Umuryango wa Gikristu uharanira uburenganzira bwa muntu wasabye Leta ya Santarafurika kurinda abasivili nyuma y'iyicwa rya Padiri
Umuryango wa gikristu uharanira uburenganzira bwa muntu(Christian Solidarity Worldwide), ufite icyicaro mu Bwongereza, wasabye Leta ya Repubulika ya Santarafurika, gufata ingamba zihamye zo kurinda abasivili nyuma y'uko Padiri yishwe arashwe n'abitwaje intwaro.
Mu itangazo uyu muryango wahaye ACI Africa, Perezida wawushinze, Mervyn Thomas, yamaganye iyicwa rya Padiri Crépin Martial Monga, wari umupadiri wungirije wa Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Batista ya Zémio muri Diyosezi ya Bangassou.
Uyu mupadiri yarashwe ku wa 29 Kamena 2026 ubwo yari agarutse kuri Paruwasi avuye mu butumwa.
Thomas yagize ati "Turasaba Leta ya Repubulika ya Santarafurika gufata ingamba zikenewe zo kurinda abaturage bose bo muri Am Dafock, ikabikora ifatanyije n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MINUSCA)."
Yakomeje avuga ko CSW yifatanyije n'umuryango wa Padiri Monga, abakristu ba Paruwasi yakoreragamo ndetse na Kiliziya Gatolika muri rusange mu kababaro batewe n'urupfu rwe.Yagize ati "Turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abakoze ubu bwicanyi, bagezwe imbere y'ubutabera."
Yanashimangiye ko ubuyobozi bukwiye kohereza ubufasha buhagije muri ako gace no gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro n'ubwiyunge Padiri Monga yari yarahariye ubuzima bwe.
Amakuru aturuka muri Diyosezi ya Bangassou agaragaza ko icyo gitero cyabaye ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 43 z'umugoroba, ku muhanda uhuza bariyeri y'Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) n'inyubako za Paruwasi.
Padiri Monga yarashwe isasu mu mutwe ahita yitaba Imana, mu gihe umugore bari kumwe yarashwe mu ijosi, ahita ajyanwa mu bitaro bya Zémio aho yari akomeje kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Kugeza ubu, nta mutwe urigamba icyo gitero, mu gihe inzego z'umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane abagikoze n'impamvu yabyo.
CSW yanasabye ko hakazwa umutekano ku basivili no ku ngabo za Loni zikorera muri MINUSCA, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Sudani.Ibi bibaye nyuma y'uko abasirikare batatu bakomoka muri Zambiya bakorera MINUSCA bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo biherereye muri Am Dafock, mu Ntara ya Vakaga, ku wa 29 Kamena 2026.
Raporo ya CSW ivuga ko icyo gitero cyagabwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa Popular Front for the Rebirth of CAR (FPRC) uyobowe na Noureddine Adam, ushakishwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), bafatanyije n'abo mu mutwe wa Democratic Movement for the Rallying of the Central African People (MDRPC).
Bivugwa kandi ko aba barwanyi bafashijwe n'abitwaje intwaro baturutse muri Sudani, ahagenzurwa n'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
CSW ivuga ko ibyo bitero byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano w'akarere ndetse bikongera ibyago ku baturage.
Nubwo Leta ya Repubulika ya Santarafurika yatangaje ko umutekano muri Am Dafock wagenzuwe, ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko imitwe yitwaje intwaro igikomeje kuhakorera ibikorwa by'urugomo.
Iyo raporo igaragaza ko nibura abasivili 28 bamaze kugwa muri ibyo bitero, mu gihe abandi benshi bahungiye ku birindiro bya MINUSCA bashaka ubuhungiro.
Mu gusoza, Thomas yahamagariye amahanga gushyigikira ubutabera kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha babihanirwe.
Yagize ati "Turahamagarira umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose kugira ngo abagirwaho ingaruka n'ibi bikorwa babone ubutabera, kandi ababikoze babihanirwe, cyane cyane iyo ibikorwa byabo byibasira abasivili b'inzirakarengane."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.