Umunyamabanga w'Intumwa ya Papa mu Rwanda yashimiye Kiliziya y’u Rwanda uruhare rwayo mu kwimakaza Ubutabera n’Amahoro
Mu Nteko Rusange ya Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri iri kubera i Kigali muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Musenyeri Daniel Tumiel, Umunyamabanga mu biro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda, wari uhagarariye Intumwa ya Papa yagejeje ku bitabiriye ubutumwa bushimangira uruhare rwa Kiliziya mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubutabera birambye mu muryango nyarwanda.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga mu biro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda, yagaragaje ko Kiliziya ikomeje guha agaciro ibikorwa bikorwa n’iyi Komisiyo mu guharanira ubutabera, ubwiyunge n’amahoro.
Yagize ati “Tubagejejeho indamutso zuje urugwiro n’ubufatanye bwa hafi bw’Intumwa ya Papa, tunashimangira ko ishimira cyane umurimo mukora mu rwego rwo guteza imbere ubutabera, ubwiyunge n’amahoro.”
Yagize ati “Tubagejejeho indamutso zuje urugwiro n’ubufatanye bwa hafi bw’Intumwa ya Papa, tunashimangira ko ishimira cyane umurimo mukora mu rwego rwo guteza imbere ubutabera, ubwiyunge n’amahoro.”
Yakomeje avuga ko iyi Nteko Rusange ibaye mu gihe isi n’akarere byugarijwe n’ibibazo bisaba ubufatanye n’ubwitange busesuye bwa Kiliziya n’abandi bose bagamije iterambere rirambye.
Ati “Iyi nteko ibaye mu bihe bisaba kongera imbaraga, ubwitange n’ubufatanye bwa Kiliziya mu guhangana n’ibibazo byugarije isi, cyane cyane mu kwimakaza ubutabera n’amahoro arambye.”
Yagarutse ku nsanganyamatsiko yibandwaho igamije ubwiyunge, amahoro mu karere ndetse n’ubutabera bushingiye ku baturage, avuga ko ari ingenzi atari kuri Kiliziya gusa, ahubwo no ku iterambere rusange.
Ati “Insanganyamatsiko yibanze ku bwiyunge, amahoro mu karere n’ubutabera burambye ishingiye ku baturage, ifite akamaro kanini atari mu buzima bwa Kiliziya gusa, ahubwo no ku iterambere rirambye ry’umuryango mugari.”
Yanagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu gukomeza kwimakaza umuco w’ubusabane, kurengera agaciro ka muntu no kubaka umuryango ushingiye ku butabera n’urukundo.
Ati “Kiliziya, mu butumwa bwayo, ikomeje guteza imbere umuco wo guhura no kuganira, kurengera agaciro ka muntu no kubaka umuryango ushingiye ku butabera n’urukundo.”
Mu gusoza, yasabye ko imirimo y’iyi Nteko Rusange yayoborwa na Roho Mutagatifu kugira ngo izere imbuto nziza, zirambye ku Kiliziya no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Ati “Nshyize ibikorwa by’iyi nteko mu maboko ya Roho Mutagatifu, kugira ngo imirimo yanyu izere imbuto nyinshi kandi zirambye, zifitiye akamaro Kiliziya n’umuryango nyarwanda.”
Yashimiye abitabiriye iyi nama ku ruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, abasaba gukomeza gukorana umurava mu kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubwiyunge.
Iyi Nteko Rusange ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ihuje abayobozi batandukanye mu nzego za Kiliziya barimo abasenyeri bo muma Diyosezi atandukanye yo mu Rwanda, abapadiri bahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muma Diyosezi, abahuzabikorwa, n’abandi bafatanyabikorwa, ikaba igamije gusuzuma ibikorwa byagezweho no gutegura ingamba zigamije guteza imbere Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda no mu karere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.