Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Umwihariko wa Diyosezi ya Byumba mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Nk’uko biri muri gahunda ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Umuryango, yifuje ko abakirisitu bose bitabira ibikorwa byo guhimbaza icyumweru cy’umuryango, cyahujwe n’Umunsi wa Saint Valentin, mu bikorwa byatangiye kuwa 06 bikazarangira kuwa 15 Gashyantare 2026, Diyosezi ya Byumba yagaragaje umwihariko wayo, aho amwe mu maparuwasi yatangiye mbere ibi bikorwa.

Umwihariko wa Diyosezi ya Byumba mu cyumweru cyahariwe Umuryango
Umwihariko wa Diyosezi ya Byumba mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Emilien Ngerageze, ushinzwe Komisiyo y’Umuryango muri Diyosezi ya Byumba akaba n’Umunyamabanga wa Diyosezi, yatangaje ko Diyosezi yateguye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo guhimbaza iki cyumweru cy’umuryango. Yavuze ko bazasura amwe mu maparuwasi bagamije kubafasha mu biganiro byihariye.

Ati “Guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, tuzasura amaparuwasi agera kuri 4. Tuzatangirira kuri Paruwasi ya Rushaki, aho tuzasura abageni ba Kiristu (abapfakazi n’ababyeyi bibana). Paruwasi ya Nyarurema izakorerwamo ihuriro ry’imiryango rizahuza Duwayene ya Nyagatare, rizatangira ku mugoroba wo kuwa Kane rizasozwa ku cyumweru, ari naho hazizihirizwa iki cyumweru cy’umuryango ku rwego rwa Diyosezi. Tuzasura kandi Paruwasi ya Rukomo izagira ihuriro ry’ingo kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, ndetse na Nyagatare izagira ihuriro ry’ingo.”

Padiri Emilien Ngerageze yakomeje avuga ko, usibye ibi bikorwa byihariye bya Diyosezi, n’andi Mazone bazagerageza kuyageraho. Yongeraho ko Paruwasi Katederali ya Byumba yagize umwihariko kuko yabitangiye mu cyumweru gishize.

Yavuze ko gahunda yateguwe ku buryo buri paruwasi izayinjiramo ikurikije uko yateguye ibikorwa byayo, cyane ko ari ku nshuro ya kabiri iyi gahunda ikozwe.

Ati“Iyi ni gahunda y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. N’umwaka ushize yari ihari, gusa twe twari dusanzwe dukora ihuriro ry’imiryango aho tumaze imyaka irenga 10. Ariko kubihimbaza mu byiciro by’icyumweru cy’umuryango ntabwo bimenyerewe cyane.”

Agaruka ku musaruro w’iki gikorwa, yavuze ko mu myaka ibiri ishize, buri cyiciro gihabwa umwanya wacyo hari icyo biri gutanga.

Ati “Umuryango ni umugabo n’umugore, abana, urubyiruko, ndetse n’abageni ba Kiristu. Buri cyiciro cyahawe umwanya wihariye aho begerwa bakaganirizwa ibintu tubona byatangiye gukangura umuryango.”

Kinyamateka kandi yifuje kumenya umwihariko w’iyi Diyosezi wagaragajwe na Paruwasi Katederali ya Byumba. Padiri mukuru wayo, Padiri Alfred Rutagengwa, aganira na Kinyamateka yavuze ko gahunda bayitangiye ku itariki ya 01 Gashyantare 2026.

Yagize ati“Ku itariki ya mbere, twayihariye urukundo rw’abashakanye. Ku itariki ya 02 Gashyantare, wari umunsi wa Yezu aturwa Imana mu Ihekaru, twawuhariye abana ku buryo ababyeyi baje gutura Imana, abana babo ndetse bakirwa na Musenyeri Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi yacu ya Byumba.”

Yongeyeho ko atari abana bato gusa batuwe Imana, ahubwo umubyeyi wese wari ufite abana yabyaye bemeye kumwumvira yabazanye kubatura Imana, bagapfukama bakakira umugisha.

Ku cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026, bashyize imbaraga ku muryango harimo iyoborwa n’abapfakazi bita abageni ba Kiristu, imiryango iyoborwa n’imfubyi n’abandi. Ni mu gihe ku itariki ya 13 Gashyantare 2026, bafite igitaramo cy’abashakanye kizatangizwa na Misa izatangirwamo inyigisho ku rukundo rw’abashakanye, ndetse hatangwe n’umugisha wihariye.

Padiri Rutagengwa yagize ati “Hari icyo tugira cyo kuvugurura amasezerano yabo. Nyuma ya Misa, bazahurira muri salle, umugabo n’umugore tubatarimire kuko twatumiye abazabaririmbira, ndetse na serivisi zose uwo munsi bazazikorerwa ndetse basangire. Ibi byose tuzabikora kugira ngo tubibutse urukundo rwabo, kandi bizaba n’umwanya mwiza wo gufasha abashakanye badakunze kubona umwanya wo kuganira no kongera kuryoherwa n’urukundo rwabo.”

Yakomeje avuga ko ku cyumweru tariki ya 15 Gashyantare, ari umunsi bahariye urubyiruko n’abitegura kurushinga, bazakora umutambiro w’amaturo mu Misa ndetse banatura urukundo rwabo Imana kugira ngo iruyobore.

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Byumba bwatangaje kandi ko iki cyumweru cyahariwe umuryango bari kugihimbaza ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryango; Turangamire Kristu, Soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose