Abahereza bato ba Diyosezi ya Kabgayi basaga 1000 bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho.
Ku wa 29 Kanama 2024 abahereza bato bo muri Diyosezi ya Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho baherekejwe na Nyiricyubahiro myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n’abasaseredoti bashinzwe ubutumwa bw’abahereza muri paruwase zose.
Igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro myr Balthazar ari kumwe n’abasaseredoti baherekeje abahereza bato. Mu nyigisho ye myr Balthazar yashimiye abahereza bato ubutumwa bakora, abibutsa ko ari abahereza b’Imana. Yagize ati” Muri abamalayika bagaragarira amaso yacu muri kiliziya ntagatifu, muri indabo nziza bana bacu, muri umutako utatse kiliziya yacu. Muri abahereza ba Nyagasani , ntabwo muri abahereza b’abasaseredti gusa , ahubwo muri abahereza b’Imana, Imana yarabatoye ngo mugende mwigishe amahanga yose .
Myr Balthazar yabwiye abahereza bato ikishongoro cy’umwana wa Bikiramariya, Ati” Uwo mubyeyi wacu ni umuziranenge afite isuku y’umutima n’iy’umubiri, natwe rero niturangwe n’isuku y’umutima n’iy’umubiri. Kiliziya ni ishema ryanjye, Litulujiya ni ibyishimo byanjye, ukaristiya ni ifunguro ryanjye kandi guhereza ni umurimo wanjye. Yabasabye kuba abahamya nyakuri ba jambo wigize umuntu. Yabasabye ko isengesho ryabo rya buri munsi ryajya riba “ Nyagasani mfasha ndusheho kukwegera.”
Nyuma y’igitambo cya misa, abahereza bato baganirijwe ku mateka y’amabonekerwa ya Kibeho, umwe mu babonekewe Anathalie Mukamazimpaka ababwira ko mu ubutumwa Bikiramariya yabahaye yabasabye kurangwa n’ubwitonzi, gutega amatwi ubutumwa yabahaye,Gusenga cyane nta buryarya bagasenga no mu mwanya w’abadasenga ,kutibagirwa ubutumwa yabahaye no gukurikiza ubutumwa yabahaye.
Padiri Nsengiyaremye Theoneste wari Omoniye w’abahereza bato muri Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko yishimiye kubana n’abana b’abahereza bato mu gihe cy’umwaka wose yari amaze. Yagize ati” Ni abana b’abakristu iyo ubigishije barafata, iyo ubatoje nta mbogamizi bagira, bwari uburyohe cyane kandi nishimiye kubana n’abana b’abahereza. Iyo witegereje abana b’abahereza usanga Abenshi iyo bamaze gukura nibo bavamo abapadiri beza, abarayiki beza n’abakateshisiti beza.
Agaruka ku byakozwe muri uyu mwaka w’ubutumwa, Padiri Theoneste yavuze ko bakoze umwiherero witabiriwe n’abana bagera kuri 850 none bakaba bakoze n’urugendo nyobokamana I Kibeho dore ko rubafasha mu bigendanye n’ukwemera kwabo kandi bakunguka n’ibintu byinshi. Yasabye padiri mushya ugiye kumusimbura gukomeza gukundisha abana b’abahereza bato ubutumwa bakora, no gushaka uko bakomeza kwiyongera ari benshi dore ko na paruwase zamaze kwiyongera.
Padiri Aime Joseph Marie Iradukunda wahawe ubutumwa bwo kuba omoniye w’abahereza bato yavuze ko yishimiye kubana n’abahereza bato kandi ababwira ko bari mu biganza byiza, kuko bafite ababyeyi n’abasaseredoti babakunda. Yakomeje avuga ko kugira ngo umuhereza aryoherwe ikintu cya mbere bimusaba ari ukumva ibyo abakuru bababwira, bagatega amatwi kandi bakabikurikiza kandi bakagerageza kubishyira mu bikorwa ntibihimbire ibyabo.
Yavuze ko umuhereza ari umuntu ufasha umusaseredoti amuhereza umugati na divayi ku rugero rwe nk’umuhereza muto , umugati na Divayi bahereza umusaseredoti niwo uza guhinduka Yezu Kristu mu Ukaristiya, ati” Ni umwanya wabo wo kugenda bakigisha amahanga yose.”
Tugirimana Sylvain umuhereza muto ari nawe uhagarariye abandi yavuze ko mbere na mbere bishimiye kugaruka I Kbeho kwa Nyina wa Jambo dore ko hari n’abaje bwa mbere. Mu butumwa bakora bwo guhereza padiri amaturo matagatifu yavuze ko ari umurimo ukorwa n’abahereza bato, bavuga ko bifuza guhugurwa kuri litujiya kugira ngo basobanukirwe ku rushaho ibijyanye n’ubutumwa bwabo.
Akomeza avuga ko bishimiye omoniye mushya w’abahereza bahawe kandi ko biteguye kugera kuri byinshi byiza mu muryango w’abahereza. Ati”Twishimiye ko twagarutse I Kibeho, kuko twaherukaga kuza hano mbere ya Covid 19. Mu byifuzo,twifuza ko abahereza baba banafite korali z’abahereza kugira ngo turusheho kuba umuryango w’agisiyo gatolika uhamye muri kiliziya .
Urugendo nyobokamana I Kibeho rwaherukaga gukorwa mu rwego rw’abahereza bato ba Diyosezi ya Kabgayi mu ri 2019, nk’uko byashyizwe muri gahunda zigenga umuryango w’abahereza, buri mwaka bakora umwiherero wabo, undi mwaka bagakora urugendo nyobokamana I Kibeho. Kuri iyi nshuro abahereza basaga 1000 nibo bitabiriye urugendo nyobokamana I Kibeho , kugeza ubu mu bitabo bya Diyosezi habarurwa abahereza abagera ku bihumbi 35000 muri Diyosezi yose ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.