Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abakristu 2026 kizatangirira n’aho kizasoreza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda) wagiranye inama n’abanyamakuru, igamije gutangaza aho imyiteguro yo kwizihiza Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu mu Rwanda igeze.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abakristu 2026 kizatangirira n’aho kizasoreza
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abakristu 2026 kizatangirira n’aho kizasoreza

Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho abayobozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda basobanuriye itangazamakuru intego n’akamaro k’iki cyumweru, banagaragaza uko kizizihizwa hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Pasiteri Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu kizatangira ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, gitangirizwa kuri Paruwasi ya Saint André i Muhanga, kikazasorezwa tariki ya 25 Mutarama 2026 i Byumba, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Pasiteri Ruzibiza yasobanuye ko iki cyumweru cyashyizweho hagamijwe kwimakaza ubumwe bushingiye ku Ijambo ry’Imana, agira ati“Iki cyumweru cyashyizweho hagamijwe kongera gushyigikira no guteza imbere ubumwe bw’abemera Kristu bushingiye kuri Bibiliya. Umuryango wa Bibiliya uhuza amatorero n’Itorero Gatolika, ufite inshingano yo kugeza Ibyanditswe Biziranenge ku muryango w’Imana, ku Bakristu.”

Yakomeje agaragaza ko inshingano z’uyu muryango wa Bibiliya mu Rwanda zitagarukira ku gutanga Bibiliya gusa, ahubwo no kuyisobanura no kuyigisha. Ati “Dufite n’inshingano yo gukurikirana ubwo butumwa, tugafungura Bibiliya tukamenya icyanditsemo. Iyo urebye Bibiliya neza, usanga ivuga inyigisho imwe kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wayo: ivuga urukundo, ivuga ubumwe, ivuga ku bufatanye, ivuga ku kubana neza, ivuga gukundana no kugendana no kuzahura n’Imana.”

Yongeyeho ko iki cyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu mu Rwanda, kimaze igihe kirekire gitegurwa, kandi atari Umuryango wa Bibiliya wonyine ugitegura

Ati “Ni cyo rero turimo kwigisha kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama 2026. Iki ni icyumweru kimaze igihe kinini gitegurwa n’Umuryango wa Bibiliya, kandi cyagiye gitegurwa n’abandi. Intego nyamukuru ni ukongera kwibutsa abantu ko turi umwe muri Kristu.”

Pasiteri Ruzibiza yasobanuye ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza amatorero na Kiliziya Gatolika, agira ati“Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ni umuryango w’amatorero na Kiliziya. Amakorali, Abakristu, abapadiri, abapasiteri n’abandi bose bakomoka muri ayo matorero bahuzwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kuko Bibiliya iduhuza twese.”

Yakomeje asobanura ko ibikorwa by’iki cyumweru bizakorwa ku bufatanye n’aho kizabera n’itangazamakuru. Ati “Tuzakorana n’abahari aho igikorwa kizabera, ubutumwa butangwe, tukanifashisha itangazamakuru kugira ngo ubutumwa bugere no kuri benshi, n’abataje aho igikorwa cyabereye nabo bakire ubwo butumwa.”

Ku bijyanye n’uko kizatangira, Pasiteri Ruzibiza yagize ati“Iki cyumweru kizatangira ku wa 18 kikazasoza ku wa 25 Mutarama. Muri uyu mwaka wa 2026 twahisemo kuzakorera mu Karere ka Muhanga, tukazatangirira kuri Paruwasi Gatolika ya Saint André i saa munani z’amanywa, abantu bavuye mu materaniro, mu masengesho cyangwa muri Misa.”

“Tuzahurira hamwe, dutaramane uwo mugoroba wose, twamamaze ubumwe bwa Kristu, dutange ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge, dutangaze ko kuba umwe ari byo bifite agaciro.”

Iki cyumweru kizizihizwa ku nsanganyamatsiko ikomoka mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi, igira iti“Umubiri ni umwe, Umwuka ni umwe, nk’uko n’Ibyiringiro mwahamagariwe ari bimwe” (Abanyefezi 4:4).

Pasiteri Ruzibiza yasoje n’ubutumwa yageneye Abakristu, agira ati“Ubutumwa duha Abakristu ni ukuba bakuru mu myumvire, buri wese agasoma Bibiliya ayihereye mu ntangiriro akageza ku musozo, akakira imbumbe rusange y’ubutumwa adashingiye gusa ku mbago z’amadini.”

“Icya kabiri ni ugushyigikira ibyo dukora, birimo n’ubu bumwe bw’Abakristu. Uwumva atuye hafi y’aho igikorwa kizabera azaze yitabire, tubane, dutaramane. Ibibazo umuntu yibaza azagenda abona ibisubizo gahoro gahoro, uko agenda yitabira ni ko agenda ahinduka mu myumvire.’’

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose