Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi wa 10 wa Papa Leo XIV muri Afurika; I Bata mu mvura idasanzwe ntiyababujije ibyishimo

Ku munsi we wa nyuma mu ruzinduko rwe rw'ubutumwa muri Afurika, Papa Leo XIV yagize umunsi wuzuye ibikorwa bitandukanye muri Equatorial Guinea, urangira mu buryo budasanzwe aho urubyiruko rw’i Bata rwaririmbye rukanabyina mu mvura nyinshi, rugaragaza ibyishimo n’icyizere.

Umunsi wa 10 wa Papa Leo XIV muri Afurika;  I Bata mu mvura idasanzwe ntiyababujije ibyishimo
Umunsi wa 10 wa Papa Leo XIV muri Afurika; I Bata mu mvura idasanzwe ntiyababujije ibyishimo

Ibyishimo mu mvura i Bata

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, imbaga y’abantu ibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bari bateraniye kuri sitade y’umupira w’amaguru i Bata, baje guhura na Papa mu gikorwa cyahuje urubyiruko n’imiryango.

Mu gihe bari bamaze kuhagera, imvura nyinshi yatangiye kugwa. Nubwo bamwe bihutiye kujya munsi y’igisenge cya sitade, abandi bagumye hanze, bakomeza kubyina no kuririmba mu mvura, bategereje kwakira Papa.

Papa akigera muri iyo sitade, yakiriwe n’impundu n’ibyishimo byinshi. Abari bahari ntibamwishimiye gusa, ahubwo banishimiye abo mu gace kabo bazamutse ku rubyiniro basangira ubuhamya bwabo bw’ukwemera, abandi babyina imbyino gakondo.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yabwiye abari aho ko urumuri rugaragara cyane ari ururi mu maso yabo, mu byishimo byabo no mu ndirimbo zabo. Yabashishikarije gukomeza kugaragaza ubumwe n’urukundo, bagaragaza mu bikorwa byabo ko ibyishimo nyakuri biva mu gutanga no kwitangira abandi.

Nta uhejwe ku rukundo rw’Imana

Mbere y’ibi bikorwa byo ku mugoroba, Papa yari yabanje gusura gereza ya Bata, aho imvura na bwo yatangiye kugwa ari na ho yatangiye gutanga ubutumwa bukomeye.

Agira ati “Mu bihugu bimwe bavuga ko imvura ari umugisha w’Imana, dusenge dusabe ko koko byaba ari byo.” Yaboneyeho kubwira Imfungwa ko nta muntu n’umwe uhejwe ku rukundo rw’Imana.

Yagize ati “Buri wese muri twe, n’ubwo yaba afite amateka atandukanye, amakosa cyangwa imibabaro, agumana agaciro gakomeye mu maso y’Imana.”

Misa i Mongomo n’ubutumwa bw’ahazaza

Papa Leo XIV yasuye umujyi wa Mongomo uri mu burasirazuba bwa Equatorial Guinea, hafi y’umupaka wa Gabon.

Aho yaturiye Igitambo cya Misa muri Bazilika ya Nyina wa Jambo Utarasamanywe icyaha, imwe mu nsengero nini muri Afurika. Yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi ndetse n’imiriro y’ibirori yaka mu mabara y’ibendera ry’igihugu.

Mu nyigisho ye, Papa yagaragaje ko Imana yahaye Equatorial Guinea umutungo kamere mwinshi, ariko asaba abaturage gukorera hamwe kugira ngo uwo mutungo ube umugisha kuri bose.

Yavuze ko muri icyo gihugu hari inyota y’ahazaza huzuye icyizere, ariko yibutsa ko uwo mwanya mwiza utagomba gutegerezwa gusa, ahubwo ugomba kubakwa n’abantu ubwabo bafatanyije n’ubuntu bw’Imana.

Uwo munsi wa nyuma wa Papa Leo XIV muri Afurika wasize isomo rikomeye; ko n’iyo ubuzima bwaba bugoye cyangwa ibihe bikaba bikomeye nk’imvura nyinshi, ibyishimo, ukwemera n’icyizere bishobora gukomeza kubaho no gutsinda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose