Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rurasabwa kongera guha imbaraga imiryango ya Agisiyo Gatolika

Mu birori byo gusoza ukwezi kwahariwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, byabereye muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi ya Gisagara, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yasabye urubyiruko guha imbaraga zidasanzwe imiryango ya Agisiyo Gatolika irimo kugenda icika intege cyane cyane mu bana no mu rubyiruko.

Urubyiruko rurasabwa kongera guha imbaraga imiryango ya Agisiyo Gatolika
Urubyiruko rurasabwa kongera guha imbaraga imiryango ya Agisiyo Gatolika

Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Bwana Jérôme Rutaburingonga, n’urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024.

Mu nyigisho ye, Myr Musengamana yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kuzahura imiryango ya Agisiyo Gatolika igenda icika integer kuko usanga isigaye igizwe ahanini n’abantu bakuze.

Myr Musengamana yakomeje asaba urubyiruko kwibuka Ijambo ry’Imana bakaritunga kugira ngo ribamurikire ndetse rinabahumurize, kuko “uwemeye kumva inyigisho za Yezu, Sekibi adashobora kumugiraho ububasha no kumwiyegurira.”

Yagize ati “Uri kumwe na Yezu, Sekibi aramuhunga, rubyiruko ntimugahweme gusenga kandi mwishimire amizero mufite. N’ubwo umuntu adakwiye kwirara ntabwo ari ngombwa kwibagirwa ibyishimo nyakuri biva ku Mana, ibi bituma twumva ko Imana yaturemye ibishaka kandi idufiteho umugambi mwiza.’’

Myr Musengamana yakomeje ahumuriza urubyiruko rwugarijwe n’urusobe rw’ibibazo birimo; kubura amahoro y’umutima, kwiheba, kubura akazi, ubusambanyi, ubunebwe, ubujiji, gukoresha nabi ikoranabuhanga, kutitabwaho n’ababyeyi, indwara z’ibyorezo, […….] arubwira ko rudakwiye guheranwa n’ibyo bibazo kuko Kiliziya iruri hafi kandi rugomba gushingira no kuri Yezu ubakunda.

Myr Musengamana yasoje asaba urubyiruko kuzirikana n’abandi bagenzi babo bari mu magororero atandukanye n’ahandi bari hirya no hino ndetse no kurangamira Kristu Soko y’amizero nk’insanganyamatsiko ya Yubile y’impurirane.

Ati “Guhimbaza Yubile y’urubyiruko bizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri muri uyu mwaka wa 2024, kandi tukazayihimbaza turi kumwe n’ikenurabushyo ry’abana. Turabasaba kubitegura ku rwego rw’amaparuwasi n’amadiyosezi, kugira ngo bizagende neza.’’

“Muzifashishe uyu mwaka waYubile muha imbaraga zidasanzwe imiryango ya ya Agisiyo Gatolika irimo kugenda icika intege cyane cyane mu bana no mu rubyiruko.”

Rugaba Cyprien na Mpinganzima Ridivine bahagarariye urubyiruko ku rwego rw'Igihugu bavuze ko nyuma y'inyigisho bahawe Myr Papias Musengamana biyemeje kumva neza ijwi ry'uhoraho, bihatira gutunga no gusoma ijambo ry'Imana.

Mu gusoza ukwezi kwahariwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, hatanzwe ibihembo ku makipe yahize ayandi mu mikino yabaye muri Diyosezi ya Butare. Paruwasi zahembwe harimo Paruwasi Katederali ya Butare, Ngoma na Paroisse Universitaire St Dominique.

Myr Musengamana yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu miryango ya Agisiyo Gatolika
Myr Musengamana yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu miryango ya Agisiyo Gatolika
Amakipe yahize ayandi mu mikino yahuje urubyiruko muri Diyosezi ya Butare yahembwe
Amakipe yahize ayandi mu mikino yahuje urubyiruko muri Diyosezi ya Butare yahembwe
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara ni umwe mubatanze ibihembo. Mayor Rutaburingoga Jerome yashimiye imbaraga z'urubyiruko rwa Kiliziya mu bikorwa bitandukanye bya Leta
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara ni umwe mubatanze ibihembo. Mayor Rutaburingoga Jerome yashimiye imbaraga z'urubyiruko rwa Kiliziya mu bikorwa bitandukanye bya Leta
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko yashimiye urubyiruko
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko yashimiye urubyiruko
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose