Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urupfu rwa Karidinali Pengo rwashenguye Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari

Karidinali Polycarp Pengo, wabaye Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Dar es Salaam muri Tanzania, witabye Imana ku wa 19 Gashyantare, aribukwa nk’umushumba mwiza waharaniye Kiliziya n’indangagaciro z’umuco nyafurika.

Urupfu rwa Karidinali Pengo rwashenguye Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari
Urupfu rwa Karidinali Pengo rwashenguye Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari

Mu butumwa bw’ihumure bwatanzwe mu bihe bitandukanye, Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tanzaniya (TEC), Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) ndetse n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Burasirazuba bwa Afurika (AMECEA) bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mushumba.

Perezida wa SECAM, Karidinali Fridolin Ambongo, mu butumwa bwo ku wa 20 Gashyantare, yihanganishije Kiliziya yo muri Tanzaniya n’abakristu bose, avuga ko Karidinali Pengo yari “umushumba w’intangarugero, waharaniye ubutumwa bwa Kristu atizigamye, asiga umurage urambye.”

Yashimangiye ko ubuyobozi bwe nka Arikiyepiskopi wa Dar es Salaam ndetse na Perezida wa SECAM bwaranzwe n’ukwemera gukomeye, umurava mu butumwa bwa gishumba no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye hagati ya Kiliziya zo muri Afurika.

Ku ruhande rwabo, abanyamuryango ba AMECEA bavuze ko Kiliziya muri Afurika izahora yibuka Karidinali Pengo nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’umugabane. Bamushimiye cyane ko yaharaniraga ko Kiliziya yigira ku mutungo wayo kandi akarengera indangagaciro z’umuco nyafurika. Bavuze ko yari ijwi rya gishumba muri Kiliziya, rirangwa n’ubudahemuka n’ubutwari bwa gikristu.

Ku wa 20 Kamena 2023, Papa Fransisiko yamushimiye imyaka irenga 25 yari amaze mu Nteko y’Abakaridinali, amushimira umurava mu ivugabutumwa no gukorera Kiliziya ku rwego rw’Isi yose.

Mu 2021, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 amaze ari umupadiri, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yamushimiye uruhare yagize mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’imibanire myiza hagati y’amadini. Yanamushyigikiye mu mushinga wo kubaka kiliziya muri Makulunge, muri Diyosezi ya Morogoro.

Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tanzaniya (TEC) yihanganishije Arikiyepiskopi Ruwa’ichi n’abakristu ba Arikidiyosezi ya Dar es Salaam, ibizeza ko bari kumwe na bo mu isengesho ryo gusabira roho ya nyakwigendera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose