Kabgayi yungutse paruwase nshya ya Kabugondo ibaye iya 30.
Nk'uko byatangajwe mu iteka rya nyiricyubahiro myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku wa 20 Nyakanga 2024.Mu birori byo guhimbaza itangwa ry'ubusaserdoti muri Paruwase ya Mugina, yatangaje ko hashinzwe paruwasi nshya ya Kabugondo ibyawe na paruwasi ya Mugina.
Ashingiye ku ngingo ya 515 na 518 y'igitabo cy'amategeko agenga kiliziya gatolika, nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by'abakristu b'akarere k'iyogezabutumwa ka Kamonyi n'iby'inama nkuru ya Paruwasi ya Mugina, Myr Balthazar yashinze paruwasi nshya ya Kabugondo muri Doyene ya Kamonyi.
Paruwasi nshya ya Kabugondo yeguriwe Bikiramariya ugira inama nziza ,izajya ihimbaza umunsi mukuru wa paruwasi ku itariki ya 26 /04 mu mwaka wa liturujiya . Ni paruwasi izaba igizwe na santarale 4 ari zo Kivumu, Cyeru, Kiyonza na Jenda, igizwe kandi n'uturere 24 n'imiryangoremezo 116.
Paruwasi nshya ya Kabugondo itangiranye abakristu barenga ibihumbi 10, yahawe Padiri mukuru wayo wa mbere, Semanywa Victor, weretswe abakristu kandi agahabwa igitabo fatizo kirimo urutonde rw'abakristu ba Paruwase nshya ya Kabugondo.
Mu ijambo rye Myr Balthazar yateruye agira ati" Uyu munsi ni umunsi w'ibirori n'ibyishimo kuri paruwasi ya Mugina yerekanye ko ari umubyeyi, yibarutse umupadiri na paruwasi nshya ya Kabugondo. Ni gahunda yatangijwe na Myr Simaragde Mbonyintege ikaba iri gushyirwa mu bikorwa na myr Balthazar Ntivuguruzwa mu ruhererekane rw"ubutumwa.”
Myr Balthazar yasabye abakristu ba paruwasi nshya ya Kabugondo gukomeza gushyira hamwe mu bwitange n'ishyaka kuko bagiye gukomereza mu muyoboro wayo. Abifuriza urugendo rwiza rw'iyogezabutumwa batangiye kandi ribyara imbuto nziza nyagasani abashakaho, abifuriza kandi kubyara abandi bakristu no kongera ibikorwa by'iyogezabutumwa ndetse binateza imbere ubuzima rusange bw'abagize paruwasi nabyo bikiyongera.
Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere witabiriye ibirori by'ishingwa rya paruwasi nshya ya Kabugondo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane Kuba bungutse iyi paruwase ikaba yanahawe umupadiri mushya
Yagize ati "Byagaragaye ko ifite santarale zakunze kubyara abapadiri benshi, ntekereza ko igiye kurushaho kubyara abandi benshi ndetse n'abihayimana batandukanye kuko imbaraga ziriyongereye.”
Padiri Jean Bosco Bizimana padiri mukuru wa paroisse ya Mugina ari nayo mubyeyi wa paruwase nshya ya Kabugondo, yavuze ko iyi paroisse ibaye iya mbere umwepiscopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi ashinze nyuma yo guhabwa inkoni y'ubushumba.
Myr Simaragde Mbonyintege Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru niwe watanze uburenganzira bw'ishingwa rya paruwase nshya ya Kabugondo.
Abakristu ba Santarale ya Kivumu ari nayo ibarizwamo ikicaro cya paruwasi nshya ya Kabugondo bakiranye ibyishimo byinshi iyi nkuru nziza y'ishingwa rya paruwasi nshya nyuma y'imyaka myinshi bayitegereje.
Emmanuel Rusanganwa, perezida w'inama nkuru ya paruwasi ya Kabugondo, yatangaje ko bishimye kubera ko bafunguriwe paruwasi nshya yavuze ko mu myaka 15 ishize abakristu bahoraga bifuza paruwasi, kubera ubwitabire bw'abakristu , imvune z'urugendo rurerure bakoraga baza kuri paruwasi ya Mugina none bakaba bishimiye ko icyifuzo cyabo cyagezweho.
Itangishatse Constance perezida wa santarari ya Kivumu, yabwiye Kinyamateka ko Kivumu yari sikirisali ifite ubwitabire bwinshi bw'abakristu ugereranije n'izindi.
Yagize ati"Twe iyi paruwasi twayifuje kera ku bwa padiri sylivain na Rutaganda, buri mupadiri wese wahageraga ikifuzo cyari ugusaba kuba paruwase ndetse na Musenyeri icyifuzo cyamugeragaho, yewe twabisabaga buri munsi, tugiye kumva twumva Myr Simaragde umushumba wa diyosezi uri mu kiruhuko cy'izabukuru aravuze ati' ndabibemereye. Ati Ese muzabasha kuyiyubakira?' Tuti 'tuzabishobora rwose,nyuma umwepiscopi aza gushyiraho ibuye ry'ifatizo, kubaka biratangira, bitangizwa na Padiri Evaliste Nshimyumuremyi asimburwa na padiri Bizimana J.Bosco akaba yari padiri mukuru wa paroisse ya Mugina adufasha kubaka, duhana ibitekerezo ubu twavuga ko igeze ku gipimo cya 90%, ubu ibyishimo ni byinshi cyane."
Paruwasi nshya ya Kabugondo iherereye mu majyepfo ya Diyosezi ya Kabgayi, ihana imbibe na paruwasi ya Mugina mu majyaruguru, paruwasi ya Nyamata mu burasirazuba , na paruwasi ya Kinazi mu burengerazuba n'amajyepfo.
Paruwasi nshya ya Kabugondo ije yiyongera kuri paruwase 29 Diyosezi isanganywe, ikaba ubu ibaye paruwasi ya 30. Muri iyi mpeshyi Diyosezi ya Kabgayi izunguka paruwasi 2, ari zo paruwasi ya Kabugondo na paruwase ya Gasovu izabyarwa na paruwase ya Kibangu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.