“Urupfu si intwari, rurahubuka ntihazagire n’urusaba imbabazi,” Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ari na we wahaye Isakaramentu ry’Ubupadiri Padiri Jean Damascène Mugiraneza, yavuze ko ku munsi wo guherekeza uwitabye Imana umuntu ashobora kubura icyo avuga.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, muri Paruwasi Regina Pacis i Remera ahabereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gusabira Padiri Jean Damascène Mugiraneza, witabye Imana ku wa 13 Nzeri 2026.
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa Yagize ati ‘’Wavuga iki ku munsi utwara umubyeyi washobora kurera abana be neza akakabamo bakiri imiginigini, urupfu rukamutwara wavuga iki? Wavuga iki ku mupadiri wari wizihiwe n’abakirisitu bavuga rumwe akagira atya akabavamo bitewe n’urupfu, wavuga iki? Wavuga iki ku murezi mu ishuri ukunda abana be nabo bakamukunda ariko bugacya babwira abo bana ngo mwalimu yapfuye, wumva wavuga iki? Ese bakubwiye bati Intwari ku rugamba rwamutwaye wavuga iki? Buriya wavuga ko urupfu ari intwari?’’
Yakomeje ati ‘’Ese usomye Ijambo ry’Imana ukumva ko umwana w’Imana Yezu Kristu yaguye ku musaraba wavuga ko urupfu ari rwo rufite ijambo rya nyuma? Oya, urupfu n’ubwo ntawe rwatinye rukubahuka n’umwana w’Imana Yezu Kristu, urupfu ntabwo ari rwiza, urupfu si intwari, urupfu rurahubuka, urupfu ntawarwiringira, ntihazagire n’urusaba imbabazi.’’
Yongeyeho ko urupfu hari intwari yarutsinze, ari yo Yezu Kristu.
Ati ‘’Hari intwari yarutsinze, ni ya yindi yatubwiye iti ndi urumuri, ndi ukuri ndi ubugingo, ni Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu ni muzira Kinyoma ntabwo atubeshya, ku musaraba yararutsinze yabwiye Imana Data ati kuki wantereranye, igisubizo yabonye ni ubwe we yavuze ati Nyagasani icyo nshyize Roho yanjye mu biganza byawe n’ibwo yavuye kuri iyi si. Ariko urupfu ntacyo rwagombaga kwivuga kuko mu minsi micye itarenze itatu Yezu Kristu yarazutse yiyereka babandi bari kumwe batatanye barira ariko baramubona.’’
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yanavuze ko umunsi nk’uyu ari uwo kurushaho kwemera, kwegera Imana no kurushaho gusaba.
Ati ‘’Ni ukurushaho gusaba, kwemera no kwegera Imana kugira ngo igihe natwe tuzaba dusumbirijwe ariko dufite ukwemera tuzabashe kubwira Yezu Kristu ko dushyize ubugingo bwacu mu biganza by’Imana, ni yo izatubeshaho nk’uko byagenze ku mwana wayo n’ababandi bari baragize igihugu bakongera kugira ubutwari.’’
Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gusabira Padiri Jean Damascène Mugiraneza witabiriwe n’abapadiri, abihayimana, abakirisitu, umuryango, inshuti n’abavandimwe. Nyuma y’Igitambo cya Misa, umurambo we wajyanywe mu irimbi ry’i Ndera rishyingurwamo abapadiri, ari na ho yashyinguwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.