Uganda: Abepiskopi basabye diyosezi na paruwasi kwizihiriza Abahowe Imana iwazo nyuma y’isubikwa ry’urugendo rw’i Namugongo
Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda basabye diyosezi na paruwasi zo hirya no hino mu gihugu kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’ i Bugande ku rwego rwa za paruwasi, nyuma y’uko Guverinoma ya Uganda isubitse ibirori byari byateganyijwe ku rwego rw’igihugu kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’aho Guverinoma ifatiye icyemezo cyo gusubika ibirori bibera ku Ngoro y’Abahowe Imana ya Namugongo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Kampala, Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda (UEC) basabye abakristu gukomeza kuzirikana Abahowe Imana b’ i Bugande mu isengesho no mu bumwe.
Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa UEC, Musenyeri Joseph Antony Zziwa wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana, Abepiskopi bavuze ko “nubwo ibirori byo ku rwego rw’igihugu byari kubera i Namugongo byasubitswe, diyosezi na paruwasi birashishikarizwa kwizihiza uwo munsi ziyobowe n’Abepiskopi bazo ndetse no gukurikiza amabwiriza y’inzego za Leta zibishinzwe.”
Abepiskopi bashimangiye ko kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana b’ i Bugande bikomeje kugira agaciro gakomeye kuri Kiliziya no ku gihugu, bavuga ko ari “ubuhamya bukomeye bw’ukwemera, ubutwari, ubudahemuka kuri Kristu ndetse no gukomera ku ndangagaciro za gikristu.”
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ni we watangaje isubikwa ry’ibi birori nyuma y’inama yagiranye n’inzego zishinzwe kurwanya ibyorezo ndetse n’abayobozi b’amadini.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 17 Gicurasi 2026 n’Ibiro bya Perezida wa Uganda, Museveni yagize ati “Nyuma yo kuganira n’itsinda ry’igihugu rishinzwe guhangana n’ibyorezo hamwe n’abayobozi b’amadini, twafashe icyemezo cyo gusubika Umunsi w’Abahowe Imana kugeza igihe kizatangarizwa nyuma.”
Perezida Museveni yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko buri mwaka Uganda yakira ibihumbi by’abakirisitu n’abasura baturuka mu burasirazuba bwa RDC, aho icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira.Yagize ati “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bwa buri wese, ni ngombwa ko ibi birori bisubikwa. Kurengera ubuzima bigomba kuza mbere ya byose.”
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri guhangana n’icyorezo gishya cya Ebola gifitanye isano n’ubwoko bwa Bundibugyo, bumwe mu bwoko budakunze kuboneka bw’iyi virusi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje iki cyorezo ku wa 15 Gicurasi 2026 nyuma y’inkuru z’urupfu rw’abantu benshi mu Ntara ya Ituri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.