Abayobozi b'Amashuri Gatolika ya Diyosezi ya Cyangugu bakiriye Padiri Jean Pierre Maniraruta washinzwe ibiro by'uburezi Gatolika muri iyi Diyosezi
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, Myr Ignace Kabera, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yamurikiye abayobozi b'amashuri Gatolika muri iyi Diyosezi, umuyobozi mushya w'ibiro bishinzwe uburezi gatolika wasimbuye Myr Dieudonné Rwakabayiza wahawe kuyobora ubunyamabanga bushinzwe amashuri Gatolika ku rwego rw'igihugu.
Atangiza inama yabahuje muri Centre de Pastorale Incuti, Myr Ignace yeretse abayobozi b'amashuri Padiri Jean Pierre MANIRARUTA, wahawe kuyobora ibiro bya Diyosezi bishinzwe amashuri gatolika.
Myr Ignace yagaragaje ko padiri Jean Pierre Maniraruta afite ubunararibonye kuko atari mushya muri Diyosezi dore ko yabaye padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabitimbo. Avuga ko afite ubunararibonye mu mibereho y'amashuri Gatolika.
Yavuze kandi ko Padiri Jean Pierre Maniraruta yari amaze imyaka itandatu ari umunyamabanga mukuru wungirije w'Inama y'Abepiskopi bityo akaba afite ubunararibonye mu birebana n'imiyoborere, ibintu abona bizafasha cyane mu miyoborere y'amashuri gatolika ari na yo Diyosezi ishinzwe gukurikirana.
Mu butumwa yahaye abayobozi b'amashuri Gatolika, Padiri Jean Pierre yibukije abayobozi b'amashuri ko ari bo barezi b'ibanze kandi bakaba babazwa ibikorerwa ku ishuri byose.
Padiri Jean Pierre Maniraruta yasimbuye Myr Dieudonné Rwakabayiza wahawe kuyobora ibiro bishinzwe uburezi Gatolika mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.