Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Urugendo rw’ubukiristu muri Paruwasi ya Save; Imizi y’iyogezabutumwa mu Rwanda

Paruwasi ya Save ni imwe mu nkingi z’amateka y’ubukiristu mu Rwanda, aho ivanjiri yatangiriye igakwirakwira mu gihugu hose. Iyi Paruwasi yashinzwe kuwa 8 Gashyantare 1900 na Musenyeri Hirt, ayiha abapadiri bera barimo Padiri Brard, Padiri Barotoromayo n’umuferere Anselme.

Urugendo rw’ubukiristu muri Paruwasi ya Save; Imizi y’iyogezabutumwa mu Rwanda
Urugendo rw’ubukiristu muri Paruwasi ya Save; Imizi y’iyogezabutumwa mu Rwanda

Aba bamisiyoneri batangiye kwamamaza inkuru nziza i Save bafashijwe n’abakateshiste b’Abagande bari bazanye na bo, bityo ivanjiri itangira gukwira mu Rwanda hose. Mu ntangiriro, abigishwa ba mbere bigiraga mu kiliziya yoroheje yari isakaje ibyatsi, ariko ku bufatanye bw’abamisiyoneri n’abakirisitu ba mbere, hubatswe Kiliziya nziza yaje kwegurirwa Umutima Mutagatifu wa Yezu ku wa 14 Kamena 1901, ihabwa umugisha ku wa 26 Gashyantare 1907.

Uko imyaka yagiye ishira, abakirisitu bagiye barushaho kwitabira inkuru nziza no kuyogeza i Save. Ku wa 11 Mata 1903 habonetse imbuto ya mbere y’ivanjiri, ubwo hatangwaga batisimu ya mbere i Save, ihabwa abasore 22 n’inkumi 4. Nyuma yaho, ku wa 27 Mutarama 1904, hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa gikirisitu bwa mbere i Save, rihabwa Optati Sebabi na Gudula Nyirabarima, ababyeyi ba Aloys Mugoyi.

Aloys Mugoyi, wabaye umwana wa mbere wahawe batisimu ari uruhinja ku wa 24 Ugushyingo 1904, yaje kuba umwogezabutumwa i Katanga muri Tanzaniya kuva mu 1926 kugeza mu 1938, bikagaragaza uburyo ivanjiri yakwiraga inarenza imbibi z’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka umunani gusa ivanjiri igeze i Save, habonetse abasore biyemeza gutangira inzira yo kwiyegurira Imana. Muri bo harimo Padiri Donat Reberaho, wavukiye muri iyi Paruwasi, waje guhabwa isakaramentu ry’ubusaseredoti kuwa 7 Ukwakira 1917, hashize imyaka 17 gusa abakirisitu ba Save bakiriye ivanjiri.

Ibi byabaye ibyishimo bikomeye kuri Paruwasi ya Save ndetse no kuri Kiliziya y’u Rwanda muri rusange, kuko iyo mbuto y’ivanjiri yeze mu gihe gito ugereranyije n’ahandi, nyamara abazanye ivanjiri bari baturutse mu bindi bihugu. Ibi byagaragaje ko Abanyarwanda bari banyotewe kumenya Imana Nyamana no kumenyekanisha ijambo ryayo kugira ngo rigere kuri bose.

Mu myaka 126 ishize, Paruwasi ya Save yakomeje kwera imbuto y’abihayimana n’abiyeguriyimana. Kuva kuri Padiri Donat Reberaho wabaye uwa mbere guhabwa ubusaseredoti mu 1917, kugeza kuri Padiri Nyandwi Jean Claude uheruka kubuhabwa, hamaze kuboneka abasaserdoti 28 bavuka muri iyi Paruwasi, muri bo abagera kuri 13 bamaze kwitaba Imana. Hari kandi abihayimana benshi, abafurere n’ababikira, bavuka i Save mu miryango itandukanye y’abihaye Imana, bigaragaza ko abakirisitu b’i Save bumvise neza icyo Imana ishaka mu mitima yabo.

Kugeza ubu, Paruwasi ya Save ifite abakirisitu 30,552, babarizwa mu masantarali atanu ari yo; Save, Zivu, Munazi, Mugogwe na Tamba, ndetse no mu Sikirisale eshatu; Rwanza, Shyanda na Karama. Muri rusange, muri iyi paruwasi hamaze kubatirizwa abakirisitu 141,783.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose