Urubyiruko rurashishikarizwa kwitondera Telefone n’imbuga nkoranyambaga kuko birimo kwangiza Inzozi n’Ubuzima bwabo
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ubwo Kiliziya yizihizaga umunsi mukuru wa Kristu Umwami, byahuriranye no guhimbaza umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko Gatolika, wahimbarijwe ku rwego rw'igihugu muri paruwai ya Cyanika ya Diyosezi ya Gikongoro.
Uyu munsi mpuzamhanga w'urubyiruko ni umwanya wihariye Papa aha urubyiruko icyerekezo cy’ikenurabushyo ryabo, akerekana icyo Kiliziya ibifuriza n’inshingano asaba ababaherekeza
Ubwo butumwa bwa Papa bwasomwe na Nyiricyubahiro Mgr Célestin Hakizimana, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Namwe rero muzambere abagabo kuko twabanye kuva mu ntangiriro.”
Mu gusoma ubu butumwa, Mgr Hakizimana yagejeje ku rubyiruko amagambo Papa Leo wa XIV yabahaye, aho yabahamagariye kwirinda uburangazi bukomoka ku ikoreshwa ridahwitse rya telephone n’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.
Papa yagize ati: “Rubyiruko dukunda, ndasaba buri wese muri mwe gukomeza gushakashaka incuti n’abahamya ba Yezu mugendeye ku Byanditswe Bitagatifu. Nimusoma Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, muzasanga bose barabonye igisubizo nyakuri cy’ubuzima binyuze mu mubano wabo na Kristu. Koko rero ibibazo byacu bikomeye ntibikemurwa n’uko duhora dukoresha telephone, zo ziturangaza, zikatunaniza, zikadusiga mu bwenge n’imitima inaniwe. Ntidushobora kubona ibisubizo rw’ibituguma mu bitekerezo byacu gusa; inzozi zacu tuzigeraho iyo dusohotse muri twe ubwacu tukaziharanira.”
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko bagenzi be, Rugaba Sprien, Perezida w’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu, yagarutse cyane kuri aya magambo ya Papa, aburira urubyiruko kwitwararika mu ikoreshwa rya telephone n’imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Twirinde kurebera ku bantu bose tubona ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko byavuzwe mu ibaruwa Papa yageneye urubyiruko, ndagira ngo nsubiremo ingingo y’ingenzi: tugomba kwirinda gutakaza umwanya wacu twagakwiye gukoresha ibindi bikorwa byubaka mu matelefone. Papa yashatse kutwereka ko telephone tuzishyiramo imbaraga zacu tugasigara turi ibisenzegeri.”
Yakomeje agira ati: “Papa yadukanguriye kubona ko gutakaza umwanya kuri telephone bituma tuyitakazaho imbaraga zacu, tugasigara tumeze nk’ibisenzegeri neza neza. Papa yavuze ko hari igihe umuntu aba kuri telephone nyamara yagombye kuba ari gusubira mu masomo, ariko akumva birangiye umunsi wose awumariye kuri TikTok, ukumva ubwenge buracanganyikiwe. Badusabye ko duharira telephone umwanya wayo, tugaharanira gukoresha imbaraga zacu nk’abajene.”
Rugaba yongeye kandi kwibutsa urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba iz’ingenzi cyangwa mbi bitewe n’uko umuntu azikoresheje
Yagize ati: “Hari ikintu gisa nk’igihugu gishya kitwa imbuga nkoranyambaga. Muzi WhatsApp, muzi TikTok n’izindi. Telefone itwereka raporo y’igihe tumaraho; hari aho usanga umuntu mu cyumweru yamaze amasaha arenga 30 ari ku mbuga nkoranyambaga. Ntibikwiye. Ncuti bavandimwe, nk’uko Papa abidukangurira, twitondere izi mbuga nkoranyambaga kuko zishobora kuba ishuri, zikadufasha twese mu bumenyi, imishinga, no gutera imbere, ariko na none zishobora kuturoha mu ngeso mbi.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habimana Thadée, nawe yagarutse ku kibazo cy’imikoreshereze idakwiriye y’ikoranabuhanga mu rubyiruko.
Yagize ati “Urubyiruko rw’uyu munsi rurabura ikintu gikomeye kandi rufite byose. Rwinshi rurahugiye mu bintu bidafite agaciro, bikabangamira Igihugu na Kiliziya. Muri byo harimo ibiyobyabwenge, kwiyandarika no gukoresha ikoranabuhanga nabi. Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku buryo butari bwo riturangaza, rikadutera impungenge. Mwebwe rubyiruko ni mwe tubwira none, kuko muri ababyeyi b’ejo, abasaserdoti b’ejo, abayobozi b’ejo. Nimutabyumva neza ngo muyitwaremo neza, ahazaza h’igihugu, ha Kiliziya n’umuryango ntabwo hazaba heza.”
Mu butumwa bwe, Padiri Anatole Igirimbabazi, Omoniye w’Urubyiruko muri Diyosezi ya Gikongoro, yashimye cyane Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeye ko uyu munsi ubera muri iyi diyosezi, by’umwihariko muri Paruwasi ya Cyanika. Yanashimye urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro rumaze ukwezi rutegura uyu munsi.
Yongeyeho ati“Imbuga nkoranyambaga nka TikTok na YouTube zishobora kuba inzira yo guteza abantu imbere, ariko ku bandi zikababera ikiyobyabwenge kibangiriza ubuzima. Abazikoresha neza bazibyaza umusaruro, ariko abazitwaramo nabi usanga birangira bisanga mu ngeso mbi cyangwa bakora ibyaha bituma bagaragara imbere ya RIB.”
Yagize ati“Nongere nshime cyane cyane urubyiruko rwa diyosezi ya Gikongoro rumaze ukwezi kose rutegura uyu munsi mukuru, bitari ugutegura ibirori gusa ahubwo no gutegura iterambere ryabo bwite ari na byo twifuriza buri mujene. Turabashimira ibikorwa bitandukanye mwakoze mu maparuwasi yanyu.”
Yagize ati “Nubwo turi muri ibi byishimo, tuzirikane ko hari abajene bari mu magereza, mu magororero n’abari mu ngorane zitandukanye. Turagushimira Nyiricyubahiro Mgr kuba mbere yo kuza hano wabanje guca mu Igororero rya Nyamagabe ukahabaturira Misa. Dusabire abajene bacu badafite akazi, abatandukanye n’imiryango yabo, abumva badakunzwe, n’abihebye. Tubature Umubyeyi Bikira Mariya, tubature Yezu Nyir’impuhwe, tubature Kristu Umwami.”
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ), yasabye urubyiruko kudaheranwa n’ibyishimo by’uyu munsi, ahubwo rugasengera bagenzi babo bari mu bibazo bitandukanye.
Uyu munsi wasize urubyiruko ruri mu gihugu hose rwibukijwe ko ikoranabuhanga rikwiye kubafasha kwiyubaka aho kubasubiza inyuma, ndetse ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza mu muryango, mu gihugu no muri Kiliziya, bityo bakaba basabwa kubaka ejo hazaza mu murongo uhamye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.