Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunyapolonye yahaye Papa Leo wa XIV impano y’ ifarasi y’umweru nk’ikimenyetso cy’urukundo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira, Papa Leo wa XIV yakiranye ibyishimo byinshi impano idasanzwe y’ifarasi y’umweru yitwa Proton, yahawe n’umuherwe w’Umunyapolonye witwa Andrzej Michalski, mu rwego rwo kugaragaza urukundo, ishimwe, no gushyigikira ubutumwa bwa Papa n’ubwa Kiliziya muri rusange.

Umunyapolonye yahaye Papa Leo wa XIV impano y’ ifarasi y’umweru nk’ikimenyetso cy’urukundo
Umunyapolonye yahaye Papa Leo wa XIV impano y’ ifarasi y’umweru nk’ikimenyetso cy’urukundo

Iyi farasi ifite inkomoko y’ikirenga, ni ubwoko bw’ifarasi z’Abaarabu zizwiho ubwiza n’ubuhanga, ikaba yashyikirijwe Papa nk’impano, mbere y’ibiganiro rusange bye bya buri cyumweru, byabereye i Vatikani kuri uyu wa Gatatu.

Michalski, washinze akanayobora ishuri ry’aborozi b’ifarasi mu gace ka Kołobrzeg-Budzistowo muri Pologne, yavuze ko igitekerezo cyo guha Papa iyi farasi cyaturutse ku ifoto yamubonyeho igihe yari mu butumwa muri Peru, akiri uwihayimana mu muryango w’Abafuransisikani b’Abarekolita, aho yari agiye kugendera ku ifarasi.

Yagize ati: “Iyo foto yatumye numva nshaka kumuha ifarasi yera y’ubwiza buhebuje, nk’ikimenyetso kijyanye n’isura y’Umushumba wa Kiliziya yambaye umwambaro w’umweru.”

Proton ni ifarasi yavukiye mu murwa wa Janów Podlaski.Se w’iyo farasi yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, naho nyina agurwa ku mugabekazi wo muri Yorudaniya. Michalski yayiguze ikiri nto ayitoreza mu rugo rwe, kugeza ibaye ifarasi y’indashyikirwa mu myifatire no mu bwiza. Yavuze ko “ifarasi igenda nk’umuyaga, kandi iteye amabengeza ku buryo umuntu wese uyirebye ahita yumva ko ari impano ikwiye Papa.”

Ubwo impano yatangwaga, Papa Leo wa XIV yayakiranye ibyishimo byinshi. Michalski yavuze ko bayiyoboye bombi, bagendana, kandi ko Umushumba wa Kiliziya yagaragaje ibyishimo n’akanyamuneza kadasanzwe. Yagize ati: “Papa yashimishijwe cyane n’ifarasi; yerekanye ko yayikunze by’ukuri. Ni igikorwa cyadushimishije natwe nk’umuryango.”

Hanasomwe kandi ibaruwa Michalski yandikiye Papa, amusobanurira ibikorwa by’ishuri rye ryororerwamo ifarasi, rimaze imyaka 29 rikora. Yasabye umugisha wa Papa ku isabukuru y’imyaka 30 y’iri shuri izizihizwa umwaka utaha. Yagaragaje ko iyo mpano igamije gushyigikira Kiliziya no kugirira akamaro isi binyuze mu bikorwa bifatika.

Mu ibaruwa ye, yagarutse ku magambo ya Papa Leo XIV mu nyandiko nshya yise Dilexi te, aho Papa asaba abakristu “kutaguma mu bitekerezo gusa, ahubwo bagashyira urukundo n’ukwemera kwabo mu bikorwa bifatika bya buri munsi.”

Ishuri ry’ifarasi rya Michalski ni ikigo gifite inshingano zirimo ubworozi, imyitozo n’amarushanwa, ariko kikanagira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubuvuzi bwifashisha ifarasi buzwi nka hippothérapie. Iri ni isuzuma n’ubuvuzi bukoresha imisokoro ya farasi mu gufasha abantu bafite ubumuga bw’ingingo cyangwa imitekerereze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kołobrzeg, Anna Mieczkowska, wari waje i Vatikani, yavuze ko iri vuriro rifasha cyane abana bafite ubumuga, ati: “Iri vuriro ni umugisha udasanzwe, cyane cyane ku bana bafite ubumuga bw’ingingo.”

Michalski yemeje ko ibikorwa byabo birimo n’irushanwa rito barimo gutegura rizahuza abana bafite ubumuga bazarushanwa ku “ifarasi z’amatafari.” Ibi byose abibona nk’uburyo bwo gufasha no gutanga icyizere, nk’uko Papa ahora abyibutsa abakristu bose.

Iyi mpano ya Proton ije isanga izindi mpano Papa Leo wa XIV yahawe, zirimo moto y’umweru n’imodoka ikoresha amashanyarazi,mu rwego rwo gushyigikira ubutumwa bwe ku bidukikije no gutanga urugero rw’ubuzima bworoshye. Ariko iyi farasi yo, nk’uko benshi babivuze, izahora ari ikimenyetso cyihariye cy’urukundo rugaragarira mu bikorwa, ubudahemuka n’inkunga ifatika ku butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose