Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza biyemeje gukomeza umurongo w’ubutumwa bwa Papa Leo wo kurengera abagore n’abana bahohoterwa
Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo, itotezwa n’ihezwa bikorerwa abagore n’abana, Umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya Nyina w’Impuhwe z’Umushumba Mwiza (La Congrégation des Sœurs de Notre-Dame de Charité du Bon Pasteur), ukomeje kwiyemeza ubutumwa bwo kuba hafi y’abababaye, ubaha ihumure , icyubahiro n’icyizere.
Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru Vatican News, ibikorwa byabo bihura neza n’ibitekerezo n’ubutumwa Papa Leo wa XIV akomeje kugarukaho, ashimangira ko Kiliziya igomba kuba ijwi ry’abacecetse no kuba urugo rutekanye ku bakomeretse.
Mu nyandiko n’ubutumwa buheruka, Papa Leo akunda kwibutsa ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana atari ikibazo cy’imiryango gusa, ahubwo ari igikomere cy’umuryango mugari n’icyaha kibangamira icyubahiro cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana, aho asaba ko hakongerwa ibikorwa bifatika byo kurengera abahohoterwa, kubumva no kubaha umwanya wo kongera kwiyubaka, aho kubacira imanza cyangwa kubirengagiza.
Muri Malta, uyu muryango wibanze ku kwakira abagore n’abana bahunze ihohoterwa ryo mu ngo, babaha icumbi, ibiribwa n’ubufasha bwose bukenewe kugira ngo basubirane amahoro yo mu mutima. Ndetse kandi bagasangira ubuzima n’abahohotewe; kubatega amatwi, kubahumuriza no kubafasha kongera kwiyumva nk’abantu bafite agaciro.
Ni mu gihe no muri Portugal, ibikorwa bya Good Shepherd byibanda ku kurengera abana n’abakobwa bakuwe mu miryango idatekanye, aho bahuraga n’ihohoterwa, rishingiye ku gitsina n’ubukene bukabije. Aba babikira babaha uburere bushingiye ku rukundo n’icyubahiro, babafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza, nk’uko bisobanurwa na Sr. Doris Saliba wo muri Malta na Sr. Maria Rosario wo muri Portugal.
Mu myaka irenga 40 ishize, Sr. Doris Saliba ukomoka muri Malta yafashije abagore n’abana bahunze ihohoterwa ryo mu ngo. Nk’umuyobozi w’umuryango w’aba babikira muri Malta, yagize ati “Umuryango wacu wahamagariwe n’Imana gufasha abagore n’abana bari mu kaga. Tubakira igihe icyo ari cyo cyose, ku manywa cyangwa n’ijoro. Benshi bahagera bafite ihungabana rikomeye, nta kintu bafite uretse imyenda bambaye. Tubategurira icyumba, tukabaha ibiribwa n’uburiri, tukabashyira ahantu hatekanye, tukabareka bakaruhuka, kuko tuzi ko nyuma y’ibyo banyuzemo, ikintu cya mbere gikiza ari amahoro.”
Sr. Maria Rosario, wo muri Portugal ukomoka ku kirwa cya Sao Miguel muri Azores, yunga murya mugenzi we yagize ati “Kuva nakwinjira muri uyu muryango, nakoranye n’abakobwa, ababyeyi n’abana. Nta bana mfite ku giti cyanjye, ariko numva ndi umubyeyi wabo bose. Hari abahagera nta kintu bafite, bamwe barakuwe no ku mihanda, ariko hano bahabona ibiribwa, urukundo n’umutekano; bajya ku ishuri, bakiga kandi bagakura.”
Ikindi gishimangira ubutumwa bwa Papa Leo XIV n’ibikorwa by’ Umuryango w’Ababikira ba Notre Dame de Charité du Bon Pasteur ni aho Aba babikira bakorana n’inzego za Leta, abajyanama mu mitekerereze, abarezi n’abaturage, bagashyira mu bikorwa igitekerezo cya Papa cyo gufatanyiriza hamwe aho buri wese agira uruhare mu kurwanya ihohoterwa n’ihezwa aho abana bafashwa n’aba babikira bamwe boherezwa n’inzego za Leta, barakuwe mu miryango idatekanye, abandi bahura n’ihohoterwa, ubukene bukabije cyangwa kutitabwaho n’ibindi.
Binyuze mu bikorwa byabo muri Malta no muri Portugal, Ababikira ba Notre Dame de Charité du Bon Pasteur bagaragaza mu buryo bufatika ubutumwa Papa Leo akomeje gusangiza Kiliziya n’isi, ko kurengera abagore n’abana bahohoterwa atari amahitamo, ahubwo ari inshingano y’ubukirisitu n’ubumuntu.
Uyu muryango kandi ngo ukomeje kuba ikimenyetso kizima cy’Impuhwe z’Imana, aho ububabare buhinduka icyizere, naho ihohoterwa rigasubizwa urukundo n’ubwubahane.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.