Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Tombura-Yambio yihanganishije imiryango y’abazize impanuka y’indege yahitanye 14 muri Sudani y’Epfo

Myr Eduardo Hiiboro Kussala, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Tombura-Yambio muri Sudani y’Epfo, yagaragaje akababaro kenshi nyuma y’impanuka y’indege yabaye ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, ku murongo wa Yei–Juba, igahitana abantu bose 14 bari bayirimo.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Tombura-Yambio yihanganishije imiryango y’abazize impanuka y’indege yahitanye 14 muri Sudani y’Epfo
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Tombura-Yambio yihanganishije imiryango y’abazize impanuka y’indege yahitanye 14 muri Sudani y’Epfo

Nk’uko byatangajwe na sosiyete CityLink Africa Airways mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Facebook ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, indege ifite nimero 5Y-NOK yakoze impanuka mu gitondo cyo ku wa Mbere, ihitana umupilote n’abagenzi 13.

Iyi ndege yari yahagurutse mu mujyi wa Yei saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo (09:15), yerekeza i Juba, urugendo rwa kilometero hafi 130. Gusa, nyuma y’iminota mike, saa tatu n’iminota 43 (09:43), yatakaje itumanaho abashinzwe kugenzura indege barayibura.

Iyo ndege yaje kugwa mu bilometero 20 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba.

Raporo ya BBC igaragaza ko mu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo Abanya-Sudani y’Epfo 12 n’Abanyakenya babiri. Iperereza ry’ibanze rivuga ko impamvu zishobora kuba zarateye iyo mpanuka zirimo ibihe bibi by’ikirere n’igihu cyinshi cyagabanyije kureba neza.

Mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze abayo, Musenyeri Hiiboro yagaragaje ko Kiliziya iri kumwe n’ababuze ababo muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Dufatanyije n’imiryango yabuze abayo, Guverinoma ya Sudani y’Epfo, sosiyete y’indege ndetse n’Abanya-Sudani y’Epfo bose muri ibi bihe by’akababaro.”

Yakomeje agira ati “Ku miryango yabuze ababo, Imana ibakomeze kandi ihe iruhuko ridashira ababuze ubuzima. Ku gihugu cyose, iyi mpanuka nidufashe kongera gushyira imbere agaciro k’ubuzima bwa muntu.”

Myr Hiiboro yasabye inzego zishinzwe iby’indege n’abakora muri uru rwego gushyira imbaraga mu igenzura rikomeye no gukaza amabwiriza y’umutekano kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.

Yagize ati“Turahamagarira inzego bireba gukora igenzura rikomeye, gushyiraho ingamba zihamye z’umutekano no kubazwa inshingano kugira ngo ubuzima bwa benshi budakomeza gutakarira muri ubu buryo, cyane cyane ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi muri iki gihugu.”

Ahumuriza abafite intimba, Musenyeri Hiiboro yifashishije amagambo yo muri Zaburi agira ati “Uhoraho aba hafi y’abafite imitima imenetse.”

Yasoje asabira abapfuye aragira ati “Roho z’abitabye Imana ziruhukire mu mahoro, kandi Imana ikomeze abafite agahinda.”

Leta ya Sudani y’Epfo yamaze kohereza itsinda ry’abashinzwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka. Iki gihugu gisanzwe gifite amateka mabi y’impanuka z’indege, zikunze guterwa n’indege zishaje, ubugenzuzi budahagije, gupakira birenze ubushobozi ndetse n’ibihe bibi by’ikirere.

Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011, hamaze kuba impanuka z’indege zirenga 55.Muri Mutarama 2025, indi ndege yari itwaye abakozi 20 bo mu rwego rwa peteroli, barimo Abahinde n’Abashinwa babiri, na yo yakoze impanuka hafi ya Unity State

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose