Umuryango w'Ababikira b'Abogezabutumwa ba Bikira Mariya Umwamikazi w'Abamalayika wizihije Yubile y'imyaka 100 umaze
Kuri uyu wa 08 Nzeri 2022, muri Diyosezi ya Butare, Umuryango w'Ababikira b'abogezabutumwa ba Bikira Mariya Umwamikazi w'Abamalayika wahimbaje Yubile y'imyaka 100 umaze ushinzwe.
Ni ibirori byitabiriwe na Musenyeri Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyunndo n'Abandi basaseridoti n'abashyitsi batandukanye.
Umuryango w'Ababikira b'abogezabutumwa ba Bikira Mariya Umwamikazi w'Abamalayika watangiye ku italiki 08 Nzeri 1922, mu gihugu cya Kanada, utangijwe n'umukobwa Florine Gervais, waje kwitwa izina rya Mariya w'Umutima Mutagatifu, afatanyije n'umushinwakazi witwaga Chan Tsi Kwan, waje kwitwa Mariya Gaburiheri.
Intego y'uyu muryango ni ukubaho babereyeho bose, muri Yezu Jambo wigize umuntu, umugaragu wa Data.
Uyu muryango utangira watangiranye abakobwa 8 barimo n'abawushinze, ari nabo bahawe amasezerano ya mbere. Bakomeje urugendo rwo gukora ubutumwa ugenda wunguka abandi. Mu butumwa uyu muryango ukora harimo; Kwita ku barwayi batishoboye mu bitaro n'ibigo nderabuzima, kwita ku bana batarageza ku myaka yo kwiga, gusura abarwayi mu byaro, mu ngo zabo nibindi.
Mu mwaka wa 1949 ubwo Abakomunisiti bageraga mu gihugu cy'u Bushinwa batangiye gutoteza Ababikira bo muri uyu muryango bituma bashaka uburyo bwo gukwira mu yindi migabane y'isi kugira ngo batazacika burundu. Kuva Ubwo batangira gukwira hose ku isi.
Musenyeri Filipo RUKAMBA Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Butare yasabye aba bihayimana gukurikira iteka icyo Imana yifuza kandi bagashimira Imana kuko batakurikiye ibyo umubiri wifuza. Yasabye kandi kimwe n'indi miryango yose kumenya ko bari kumwe n'Imana no gukurikira Imana bakurikije Bikira Mariya.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yavuze ko uyu muryango bafitanye amateka akomeye, kuko ariho uyu muryango watangiriye, yavuze kandi ko bamaranye imyaka isaga 6 gusa uyu muryango uza kuhava bitewe n'amahano yagwiririye u Rwanda muri 1994, gusa ko abashimira kuko muri iyo myaka yose bamaranye bafashaga abakristu ndetse n'abaturage muri rusange, kwita ku bakene, abarwayi, abashigajwe inyuma n'amateka kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ndetse bakabihuza n'uburezi. Musenyeri kandi yasabye uyu muryango ko wazagaruka ku Nyundo kuko babyishimira cyane, asoza ijambo rye anabasaba ko uyu muryango wazajya gukora ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo kugira ngo n'abatabazi babamenye.
Padri Mukuru waturutse muri Diyosezi ya Kibungo, yavuze ko hari amwe mu mashuri bafite bakesha uyu muryango nk'amashuri y'imyuga, ndetse n'ibindi bikorwaremezo bagizemo uruhare, ibi na byo bikaba byarakoze ku mutima abakristu bo muri Paruwase ya Kirehe bituma babagenera impano.
Uyu muryango kugeza ubu uri mu bihugu 12 ari byo; u Buyapani, kuva mu 1949 kugeza uyu munsi, RDC CONGO guhera mu mwaka 1953, mu Gihugu cy'u Rwanda guhera mu mwaka 1988, muri Canada guhera mu mwaka wa 1920, muri Hayiti guhera mu mwaka 1950-2012, muri Tanzaniya guhera mu mwaka 1953, muri Filipine guhera mu mwaka wa 1997, muri Hong-Kong guhera mu mwaka 1927, muri Peru guhera mu mwaka 1951, muri Bresil guhera mu mwaka wa 1961, muri Viyetinamu guhera mu mwaka 2010 ndetse no muri USA guhera mu mwaka 1949-1990.
Mu Rwanda uyu muryango watangiriye muri Diyosezi ya Nyundo, aho waje kuhava ubwo Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga. Nyuma yaho bongeye kwisuganya bimukira muri Diyosezi ya Butare aba ari ho bakomereza ubutumwa, nyuma baza no kunguka urugo rushys muri paruwasi ya Kirehe diyosezi ya Kibungo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.