Umujyi wa Kigali washimye uruhare rukomeye FAWE Girls’ School imaze imyaka 25 igira mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa
Ibi byatangajwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo guhimbaza yubile y’imyaka 25 FAWE Girls’ School imaze ishinzwe.
Mu butumwa bwe, Madamu Urujeni yavuze ko iyi yubile ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma harebwa aho ishuri ryavuye n’aho rigeze, ariko kandi ikaba n’umwanya wo gutekereza ku cyerekezo cy’ejo hazaza
Yagize ati “Mu myaka 25 ishize, FAWE Girls’ School yabaye urumuri ruyobora benshi, igaragaza ko iyo umwana w’umukobwa ahawe amahirwe angana n’ay’abandi ashobora gutera imbere, akagera kure, akagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agaragaza ko FAWE Girls’ School yabaye ikitegererezo mu gutanga uburezi bufite ireme, itanga ubumenyi ariko ikanatoza abanyeshuri indangagaciro z’ubunyarwanda, zirimo gukunda Imana, gukunda igihugu, gukunda umurimo, ubunyamwuga, ubunyakuri, gukorera hamwe no kugira intego.
Madamu Urujeni yanagaragaje ko mu mashuri 681 ari mu Mujyi wa Kigali arera abanyeshuri barenga ibihumbi 400, FAWE Girls’ School iri mu mashuri y’intangarugero haba mu mitsindire, mu myitwarire myiza, ndetse no mu gutegura abanyeshuri neza mu buzima n’imirimo yo mu gihe kizaza.
Yibukije ko mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, FAWE Girls’ School yahembwe n’Umujyi wa Kigali, iba iya mbere mu mitsindire ku rwego rw’umujyi, ihabwa igihembo cyihariye nk’ishuri ry’indashyikirwa.
Yanongeyeho ko kugeza ubu ishuri rimaze gutanga umusanzu ukomeye binyuze mu banyeshuri 2,395 baryizemo, bakomeje kuba ishema ry’imiryango yabo n’igihugu. Abanyuze muri FAWE Girls’ School bagaragara mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubuyobozi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’izindi, ndetse anagaragaza ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, umushyitsi mukuru muri ibyo birori, na we yize muri iri shuri.
Madamu Urujeni yavuze ko ibi ari igihamya cy’ingaruka nziza z’uburezi buhabwa umwana w’umukobwa, bikajyana n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cyo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, agaragaza ko FAWE Girls’ School ari urugero rw’ibishoboka ku rwego rw’igihugu n’urw’isi.
Yagize ati “Umujyi wa Kigali ushyira imbere uburezi nk’ishingiro ry’iterambere rirambye. Nta mujyi ushobora gutera imbere udafite urubyiruko rufite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo guhanga udushya.”
Yashimiye by’umwihariko ubuyobozi bwa FAWE Girls’ School, abarimu, abarezi n’abandi bakozi, ku murava, urukundo n’ubwitange bagaragaza mu burere bw’abanyeshuri, bigatuma iri shuri rikomeza kuba ku isonga.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Madamu Urujeni yageneye abanyeshuri impanuro zibashishikariza gukomeza kwiga bashyizeho umwete, bagakomeza indangagaciro batozwa, bakagura inzozi zabo no kwiyemeza kuba abayobozi beza bafite indangagaciro, bakoresha ubumenyi bahabwa mu guteza imbere igihugu
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.