Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi wa gatatu wa Papa Leo XIV muri Afurika: ibyaranze uruzinduko rwe rwa mbere muri Cameroun

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, ku nshuro ya mbere yageze muri Cameroon, nyuma yo gusoza uruzinduko rwe rwa gitumwa muri Algeria, aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage i Yaoundé mu murwa mukuru w’iki gihugu, bamugaragariza ibyishimo byinshi bamwakira.

Umunsi wa gatatu wa Papa Leo XIV muri Afurika: ibyaranze uruzinduko rwe rwa mbere muri Cameroun
Umunsi wa gatatu wa Papa Leo XIV muri Afurika: ibyaranze uruzinduko rwe rwa mbere muri Cameroun

Papa Leo XIV yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi bari bamutegereje ku kibuga cy’indege. Aho bari bambaye imyenda y’amabara atandukanye, baririmba, babyina banacuranga ibikoresho bya muzika, bagaragaza ibyishimo bikomeye. Abenshi bazamuraga amabendera ya Vatikani na Cameroun, bamwakira mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza n’Igifaransa.

Akigera muri Cameroun nyuma yo kwakirwa, Papa Leo XIV yahuye mu muhezo na Perezida w’iki gihugu, Paul Biya, nyuma agirana ibiganiro n’abayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abadipolomate, mu gikorwa cyabereye ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Yaoundé.

Papa yageneye ubutumwa aba bayobozi baganiriye bwo guharanira amahoro, ashimangira ko atagomba kuguma mu magambo gusa, ahubwo agomba gushyirwa mu bikorwa bya buri munsi. Yasabye abayobozi kurangwa n’imiyoborere myiza, gukorera abaturage no gushyira imbere inyungu rusange.

Nyuma y’iyo nama, Papa Leo XIV yasuye ikigo cy’imfubyi cya Ngal Zamba giherereye i Yaoundé, aho yakiranywe urugwiro n’abana ndetse n’ababitaho.

Aganira n’abo bana, yabahumurije, abibutsa ko nubwo banyuze mu buzima bukomeye burimo kubura ababyeyi no gutereranwa, bafite agaciro gakomeye kandi batagomba kwiyumva nk’abibagiranye.

Yagize ati “Mu muryango w’Imana, nta muntu n’umwe ujya yibagirana.”

Yabashishikarije kudaha agaciro ibikomere byabo kurusha ejo hazaza habo, abasaba kwizera ko bashobora kugira ubuzima bwiza n’ejo heza.

Papa Leo XIV yashimiye cyane abakozi, abakorerabushake n’ababikira bita kuri abo bana, avuga ko bakora umurimo ukomeye wo kubaha urukundo, uburere n’icyizere.

Yavuze ko ibyo bakora ari igikorwa cy’urukundo rugaragaza imbabazi z’Imana, kuko bitagarukira ku kubaha ibibatunga gusa, ahubwo banabafasha gukira ibikomere no kubaka ejo hazaza.

Mu gusoza umunsi wa gatatu w’uruzinduko rwe muri Afurika, Papa Leo XIV yahuye n’Abepisikopi ba Cameroun mu nama yabereye ku cyicaro cy’Inama y’Abepisikopi b’iki gihugu, baganira ku bibazo by’ingenzi birebana na Kiliziya n’imibereho y’abaturage.

Uru ruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Cameroun rwaranzwe n’ubutumwa bwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’urukundo, aho yibanze ku nshingano z’abayobozi no ku kwita ku bana n’abatagira kivurira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose