Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi wa Kane w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika: i Bamenda muri Cameroon yasabye ihagarikwa ry’intambara

Ku munsi wa kane w’uruzinduko arimo kugirira ku mugabane wa Afurika, ukaba umunsi wa Kabiri mu gihugu cya Cameroon kuri uyu wa 16 Mata 2026. Papa Leo XIV yasuye umujyi wa Bamenda mu gihugu cya Cameroon, aho yibanze ku kibazo cy’intambara iri hagati ya Leta ya Cameroon n’abaturage bayo bavuga Icyongereza imaze imyaka isaga icumi, izwi nka “Anglophone Crisis”.

Umunsi wa Kane w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika: i Bamenda muri Cameroon yasabye ihagarikwa ry’intambara
Umunsi wa Kane w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika: i Bamenda muri Cameroon yasabye ihagarikwa ry’intambara

Iyi ntambara yatangiye mu 2016, ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abaturage bavuga Icyongereza, bashaka kwigenga bagashyiraho igihugu cyabo mu Ntara z’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba (North-West) n’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba (South-West).

Akigera i Bamenda, Papa Leo XIV yitabiriye inama y’amahoro yahuje abayobozi b’amadini atandukanye n’abayobozi gakondo, yabereye muri Katederali ya Mutagatifu Yozefu. Yakirwa n’imbaga y’abantu benshi bari barimbye, babyina, bagaragaza ibyishimo byo kumubona.

Mu ijambo yahavugiye, Papa yanenze abakurura intambara, agira ati “Abayoboye intambara bitwaza ko batazi ko gusenya bifata akanya gato, ariko kongera kubaka bishobora gufata ubuzima bwose.”

Yananenze kandi uburyo amafaranga menshi ashorwa mu ntambara no gusenya, mu gihe ibikorwa byo kuvura ibikomere, uburezi no kongera kubaka igihugu byo bidahabwa agaciro.

Yanavuze amagambo yakwirakwijwe cyane mu itangazamakuru ku isi, agaragaza ko isi iri kwibasirwa n’agatsiko gato k’abanyagitugu.

Mu gitambo cya Misa cyabereye ku kibuga cy’indege cya Bamenda, Papa yemeye ko iki kibazo gishobora gutera abantu kwiheba no kumva nta gisubizo gihari.

Yagaragaje ko icyizere cya Cameroon cyo kubona amahoro cyagiye kiburizwamo n’ibibazo birimo ruswa, ubukene n’ubwimukira.

Nubwo bimeze bityo, yibukije ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo gufungura inzira nshya, agira ati “Igihe cyo guhindura ibintu ni uyu munsi, si ejo; ni aka kanya, si mu gihe kizaza.”

N’ubwo intambara imaze imyaka isaga icumi, abaturage b’utwo turere bakomeje kwizera ko uru ruzinduko rwa Papa rushobora gutanga icyizere cy’amahoro arambye.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika, Bishop Michael Bibi, yavuze ko ihuriro ry’imitwe y’abarwanyi bifuza kwigenga ryatangaje agahenge k’iminsi itatu mu rwego rwo kubaha uruzinduko rwa Papa, ikintu yavuze ko kibaye ku nshuro ya mbere.

Yashimangiye ko igikenewe ubu ari uko impande zihanganye zicarana zikibaza ziti “Ni gute twava aha tukagera ku mahoro arambye?”

Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rukomeje kugaragaza uruhare Kiliziya ishobora kugira mu guhuza abantu no gushaka ibisubizo by’amakimbirane, cyane cyane mu bice byugarijwe n’intambara n’akarengane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose