Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuyobozi Mushya wa Signis Africa agaragaza ko igihe kigeze ngo itangazamakuru Gatolika muri Afrika ryongererwe ubushobozi bwo kwamamaza Ivanjili

Perezida mushya wa SIGNIS Africa, Padiri Fidèle Mutabazi, yavuze ko igihe kigeze ngo Kiliziya n'abandi bafatanyabikorwa bongere imbaraga mu gushyigikira itangazamakuru Gatolika, agaragaza ko rifite uruhare rukomeye mu kwamamaza Ivanjili no kurinda sosiyete ingaruka z'ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma n'ibihabanye n'indangagaciro.

Umuyobozi Mushya wa Signis Africa agaragaza ko igihe kigeze ngo itangazamakuru Gatolika muri Afrika  ryongererwe ubushobozi bwo kwamamaza Ivanjili
Umuyobozi Mushya wa Signis Africa agaragaza ko igihe kigeze ngo itangazamakuru Gatolika muri Afrika ryongererwe ubushobozi bwo kwamamaza Ivanjili

Padiri Mutabazi yabigarutseho mu kiganiro yahaye ACI Africa , nyuma yo gutorerwa kuyobora SIGNIS Afurika mu nama mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026 iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama, ihuje abashinzwe itumanaho Gatolika baturutse mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi.

Yagaragaje ko nubwo itangazamakuru ari imwe mu nkingi z'ingenzi z'iyogezabutumwa, hari aho usanga rititabwaho uko bikwiye mu bikorwa bya Kiliziya.

Ati"Ntabwo duha agaciro gahagije uruhare rw'itangazamakuru mu butumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Ivanjili. Igihe kirageze ngo turushaho kurwitaho, tunashake ibisubizo by'ibibazo biribangamiye,"

Padiri Mutabazi yashimye Urwego rwa Vatikani rushinzwe Iyogezabutumwa kubera inkunga rukomeje gutera ibitangazamakuru byo muri Diyosezi n'Inama z'Abepiskopi, ariko agaragaza ko hakenewe abandi bafatanyabikorwa benshi kugira ngo uyu murimo urusheho gutera imbere.

Ati"Ibinyamakuru byacu biri gukora umurimo udasanzwe muri iki gihe cyuzuyemo amakuru y'ibinyoma n'ayobya abantu ndetse n'ikwirakwizwa ry'ibibi. Kiliziya ikwiye gukoresha itangazamakuru ryayo mu kwimakaza indangagaciro.

Turahamagarira abafite ubushobozi n'umutima mwiza gutera inkunga itangazamakuru Gatolika ku bw'inyungu z'ikiremwamuntu,"

Padiri Mutabazi yavuze ko nubwo SIGNIS ifite imishinga igamije kongerera ubushobozi amaradiyo na televiziyo Gatolika, ikibazo cy'ubushobozi bw'amafaranga gikomeje kuba imbogamizi.

Ati"Dufite imishinga myiza twifuza gushyira mu bikorwa. Tugomba gukora cyane kugira ngo tudasigara inyuma. Nubwo Kiliziya muri Afurika izwiho amashuri meza n'ibitaro byiza, itangazamakuru ryayo riracyafite ibibazo byinshi bikomeye,"

Padiri Fidèle Mutabazi, usanzwe ari Umunyamabanga wa Komisiyo y'Itumanaho mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) akaba n'umuyobozi wa Kinyamateka, yatowe ku wa 3 Kanama 2026 asimbuye Padiri Walter Chikwendu Ihejirika wari umaze imyaka umunani ayobora SIGNIS Afurika.

Yashimye byinshi uwo yasimbuye yagejeje ku muryango wa SIGNIS Afurika, avuga ko yakoze uko ashoboye kugira ngo uyu muryango urusheho kwemerwa no gukorana bya hafi na Kiliziya zo hirya no hino muri Afurika.

Ati"Padiri Walter yakoze byinshi muri iyi myaka umunani. Yumvaga neza ko SIGNIS idashobora gutera imbere idakorana bya hafi na Kiliziya. Yakoze cyane kugira ngo Inama z'Abepiskopi na Diyosezi zifate SIGNIS nk'umuryango wa Kiliziya ushinzwe itumanaho,"

Yanamushimiye ku ruhare yagize mu gutuma ku nshuro ya mbere SIGNIS World Congress ibera ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda rwakiriye iyi nama mpuzamahanga.

Ku bijyanye n'icyerekezo cye, Padiri Mutabazi yavuze ko azashyira imbaraga mu kubaka umuyoboro ukomeye uhuza abanyamwuga b'itangazamakuru Gatolika bo mu bihugu byose bya Afurika.

Ati "Icyo twifuza mbere na mbere ni uko ibihugu byose bya Afurika byinjira muri SIGNIS, kuko ishingiye ku gusangizanya ubunararibonye, kongerera abantu ubushobozi no gukorera hamwe. Ni bwo tuzashobora kubaka umuryango ukomeye w'abanyamakuru Gatolika muri Afurika."

Yavuze ko hatangiye gutegurwa amahugurwa azahuza abanyamakuru Gatolika bo mu turere dutandukanye twa Afurika, harimo ACERAC, ACEAC, RECOWA, IMBISA na AMECEA, hagamijwe kubafasha kuzamura ubumenyi no kurushaho gukorana.

Padiri Mutabazi yashimangiye ko muri iki gihe Kiliziya idashobora gusohoza neza ubutumwa bwayo idafite itumanaho rikomeye kandi rijyanye n'igihe.

Ati"Uyu munsi Kiliziya n'ubutumwa bwayo ntibyashoboka bidafite itumanaho. Turashaka ko abashinzwe itumanaho muri Kiliziya barushaho gukomera, bakongera ubushobozi bwabo n'ubushobozi bw'ibitangazamakuru bakorera kugira ngo bakomeze gufasha Kiliziya gusohoza ubutumwa bwayo."

Yongeyeho ko amaradiyo na televiziyo Gatolika muri Afurika agomba guhuza uburyo busanzwe bwo gutangaza amakuru n'ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo bitazisanga bisigaye inyuma n'impinduka zihuse ziri kuba mu rwego mu rugendo rw'itangazamakuru.

Ati tugomba kugendana n'impinduka ziri kuba mu itangazamakuru. Nitutabikora tuzasigara inyuma. Ni yo mpamvu SIGNIS ikomeje gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi bwa tekiniki n'ubw'abakozi ibitangazamakuru Gatolika."

Yagaragaje kandi ko imwe mu ntego za SIGNIS World Congress 2026 ari uguhugura abanyamwuga b'itangazamakuru Gatolika ku buryo bakwisunga ikoranabuhanga rigezweho no guhangana n'ibibazo biri kuvuka mu isi y'itumanaho rya none, hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Itumanaho ry'Ikoranabuhanga mu Guteza Imbere Ubumwe bw'Umuco no Kurengera Ibidukikije."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose