Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abayobozi b'amashuri ya Diyosezi ya Cyangugu basabwe kugendera kure ingeso yo gukopera

Mu nama yahuje abayobozi b'amashuri gatolika, Padiri Jean Pierre Maniraruta, yasabye abayobozi b'amashuri gatolika kugendera kure ingeso yo gukopera yagaragaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri by'umwaka wa 2025/2026.

Abayobozi b'amashuri ya Diyosezi ya Cyangugu basabwe kugendera kure ingeso yo gukopera
Abayobozi b'amashuri ya Diyosezi ya Cyangugu basabwe kugendera kure ingeso yo gukopera
Muri iyi nama abayobozi b'amashuri gatolika muri diyosezi ya Cyangugu bishimiye umusaruro wabonetse mu mwaka wa wa 2025/2026, aho amashuri y'iyi Diyosezi yabonye abana batatu babaye mu ba mbere mu gihugu barimo na babiri babaye aba mbere mu byiciro bitandukanye. 
Abayobozi bitwaye neza bashimiwe uko bitwaye banatanga ubuhamya bw'ibanga bakoresheje kugira ngo abandi babarebereho. 

Mu butumwa bwa Padiri Jean Pierre Maniraruta, ushinzwe amashuri gatolika, yagarutse ku kibazo cyo gukopera cyagaragaye mu bizami bya Leta bisoza amashuri by'umwaka wa 2025/2026 aho mu turere dutandukanye turimo n'akarere ka Nyamasheke kabarirwa muri iyi Diyosezi hagaragaye ikinazo cyo gukopera. 

Padiri Jean Pierre Maniraruta yavuze ko gukopera ari ingeso mbi cyane kuko itoza umwana kumenyera gutungwa n'ibyo atavunikiye. Avuga kandi ko ari ikinegu gikomeye ku murezi ukopeza umwana kuko ari ugutukisha isura y'umurezi bityo ubikoze akaba aba atukishije umwuga w'uburezi. 

Yakomeje avuga ko abafashwe muri ibi bibazo byo gukopera no gukopezwa bamwe bafashwe bagahanwa ariko ko habaye hari n'abatarafashwe bakwiye kwigaya kandi bagafata ingambo zo kwirinda iki gikorwa kigayitse ku murezi. 

Mu gihe Diyosezi ya Cyangugu isaba amashuri guhiganira gutsinda, irasaba abayobozi gutoza abana gukora cyane aho gushakira kurusha abandi mu kugerageza gukopera.
Abayobozi b'amashuri yitwaye neza batanze ubuhamya ku ibanga bakoresheje
Abayobozi b'amashuri yitwaye neza batanze ubuhamya ku ibanga bakoresheje
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose