Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Uganda: Diyosezi Gatolika ya Masaka yatabarije umupadiri wayo umaze ibyumweru bibiri ashimuswe

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025, Diyosezi Gatolika ya Masaka muri Uganda, yatangaje ko Padiri Deusdedit Ssekabira, umwe mu bapadiri bayo, yashimuswe n’abantu bambaye impuzankano y’Ingabo za Uganda (UPDF) ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Masaka.

Uganda: Diyosezi Gatolika ya Masaka yatabarije umupadiri wayo umaze ibyumweru bibiri ashimuswe
Uganda: Diyosezi Gatolika ya Masaka yatabarije umupadiri wayo umaze ibyumweru bibiri ashimuswe

Nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umushumba wa Diyosezi ya Masaka, Musenyeri Serverus Jjumba, Padiri Ssekabira yashimuswe saa saba z’amanywa (1:00 pm) i Katwe, aho yakoreraga mu biro bye nk’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Uplift Primary School. Iryo shimutwa ngo ryakozwe n’abantu bari mu myambaro ya gisirikare, bifashishije indege nto itagira umupilote (drone).

Musenyeri Jjumba yatangaje ko, nubwo hashize iminsi Padiri Ssekabira aburiwe irengero, nta makuru aramenyekana ku irengero rye, kandi ko inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo kumushakisha.

Ati “Ibi ni igikomere gikomeye kuri Diyosezi ya Masaka, kuri Kiliziya Gatolika yose no ku muryango wa Padiri Ssekabira,” Musenyeri Jjumba yongeraho ko Diyosezi ifatanyije n’abanyamategeko bayo ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umupadiri agaruke amahoro.

Padiri Ssekabira yari umupadiri wungirije muri Paruwasi ya Bumangi, akaba azwi no mu rwego rw’uburezi kubera inshingano yari afite mu buyobozi bw’ishuri.

Mu rwego rwo gusaba ubufasha bw’Imana, Umushumba wa Diyosezi ya Masaka yatangaje ko yasabye abapadiri bose kuvuga Rosari y’iminsi itatu ikurikirana (Rosary Triduum) basengera umupadiri washimuswe, Kiliziya n’igihugu cya Uganda. Yongeye no guhamagarira abakristu bose bo muri Diyosezi, mu ngo zabo, paruwasi n’imiryango, kwifatanya muri iryo sengesho.

Iri tangazo ryatangiwe muri Katedrali ya Bikira Mariya Umubyeyi ufite agahinda i Kitovu, ahafite amateka akomeye mu Diyosezi ya Masaka, kuko ari ho mu 1976 Musenyeri Clement Mukasa yashimutiwe ntanongere kuboneka.

Kiliziya yasabye abakristu n’abaturage muri rusange gukomeza gusengera Padiri Ssekabira, inasaba ko ukuri kugaragara kugira ngo ubuzima bwe burindwe

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose