Umushumba w'Itorero Anglikani ku Isi, Sarah Mullally yageze i Roma guhura na Papa Lewo wa XIV
Arkiyepiskopi mushya wa Canterbury, Sarah Mullally, ari na we mugore wa mbere uyoboye itorero ry’Abangilikani ku isi, yamaze kugera i Roma aho azahurira na Papa Leo XIV mu ruzinduko rw’iminsi ine rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026.
Uyu mukecuru w’imyaka 63 wahoze ari umuforomokazi, akaba afite umugabo n’abana babiri, ni we mugore wa mbere uyoboye Arkidiyosezi ya Canterbury, ari na yo musingi w’Abangilikani barenga miliyoni 85 ku isi. Uru ruzinduko rwe i Vatikani ni rwo rwa mbere akoreye hanze y’igihugu kuva yakwimikwa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mukuru w’itorero ry’Ubwongereza (Church of England).
Uruzinduko rwa Arkiyepiskopi Mullally rubaye mu gihe umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’itorero Angilikani umaze igihe uri ku rwego rushimishije, n’ubwo hakiriho ibibazo bitavugwaho rumwe, cyane cyane ku birebana no kwemera abagore mu busaseridoti.
Mu gihe Kiliziya Gatolika yakomeje kwanga igitekerezo cy’uko abagore baba abapadiri, Itorero Angilikani ryo ryemereye abagore kuba abepiskopi kuva mu 2014, nyuma y’uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye mu 1989.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore bakiriye neza uru ruzinduko, bavuga ko rushobora kuba amahirwe yo gutuma Papa Leo XIV atekereza ku ruhare rw’abagore muri Kiliziya. Bavuga ko abagore, bagize kimwe cya kabiri cy’abemera, bafite ubushobozi bungana n’ubw’abagabo.
Mu butumwa Papa Leo XIV yandikiye Arkiyepiskopi Mullally amwifuriza imirimo myiza nyuma yo kwimikwa, yagaragaje icyizere cyo kubona “umuryango w’Abakirisitu wunze ubumwe, wiyunze kandi uva inda imwe.”
Uru ruzinduko kandi rubaye hashize amezi atandatu Umwami Charles III abaye umwami wa mbere uyobora Itorero ry’Ubwongereza usengeye hamwe na Papa.
Biteganyijwe ko Mullally azahura na Papa Leo XIV ndetse n’abandi bayobozi ba Kiliziya Gatolika, baganira ku bibazo bihuriweho birimo ubukene, abimukira, ibidukikije n’intambara.
Abasesenguzi bavuga ko uku guhura kw’aba bashumba bombi kuzubaka umubano wa hafi hagati yabo no gukomeza gushimangira umubano w’Itorero ry’Abangilikani na Kiliziya Gatolika.
Arikiyepisikopi Mullally yanashimye ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwo guharanira amahoro, by’umwihariko mu gihe yari yanenze amagambo ya perezida Donald Trump
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.