Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

“Urumuri rw’Ivanjiri rwacaniwe i Save rukwira igihugu cyose, ntidukwiye gusigara inyuma.” Musenyeri Jean Bosco Ntagungira

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yagaragaje ko Paruwasi ya Save ari ishema rikomeye mu mateka y’ivanjiri mu Rwanda, ashimangira ko abakirisitu baho badakwiye gusigara inyuma mu gukomeza kwamamaza Ivanjiri.

“Urumuri rw’Ivanjiri rwacaniwe i Save rukwira igihugu cyose, ntidukwiye gusigara inyuma.” Musenyeri Jean Bosco Ntagungira
“Urumuri rw’Ivanjiri rwacaniwe i Save rukwira igihugu cyose, ntidukwiye gusigara inyuma.” Musenyeri Jean Bosco Ntagungira

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026, ubwo Paruwasi ya Save yizihizaga isabukuru y’imyaka 126 imaze ishinzwe.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Ntagungira yavuze ko Paruwasi ya Save yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza Ivanjiri mu gihugu hose, aho yavuze ko ari ishema rikomeye kuri Paruwasi ndetse na Diyosezi ya Butare.

Yagize ati “Ni ishema rya Paruwasi yacu na Diyosezi yacu ya Butare, kuko iyi Paruwasi yagabye amashami mu Rwanda hose, maze urumuri rw’Ivanjiri rukwira mu gihugu cyose ruturutse hano i Save.

Ni umwanya wo kuzirikana uru rugendo rw’imyaka 126, tugashimira inkomarume zageze hano muri ibyo bihe. Abapadiri bera twese tuzi uburyo bitanze, abakateshiste ba mbere bari kumwe na bo, ndetse n’abakirisitu bitanze bakitabira Ivanjiri no kuyamamaza. Ibyo byose ni ikimenyetso cy’uko Imana ikunda Save yacu.”

Yakomeje ashimangira ko n’ubwo Ivanjiri yatangiriye i Save igakwirakwira mu gihugu hose, abakirisitu baho bagifite inshingano zo gukomeza kuba urumuri.

Ati “Turacyafite inshingano zo gukomeza kuba urumuri. Ntabwo tugomba gutanga urumuri ngo tuzime. Ntitugomba kuba ari twe twabaye aba mbere mu bukirisitu ngo dusange ari twe tugomba gusa n’abandi cyangwa kuba inyuma y’abandi.”

Musenyeri Ntagungira yavuze ko nk’ahantu hakongereje abandi Ivanjiri, abakirisitu badakwiye gusigara inyuma, ahubwo bagomba guhora mu mihigo kugira ngo urwo rumuri rutazima.

Ati “Niba hari icyo tunengwa, twihatire kukirandura, bityo dukomeze kubera abandi uburyohe hano ku isi. Ntabwo mugomba kugendera mu murongo w’ab’isi. Uwemeye Yezu agomba kugira itandukaniro n’umwihariko, ku buryo bamubona bakavuga bati Uriya koko ni umukirisitu.”

Agaruka ku nyigisho ya Yezu ivuga ko abakirisitu ari umunyu w’isi n’urumuri rw’isi, Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko umunyu nubwo uba ari muto kandi utagaragara cyane, ugira akamaro gakomeye kuko uha ibiryo uburyohe kandi ukabibungabunga ntibyangirike.

Yagize ati “Nk’umunyu w’isi, umukirisitu agomba gufasha isi gukomeza kubaho ayiremamo icyizere kandi akayihesha uburyohe binyuze mu Ijambo ry’Imana.”

Yanagarutse ku nshingano zo kurwanya ibibi biri mu muryango nyarwanda, asaba abakirisitu kurwanya ubugome, ubuzima bubi n’ingeso mbi, bagaharanira guhindura sosiyete mu buryo bwiza.

Yakomeje ashimangira ko abakirisitu bagomba kubana n’abandi bantu, bakabereka urugero rwiza.

Ati “Ntabwo turiho kubwacu, ahubwo tubereyeho kubana n’abandi, kugira ngo tubere isi uburyohe kandi tuyifashe kugira ubuzima bwiza.”

Ku bijyanye n’icyigereranyo cy’urumuri rw’isi, yavuze ko urumuri rumenyekana bitewe n’ibikorwa byiza rukora. Ati “Urumuri ruboneka kubera icyo rwamuritse. Natwe tuzaba urumuri kubera ibikorwa byiza tugaragaza.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Musenyeri Ntagungira yibukije abakirisitu ko n’ubwo bashobora kugira intege nke, Yezu akomeje kubahamagara ngo bamukurikire, abasaba gukomeza kumusaba imbaraga zo gusohoza uwo muhamagaro.

Paruwasi ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900, iherereye nko ku birometero bisaga 10 uvuye mu Mujyi wa Butare werekeza i Kigali. Mu ntangiriro yayobowe na Padiri Brard, abaturage b’i Save bitaga Terebura.

Tariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda, ari bo Musenyeri Hirth, Padiri Brard, Padiri Barthélemy na Furere Anselme, bakaba ari na bo bagejeje Ivanjiri i Save maze ikwira igihugu cy’u Rwanda.

Ni Paruwasi kandi yaragijwe Umutima Mutagatifu wa Yezu, aho amateka agaragaza ko abamisiyoneri bakihagera bayitangiyemo ubutumwa bayishinga abarinzi batatu; bahereye ku Mutima Mutagatifu wa Yezu, hanyuma banayiragiza Bikira Mariya Mwamikazi wa Afurika, ndetse na Mutagatifu Fransisiko Saveri umurinzi waba Misiyoneri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose