Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umutungo wa Congo uri mu maboko y’amahanga, igihano cy’urupfu ni igitutsi ku buzima – Karidinali Ambongo"

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ihungabana ry’umutekano n’ubwumvikane buke muri politiki, Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa, yatangaje ko afitiye impungenge zikomeye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 30 Nzeri 2025, aho rwakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Bwana Joseph Kabila.

Umutungo wa Congo uri mu maboko y’amahanga, igihano cy’urupfu ni igitutsi ku buzima – Karidinali Ambongo"
Umutungo wa Congo uri mu maboko y’amahanga, igihano cy’urupfu ni igitutsi ku buzima – Karidinali Ambongo"

Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru Jeune Afrique, ubwo yari yitabiriye inama ya Africa Day, yabereye muri Kaminuza ya Sciences Po i Paris mu Bufaransa ku wa 4 Ukwakira, Karidinali Ambongo yagaragaje ko icyo cyemezo kidakwiye, kuko gitanga ubutumwa butesha agaciro amahoro igihugu gikwiye kwiyubakiraho.

Yagize ati: “Igihano cy’urupfu ni ikimenyetso cy’uko sosiyete yatsinzwe. Ni ugutsindwa gukomeye k’umuryango mugari, kuko intego yawo ari ukurengera ubuzima, itari ukubukuraho.” Ku bwe, icyemezo cyo guhanisha Kabila igihano cy'urupfu,kije mu gihe kitari gikwiye, kuko igihugu kiri mu rugendo rwo gushaka ubwiyunge no gusubiza hamwe Abanye-Congo, ari na yo mpamvu yagaragaje ko icyo cyemezo “kidashyigikira ubumwe n’ubwumvikane, ahubwo gishobora kongera gusenya icyizere gito cyari gitangiye kubakwa hagati y’impande zitavuga rumwe.”

Karidinali Ambongo, yakomeje kugaragaza ko uburyo mpuzamahanga bushya bwo gushakira amahoro igihugu — cyane cyane amasezerano aherutse gusinyirwa i Doha n' i Washington — adatanga ibisubizo birambye, kuko ngo yirengagiza zimwe mu mpamvu shingiro z’akajagari kamaze imyaka isaga mirongo itatu mu burasirazuba bwa Congo.

Yasobanuye ko mu bibazo bikomeye bikomeje gutiza umurindi intambara, harimo amakimbirane ashingiye ku moko, ubuyobozi budakora neza, umubano mubi n’ibihugu bituranyi nk' u Rwanda, U Burundi na Uganda, ndetse n’inyungu z’abanyamahanga ku mutungo kamere wa Congo. Yavuze ko ibyo bibazo bidakwiye gusuzugurwa cyangwa gusimbuzwa ibiganiro bisinyirwa mu mahanga, bidasobanutse ku baturage.

Mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane mu buryo burambye, Kiliziya Gatolika hamwe n’Itorero ry’Abaporotesitanti muri DRC (ECC) bashyizeho igitekerezo cyiswe “Pacte pour la paix et le bien vivre ensemble” cyangwa “Amasezerano y’amahoro n’imibanire myiza”, aho Karidinali Ambongo avuga ko ari gahunda y’imbonekarimwe igamije guhuriza hamwe Abanye-Congo bose, harimo n’abari mu mitwe yitwaje intwaro.

Karidinali Ambongo akomeza ashimangiea ko iyo gahunda yubatse ku nkingi eshatu: gusuzuma mu buryo bwimbitse impamvu z’amakimbirane n’uruhare rw’abantu batandukanye, gushyiraho ibiganiro bya politiki bihuriza hamwe ubutegetsi, abatavuga rumwe nabwo n’imitwe yitwaje intwaro, hanyuma hakazakurikiraho inama mpuzamahanga izaganira ku mahoro arambye.

Mu kiganiro cye kandi, Karidinali Ambongo yagaragaje impungenge zishingiye ku masezerano mashya hagati ya Leta ya Congo n’Amerika, yemejwe mu gihe cya Perezida Donald Trump, agamije guha Amerika uburenganzira bwihariye ku mutungo kamere wa Congo, cyane cyane ku mabuye y’agaciro.

Ati: “Hari byinshi tutarasobanukirwa kuri ayo masezerano. Ntituramenya ibyo yemera, cyangwa intego zayo nyakuri. Nyamara tumaze igihe kinini tubona uburyo umutungo kamere w’igihugu cyacu wakomeje kugenzurwa n’amahanga. None se, hari ikindi cyasigaye ngo n’Abanyamerika bagihabwe?”

Karidinali Ambongo asoza yibutsa ko amahoro nyayo atazazanwa n’imanza n’ibihano biremereye nk'iki cy'urupfu cyahanishijwe Kabila, cyangwa amasezerano yihutirwa asinyirwa mu mahanga adasobanutse neza, ahubwo ko ashobora kugerwaho gusa binyuze mu biganiro bishingiye ku kuri, ku kwiyakira no ku bwiyunge hagati y’abaturage ba Congo ubwabo. Ati“Amahoro arambye arubakwa. Ntabwo atangwa cyangwa agurishwe. Akwiye kubakirwaho n’ubufatanye bw’abatuye igihugu, bose badasigaye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose