Umuryango w'Ababikira b'Umwete w'Imana wungutse ababikira bane bose bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2022 muri Diyosezi ya Butare habereye amasezerano y'ababikira b'umuryango w'Abari b'Umwete w'Imana ku babikira bane bose bavuka muri diyosezi ya Cyangugu.
Abasezanye ni Mama Donatha Uwingabire uvuka muri Paruwasi ya Nyabitimbo, Mama Marie Antoinette Uwumukiza, Mama Marie Florentine Byukusenge uvuka muri Paruwasi ya Runyanzovu na Mama Marie Louise Mukaniiyibizi uvuka muri Paruwasi ya Mushaka hose muri Diyosezi ya Cyangugu.
Mama Marie Therese wavuze mu izina ry'umuryango yashimiye Imana yo idahwema gutora intumwa zayo. Yashimiye kandi ababyeyi babyaye aba babikira bashya bakabarera gikristu nabo bakabakundira. Yanashimiye Kiliziya yabakiriye kuva babatizwa kugera bageze kuri iyi ntera yo kwegurira ubuzima bwabo Imana.
Mama Marie Therese yasabye imiryango y'abasezeranye kumenya ko abana babo begukiye ubutumwa bwa Kiliziya aho kubatesha inshingano babifuza hafi yabo ahubwo bakabakurikiza barumuna babo ngo bafatanye ubutumwa bwa Kristu.
Abasezeranye mu mwanya bahawe bavuze ko bishimye cyane uyu munsi, bashimira Imana yemeye kubatora ngo babarirwe mu bandi ititaye ku ntege nke zabo.Bati "kwiha Imana ni ingabire y'indengakamere itari ikwiye guhabwa mwene muntu w'umunyantege nke". Yakomeje avuga ko ubu bagiranye igihango gikomeye n'Imana.
bashimiye ababyeyi babo bemeye gufatanya n'Imana kurema no kurera bakemera ko gushaka kwayo kuzurizwa kuri bo kandi bari babategerejeho abakwe beza, abuzukuru n'abuzukuruza, inkunga mu mibereho yabo yo mu zabukuru ariko byose bakaba baremeye kubyigomwA. Yahumurije kandi ababyeyi ko kwiha Imana Atari igihombo ndetse Atari n'ubusazi nk'uko bamwe babikeka.
Bashimiye kandi by'umwihariko umuryango wabo w'Abari b'umwete w'Imana, binyuze ku bawuyobora, bemeye kubafungurira amarembo ubwo bakomangaga bashaka kwinjira bakemera ko basangira ubuzima intego ubu ikaba ari imwe. Bashimiye buri wese wabafashije mu rugendo rwabo n'abasaseridoti banyuranye babaherekeje muri uru rugendo rwabo.
Uhagarariye ababyeyi b'abakoze amasezerano yavuze ko kuba babyaye ababikira Atari ku bwabo Ahubwo ari Impano y'Imana. Asaba Imana kuzabafasha kugira ngo amasezeranmo y'abana babo bazayasoze amahoro bityo bazongere bagaruke bishimira ko bakoze amasezerano ya burundu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.