Umuryango w’abanyeshuri ba ICK watanze inkunga yo kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye batuye hafi y’ishuri.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2024, abanyeshuri bahagarariye umuryango w'abanyeshuri ba ICK bifatanyije n'abaturage bo mu Kagali ka Gifumba, umudugudu wa Gifumba umurenge wa Nyamabuye, banabashyikiriza imfashanyo ifite agaciro k'ibihumbi 450, agenewe kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.
Padiri Prof. Fidele Dushimimana umuyobozi wa ICK waherekeje aba abanyeshuri mu gikorwa cyumuganda yavuze ko ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi rifite intego 3 ari zo: kwigisha no gutanga ubumenyi, gukora ubushakashatsi no kugira uruhare mu iterambere ryabantu batuye hafi yaho kaminuza iri. Yagize atiTwaje kugaragaza ko atari ubwenge nubushakashatsi dutanga muri ICK gusa , ahubwo ko n iterambere ryabatuye hafi yishuri ryacu naryo ritureba, ari nacyo twaje kubagaragariza.”
Akomeza ashimira abanyeshuri bagize igitekerezo kiza kandi bagatera imbaraga abayobozi nabo bagahaguruka bakaza. Ati "Aba banyeshuri nibo baduteye imbaraga zo guhaguruka tukaza, bishingiye ahanini ku gitekerezo cyabo bwite. Biragaragaza ko ibyo aba banyeshuri biga bidahera mu mutwe gusa ahubwo bimanuka bikagera mu mutima bagashaka gusangira nabandi ibyiza byiterambere. Ni ikintu gikomeye kitwereka ko ishusho yumunyeshuri dushaka hariya, uburyo azahasohoka azafatanya nabandi ,biraduha ikizere cyuko uburere dutanga ari uburere bwiza kandi twizeye ko abana bacu bazagira akamaro muri sosiyete. Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye indangagaciro no kwitangira abatishoboye."
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline ashimira abana bo mu ishuri rya ICK bazirikanye ko hari abatishoboye bagashobora kubafasha mu bushobozi bwabo buke bakabashakira ubwisungane mu kwivuza.Ati” Kuba mwaratekereje mugahera ku bwisungane mu kwivuza ni uko ubuzima budasimburwa, iyo buhari wabukoresha bukakugeza ku bindi. Kuba mwaratekereje ko mwagira uruhare mu buzima biratanga ikizere ko uzagira amahirwe akajya ku rutonde rw’abishyuriwe n’aba banyeshuri azagira uruhare nawe, ubwo buzima bwarengewe akazabukoreshe mu gushaka ukundi nawe yabaho. Umuntu iyo aguhaye umusingi, ikiba gisigaye ni uko utera intambwe ikugeza ku bindi byiza.”
Mayor yavuze ko atari ubwa mbere akarere gakoranye n’abanyeshuri ba ICK kandi atari n’ubwa nyuma, bityo ko ubufatanye mu gushaka icyazana imibereho myiza y’abaturage b’i Muhanga izakomeza gusigasirwa kandi bikagera no mu zindi gahunda byinshi
NIYONKURU Cedrick umuyobozi w’abanyeshuri muri ICK (Guild President wa AGE -ICK) yavuze ko inkomoko y’igitekerezo cyo gukusanya inkunga ingana n’ibihumbi 450 byo gufasha abatishoboye ,cyaje hagamijwe gushaka icyakorwa mu rwego rwo gufasha abaturiye ICK kugira imibereho myiza.
Yagize ati”Twaricaye nk’abanyeshuri bahagarariye abandi, dusanga hari icyo twakora mu rwego rwo gufasha abatishoboye, twatangiye ubukangurambaga mu banyeshuri bose biga muri ICK buri wese atanga uko abishoboye tubona tugeze ku ntego twatekerejeho nk’abanyeshuri, twari dufite intego yo kwishyurira abatishoboye bo muri Muhanga bagera ku 150, twishimiye ko intego yacu twayigezeho ariko kandi twifuza ko iki gikorwa twazagikomereza no mu yindi mirenge.”
Niyonkuru akomeza ashimira ubuyobozi bw’ishuri bwabafashije gushyira mu bikorwa iki gitekerezo hamwe n’ubuyobozi bw’inzego bwite za leta bwabafashije mu kwakira neza igitekerezo cy’abanyeshuri kandi bakanabafasha mu buryo bwose bushoboka. Asaba urubyiruko kurushaho kuba imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, ibikorwa byo gufasha bikaba umuco mu byiciro byose urubyiruko rubarizwamo.
Niyomugenie Eugidie wo mu kagari ka Gifumba umudugudu wa Gifumba mu murenge wa Nyamabuye yavuze ko umuganda ari mwiza kubera ko ari ugufashanya buri wese akazamura undi hanyuma bose bagasayidirana. Akomeza avuga ko abanyeshuri ba ICK bakoze igikorwa cy’indashyikirwa kuko muri uyu murenge hari abaturage usanga bagorwa no kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bityo bikagora umuryango igihe umwe muri bo arwaye atagira mutuel.
Iyi nkunga ingana n’ibihumbi 450 yatanzwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK (AGE –ICK) izafasha abaturage batishoboye mu kubona ubwisungane mu kwivuza mu murenge wose wa Nyamabuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.