Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ugutabaza kw’Abakene: Icyo Kiliziya ivuga ku isi ya none yirengagiza Abakene

Ikibazo cy’abakene mu Rwanda no ku isi ni kimwe mu bibazo bivugwaho kenshi. Mu gihe ibyegeranyo bitandukanye bigaragaza imibare ivuga iterambere ry’ubukungu, abantu mu bihugu bakomeje kuzahazwa n’ubukene no gutaka. Mu gusuzuma iki kibazo, Kinyamateka yifashishije urwandiko “Dilexi te” yifuje gusangiza abasomyi bayo icyo Kiliziya ibivugaho.

Ugutabaza kw’Abakene: Icyo Kiliziya ivuga ku isi ya none yirengagiza Abakene
Ugutabaza kw’Abakene: Icyo Kiliziya ivuga ku isi ya none yirengagiza Abakene

U rwandiko Dilexi Te, rwasohotse tariki 4 Ukwakira 2025, rutangazwa na Papa Leon XIV n’ubwo rwatangiye kwandikwa na Papa Faransisiko. Uru rwandiko rugaruka ku kibazo cy’imyumvira y’isi y’iki gihe yirengagiza abakene nyamara bafite umwanya w’icyubahiro mu mutima w’Imana no mu butumwa bwa Kiliziya.

Muri uru rwandiko Kiliziya ivuga byinshi bigaragara muri iki gihe, ubona bigamije guhunza amaso umukene no kutamwitaho nk’ikiremwamuntu gikwiye urukundo n’icyubahiro.

Guhera ku gika cya Munani cy’uru rwandiko, Kiliziya yibutsa isi, gutega amatwi imiborogo y’abakene batakamba ikavuga ko kutumva ijwi ry’umukene utabaza no kuryirengagiza ari icyaha.

Ku gika cya cyenda bakomeza bagaragaza ko yaba buri muntu ku giti cye, inzego z’ubuyobozi, Kiliziya na Sosiyete muri rusange barebwa n’ikibazo cyo kutirengagiza abakene batabaza. Iyi ngingo inagaragaza ko ubukene bw’abantu buri kwinshi: Hari ubukene bwo kubura iby’ibanze by’imibereho; ubukene bwo guhabwa akato; ubukene mu mitekerereze no mu myemerere; Ubukene mu by’umuco; ubukene bwo kubura ubwigenge n’uburenganzira; ubukene butewe n’ubumuga n’ubushobozi buke n’andi moko menshi y’ubukene.

Imbere y’aya moko menshi y’ubukene, Kiliziya isaba inzego zitandukanye kutabuhunza amaso no gushaka gusobanura ko butakiriho, ahubwo iteka zigahora zivugurura ingamba zo guhangana na bwo. By’umwihariko guhangana n’imibereho ibabaje y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bariho mu buzima bubagoye kubera kubura ibikenerwa by’ibanze mu buzima birimo: Amazi, ibiribwa n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

Ku birebana no kuba rimwe na rimwe, Isi ya none, igerageza guhisha ikibazo cy'ubukene! Mu ngingo ya 13, y’uru rwandiko, Kiliziya itunga agatoki Ibyegeranyo by’ubukungu n'ingamba z'iterambere, usanga bitagaragaza ukuri kw’imibereho y’abantu kuko rimwe na rimwe umuvuduko w’iterambere utagendana n’impinduka z‘imibereho myiza ku baturage.

Uretse ibyegeranyo by'ubukungu, Ikindi kigaragazwa muri iyi nyandiko ni uko ibipimo by’ubukene bikoreshwa muri iki gihe na byo bidahuje n’igihe, kuko hari ibyitwaga kuva mu bukene cyera, kuri ubu bikaba ari ibisanzwe ndetse hakaba hari ubwoko bushya bw’ubukene bwaje ariko ntibwinjizwe mu bipimo by’ubukene.

Ibi ni bimwe mu bituma abantu, bagenda bishyiramo ko ubukene bwacitse nyamara bugihari ndetse bugenda buhindura isura. Iyi myumvira y'uko ubukene bwacitse, inatuma hari n'abatunga agatoki abakennye bavuga ko ari bo babyitera bityo bakaba bumva badakwiye no kwitabwaho, nk'uko bigaragazwa ku ngingo ya 14 na 15 ya Dilexi Te.

Ikindi kigarukwaho nk'igikomeje gutiza umurindi ingeso yo kwirengagiza abakene igenda yimikwa muri iki gihe, ni umuco w'ubwikunde bukabije no kwihugiraho ukirengagiza abandi. Usanga abantu muri iki gihe bagenda barushaho kwireba no kureba inyungu zabo bityo ingamba nyinshi na gahunda zishyirwaho, ugasanga zishyirirwaho hashyirwa imbere inyungu za bamwe bifite naho abakena bagasigara bacungira ku tuvungukira dutakara ku meza yabo.

Nk'uko urwandiko Dilexi Te, rubigaragaza ku ngingo ya 93, imibereho nk’iyi, ni yo itera kubona abantu bahora bashaka guhisha no kwihisha abakene aho gufata ingamba zirambye zo guhashya ubukene.

Ku ngingo ya 103, uru rwandiko,rwibutsa umugani w’umunyasamariya w’impuhwe, rukagaragaza ko Sosiyete y’uyu munsi usanga umukene ameze nk’uyu muntu wahondaguwe agasigwa iruhande rw’inzira ari intere, abaje bakajya bamunyuraho bakikomereza akaza gutabarwa n’umunyasamariya mwiza.

Imibereho yo muri iki kinyejana igereranywa n’iyi shusho aho umukene ahera ku nzira abamunyuzeho ntibamurebe n’irihumye, cyangwa se ndetse akanafatwa nk’umwanda wo kwikiza. Ibi biterwa n’uko buri wese yirebera ibyo yibereyemo by’inyungu ze ntabone n’akanya na gato ko gukemuka ibibazo by’abandi.

Dilexi Te ikagira iti "Ntibikwiye ko umurengwe uduhuma amaso kugera aho twibwira ko umunezero wacu tuwukesha kwirengagiza abandi. Mbese abakene duhura bakagombye kutubera abarimu bacubya ubwirasi bwacu bagatuma duca bugufi."

Uru rwandiko rusaba Abakristu kwirinda kugwa muri iki gishuko ahubwo bakimakaza umuco wo gutanga imfashanyo y'umukene maze ibyo Imana yabahaye bakabisaranganya n'abatishoboye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose