Uganda: Perezida Museveni yemeye gushyigikira ibitaro n’inzu ndangamurage bizasigasira umurage wa Karidinali Wamala
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeye ko Leta ya Uganda izashyigikira Ibitaro bya Kamagwa n’umushinga w’inzu ndangamurage bigamije kubungabunga no guha agaciro umurage wa Karidinali Emmanuel Wamala.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Perezida Museveni ahuye na Karidinali Wamala, akamushimira uruhare yagize mu guteza imbere ukwemera kwa Gikirisitu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanya-uganda
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Perezida yavuze ko bumvikanye ko Leta izafasha Ibitaro bya Kamagwa biri mu maboko y’Umuryango wa Karidinali Wamala, n’ubwo bizakomeza kuba ibitaro byigenga. Yanavuze kandi ko Minisiteri y’Ubukerarugendo izashyigikira ishyirwaho ry’inzu ndangamurage izabika amateka n’umusanzu bya Karidinali Wamala.
Perezida Museveni kandi yemeye guhagararira ubwe uwo mushinga, anamwifuriza ubuzima bwiza n’umugisha w’Imana mu gihe yujuje imyaka 99 y’amavuko.
Yagize ati “Nishimiye guhura na Nyiricyubahiro Emmanuel Wamala no kumushimira uruhare yagize mu gukomeza ukwemera no guhindura imibereho y’Abagande. Twumvikanye ko Leta izashyigikira Ibitaro bya Kamagwa by’umuryango we, mu gihe bikiri ibitaro byigenga, kandi ko Minisiteri y’Ubukerarugendo izashyigikira ishyirwaho ry’inzu ndangamurage igamije kubungabunga umurage we.”
Karidinali Wamala wahoze ari Arikiyepisikopi wa Kampala, abarirwa mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri Uganda. Mu myaka myinshi amaze, yagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa Kiliziya no mu mibereho rusange y’igihugu.
Ibitaro bya Kamagwa byatangijwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Karidinali Wamala hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane abatuye mu bice bitagerwaho byoroshye n’ibigo nderabuzima. Uyu mushinga waturutse ku cyifuzo cya Karidinali Wamala cyo gukomeza umurage wo gufasha abatishoboye no guteza imbere ubuzima bwiza.
Inkunga ya Leta iteganyijwe izafasha kongera ibikoresho by’ubuvuzi, kwagura inyubako no kongera abakozi b’inzobere mu buvuzi, bityo serivisi zikomeze gutangwa neza kandi ku rwego rushimishije.
Umushinga w’inzu ndangamurage watangijwe hagamijwe kubika no kugaragaza amateka y’ubuzima n’umurimo bya Karidinali Wamala. Izaba irimo inyandiko, amafoto, ibikoresho byifashishwaga mu murimo w’ubushumba, ndetse n’ibindi bimenyetso by’uruhare rwe mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri Uganda.
Intego ni uko izaba ahantu ho kwigira no gukangurira abato n’abakuru gukunda ukwemera, umurimo n’ubwitange mu gukorera abandi. Biteganyijwe kandi ko izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku murage w’amadini.
Karidinali Emmanuel Wamala yavukiye muri Uganda mu 1926. Yahawe ubupadiri mu 1957, nyuma y’amasomo ya filozofiya na tewolojiya yamubereye intangiriro y’umurimo w’iyogezabutumwa. Yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Kiliziya, harimo kuba Umwepisikopi, mbere yo kugirwa Arikiyepisikopi wa Kampala.
Mu 1994, yagizwe Karidinali na Papa Yohani Pawulo wa II, aba umwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe nka Arikiyepisikopi wa Kampala, yashyize imbaraga mu kubanisha Abagande, guteza imbere uburezi n’ubuvuzi, no gushimangira indangagaciro z’umuryango.
Yabaye ijwi rikomeye mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, aharanira amahoro, ubwiyunge n’ubutabera bushingiye ku kwemera. Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iyogezabutumwa no gutanga inama ku bayobozi batandukanye.
Mu gihe yujuje imyaka 99, Karidinali Wamala akomeje kubahwa nk’umwe mu bayobozi b’ikirenga bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika no mu mibereho y’igihugu cya Uganda.
Umushinga w’Ibitaro bya Kamagwa n’Inzu Ndangamurage uzaba ari ikimenyetso gihoraho cy’umurage we — umurage w’ukwemera, ubwitange n’urukundo yakomeje kugaragaza mu buzima bwe bwose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.