Uganda: Katederali ya Lubaga yahimbaje imyaka 100 imaze yubatswe
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, imbaga y'abakristu, abashumba n'abayobozi batandukanye bahuriye muri Katederali ya Lubaga mu mujyi wa Kampala, mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 iyi Katederali imaze yubatswe.
Iyi Katederali ifatwa nk'umutima wa Kiliziya Gatolika muri Uganda, izwi nka St. Marys Cathedral Lubaga, yubatswe mu mwaka wa 1925 ku musozi wa Lubaga. Ubu ishyirwa ku rutonde rw'inyubako ndangamateka zigaragaza imbaraga z'ukwemera kw'Abanya Uganda n'ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika muri Afurika y'Iburasirazuba.
Missa yo guhimbaza iyi sabukuru y'imyaka 100 yayobowe na Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Paul Ssemogerere, Arikiyepiskopi wa Kampala, afatanyije n'abandi b'episkopi, abapadiri, abaseminari n'abihayimana baturutse hirya no hino mu gihugu hose.
Mu butumwa bwe, Arikiyepiskopi Ssemogerere yashimye Imana k'ubwubufasha bwayo mu myaka ijana y'ukwemera, ubutumwa n'akazi gakomeye Kiliziya yakoze mu kubaka ubumwe n'amahoro muri Uganda.
Yagize ati" Uyu munsi ni uwishimwe. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, tukibuka abatangije Kiliziya yacu hano ku musozi wa Lubaga, bakoresheje amaboko yabo, imitima yabo n'ukwemera kwabo. Imana ibahe umugisha."
Yongeyeho ati "Imyaka ijana ishize itubere isoko y'inyigisho, ariko n'indi myaka ijana iri imbere ibe iy'amahoro, ukwemera n'urukundo mu gihugu cyacu."
Arikiyepiskopi Ssemogerere kandi yasobanuye insanganyamatsiko y'iyi sabukuru, agaragaza ko ishimangira ko Katederali itari inyubako gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy'ubuzima bw'abemera.
Ati "Iyo duteraniye hano dusenga, tuba twibutsa isi yose ko Imana ituye muri twe. Katederali ya Lubaga ni urwibutso rw'ukwemera kudacogora, rw'abitangiye ubutumwa n'abakomeje gukunda Kiliziya kugeza uyu munsi."
Eng. Pius Mugalasi Mugerwa, uyobora komite yateguye isabukuru, yasobanuye ko iyi sabukuru ibaye n'umwanya wo gusana no kuvugurura Katederali, kugira ngo ikomeze kuba ahantu habereye amasengesho n'ukwemera.
Yavuze kandi ko ibikorwa byo gusana byatwaye asaga miliyari ebyiri n'igice z'amashilingi ya Uganda, byose bigamije gutuma Katederali ikomeza kurangwa n'isuku, ubwiza n'icyubahiro cy'ahantu hiturwa Imana.
Yagize ati " Mu rwego rwo kwitegura iyi sabukuru, twashyizeho umushinga wo kuvugurura inyubako yose, gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no kubaka ahantu hashya ho kwakirira abashyitsi n'abakristu."
Ibi birori kandi byitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, watanze ubutumwa bwo gushimira Kiliziya Gatolika ku bw'uruhare rwayo mu burezi, mu buvuzi no mu kubaka amahoro. Aho yagize ati "Kiliziya Gatolika ibaye incuti y'igihugu cyacu mu gihe cy'imyaka ijana. Twishimira uruhare rwayo mu burezi, ubuzima, n'iterambere ry'umuntu muri rusange."
Isabukuru ya Katederali ya Lubaga yabaye umwanya wo kwibuka, gushimira no kwiyemeza gukomeza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika muri Uganda. Mu myaka ijana ishize, iyi Katederali yabaye ikiraro cy'ubumwe n'urukundo, aho benshi bahawe amasakaramentu, bahabonera ihumure n'umukiro wa roho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.