Umwepiskopi wa Makeni muri Sierra Leone yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr nziza, abahamagarira amahoro n’ubufatanye
Myr Bob John Hassan Koroma wa Diyosezi Gatolika ya Makeni muri Sierra Leone, yageneye ubutumwa bw’ amahoro, ubumwe n’ubufatanye Abayisilamu bo muri icyo gihugu mu gihe bizihizaga Eid al-Fitr, umunsi usoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.
Mu butumwa bwe yageneye “Abayobozi b’Imisigiti n’abavandimwe b’Abayisilamu bo mu mujyi wa Makeni,” bwatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe, Musenyeri Koroma yabifurije kwizihiza uyu munsi mu mahoro n’ibyishimo.
Yavuze ko mu izina ry’umuryango w’Abakirisitu Gatolika ayobora, abifurije “ishimwe rikomeye n’amasengesho yuje umugisha,” anashimangira akamaro k’ukwezi kwa Ramadan kurangwa no kwiyiriza, gusenga, gufasha abatishoboye no kwiyegurira Imana.
Myr Koroma yashimangiye ko Kiliziya Gatolika yamagana ivangura iryo ari ryo ryose, igaharanira guteza imbere amahoro, ubutabera n’agaciro ka muntu. Yagaragaje kandi ko indangagaciro ziranga Ramadan na Eid zifite aho zihuriye n’inyigisho za gikristu.
Yagize ati“Kwiyiriza kwanyu kwigisha kwifata ku mubiri no ku mutima; amasengesho yanyu azamura imitima y’imiryango n’abaturage bayerekeza ku Mana; ibikorwa by’urukundo mukorera abatishoboye bigaragaza impuhwe nyazo.”
Yongeyeho ko izi ndangagaciro zihura n’umuhamagaro w’Abakirisitu wo gukunda Imana n’abaturanyi babo, cyane cyane bafasha abatishoboye.
Myr Koroma yanagarutse ku kuba uyu mwaka warahuriranye n’ igihe cy’Igisibo cy’Abakirisitu n’ukwezi kwa Ramadan ku Bayisilamu, avuga ko ari ikimenyetso cy’urugendo rusange ruhuza impande zombi mu buryo bwa roho.
Ati “Iyi migenzo yombi iduhamagarira kwisubiraho, gusenga no kwihana, hanyuma tukagaruka twavuguruwe, twiteguye kurushaho gukorera isi ibikorwa by’urukundo.”
Yashimangiye ko Diyosezi ya Makeni yiyemeje gukomeza guteza imbere imibanire myiza hagati y’amadini, asaba Abakirisitu n’Abayisilamu kurushaho gukorana mu guteza imbere inyungu rusange.
Yagize ati“Dukoreshe aya mahirwe mu kurushaho kumenyana no kwimakaza indangagaciro dusangiye zirimo ukuri, ubutabera, kwicisha bugufi n’ubugiraneza.”
Yakomeje ashishikariza impande zombi gufatanya mu gufasha abatishoboye no kubaka amahoro mu miryango n’abaturage bafite imyemerere itandukanye.
Myr Koroma yasoje ubutumwa bwe asabira umugisha Abayisilamu, agira ati“Umucyo w’iyi Eid al-Fitr ujye uhesha amahoro ingo zanyu, imiryango yanyu ihabwe ubuzima n’iterambere, kandi umutima wo gutanga ukomeze kubashishikariza gukora ibyiza mu mwaka wose.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.