwigira umunyantege nke kugira ngo bimufashe kwiyegereza abantu kuko ubuzima bwabo ari ubwo kwemera kugira ngo batavaho batwarwa n’irari ry’ibyisi.”
Myr Rukamba yibukije abapadiri ko bagomba gushaka iteka abo bashinzwe no kubafasha guhabwa amasakaramentu, kurenga ku kibi cyose nk’ubujura, umwiryane, kubana nabi n’abandi n’ibindi.
Muri iyi Misa, abasaserdoti basubiyemo amasezerano y’Ubusaserdoti ndetse amavuta matagatifu ahabwa umugisha.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.