Umushumba w'Itorero Angilikani ku isi yiyunze na Papa Lewo wa XIV mu kwamagana intambara Amerika yashoje kuri Iran
Umushumba w’Itorero Angilikani ku isi, Arkiyepiskopi wa Canterbury, Sarah Mullally, yatangaje ko ashyigikiye Papa Leo XIV, anasaba Abangilikani basaga miliyoni 85 ku isi yose kuvuganira amahoro, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump anenze papa kubera kunenga intambara iri kubera muri Iran.
Mu butumwa bwe bwa mbere bugenewe rubanda kuri iki kibazo k'intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Islael bashoje kuri Iran, Mullally, Arkiyepiskopi wa Canterbury akaba n’umushumba wa Angilikani ku Isi, yagaragaje ko yifatanyije na Papa Leo XIV, umaze iminsi anenga byeruye iyi intambara.
Yagize ati “Nshyigikiye umuvandimwe wanjye muri Kristu, Nyirubutungane Papa Leo XIV, mu guhamagarira isi kugana ubwami bw’amahoro.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe inzirakarengane zicwa, abandi bakavanwa mu byabo, imiryango igatatana, n’ejo hazaza habo hagasenyuka, igiciro cy’intambara ku buzima bwa muntu ntigipimika. Ni umuhamagaro wa buri mukristu – ndetse n’abantu bose bafite ukwemera n’umutima mwiza – gukora no gusenga dusabira amahoro.”
Mbere y’aho kuri uwo munsi wo ku wa Kane, Papa Leo XIV, wari mu ruzinduko rwe muri Cameroon aho ari kugirira uruinduko mu bihugu bine bya Afurika, yanenze bikomeye abayobozi bashora miliyari mu ntambara, avuga ko isi iri “kwangizwa n’agatsiko gato k’abategetsi b’igitugu.”
Yanagarutse ku bayobozi bakoresha amagambo ajyanye n’idini bashaka gusobanura cyangwa gushyigikira intambara, abamagana yivuye inyuma.
Ku ruhande rwa Donald Trump, uri gukoresha imvugo zishingiye ku idini mu gukusanya inkunga y’abamushyigikiye kuri iyi ntambara muri Iran, nk’uko abasesenguzi ba politiki n’idini babivuga, ku Cyumweru yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga asebya papa, amwita “udakomeye ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ufite politiki mbi mu by’ububanyi n’amahanga.”
Mullally yakomeje asaba abakristu gushyira igitutu ku bayobozi ba politiki, abasaba gushaka “inzira zose zishoboka z’amahoro n’ubutabera mu gukemura amakimbirane.”
Yavuze ko yenda kugirira uruzinduko i Roma aho azagirana ibiganiro na Papa Léon XIV bakanafatanya mu isengesho.Ibi bigaragaza ubumwe bw’abayobozi b’amadini ku isi mu kwamagana intambara no gushishikariza isi yose guharanira amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.