“Urupfu turwite uko ruri,” Papa Leo kuwa Gatatu w’Ivu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu w’Ivu tariki ya 18 Gashyantare 2026, umunsi utangiza Igisibo cy’iminsi 40, Pape Leo XIV yayoboye Igitambo cya Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Sabina i Roma, atanga ubutumwa bukomeye buhamagarira abakiristu kwitekerezaho, kwihana no guhangana n’ukuri k’urupfu.
Mu ijambo rye, Papa yibukije ko ivu risigwa ku gahanga kuwa Gatatu w’Ivu ritwibutsa ko turi ivu kandi ko tuzasubira mu ivu. Yagize ati “Ivu ritwibutsa uburemere bw’isi iri gushya, imijyi yose yasenywe n’intambara.”
Yashimangiye ko uko isi ihagaze uyu munsi irangwa n’intambara, amakimbirane n’akarengane iduhamagarira guhamagara urupfu uko ruri, no gutwara ibimenyetso byarwo muri twe.
Mu gusobanura amagambo ye agira ati Urupfu turwite uko ruri, Papa Leo XIV yagaragaje ko Igisibo ari igihe cyo guhangana n’ukuri kw’ubuzima aho kwihisha inyuma y’ibitwibagiza iby’ingenzi. bityo ko muntu akwiriye gutekereza ku mibereho ye no ku iherezo rye. Yongeyeho ko ayo magambo anareba uko isi ihagaze uyu munsi, irangwa n’intambara, akarengane n’imijyi yasenywe, agaragaza ko tugomba kwemera uburemere bw’urupfu n’ingaruka z’icyaha aho kubipfukirana. Kuri we, guhamagara urupfu uko ruri ni ukwemera ko icyaha cyangiza umutima w’umuntu n’imibereho y’umuryango mugari, bityo Igisibo kikaba igihe cyo kwihana by’ukuri, guhinduka no gutangira inzira nshya yo kwiyubaka.
Yagize ati “Igisibo ni igihe cy’iminsi 40 kibanziriza Pasika, kikaba ari igihe cy’isengesho, kwigomwa no kwihana. Iki ni igihe gikomeye cy’umuryango, aho abakirisitu bateranira hamwe nk’umuryango wemera ibyaha byawo kandi ushaka kwivugurura.”
Papa Leo XIV, yanagaragaje ko muri iki gihe isi irimo kugenda iba iy’umuntu ku giti cye, aho abantu batandukana bakibanda ku nyungu zabo. Ariko Igisibo, kikaba igihe cyo kongera gusubiza agaciro umuryango no kubaka ubumwe.
Papa Leo yibukije kandi ko icyaha atari icy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko hari n’imiterere y’icyaha iba iri mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Yagize ati “icyaha kibera mu mitima yacu kandi kikaba muri twe, ariko nanone kikaba mu miterere yagutse ishobora kuba iy’ubukungu, umuco, politiki ndetse n’iy’idini.”
Nkuko yabivuze, ngo ibi bituma Igisibo kiba igihe cyo kwiyemeza impinduka nyazo, atari mu buzima bw’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo no mu muryango mugari.
Papa Leo yashimangiye ko Igisibo gisaba gutinyuka kuba abigenga, bivuze kwigobotora icyaha n’ibitubuza kubaho mu kuri.
Papa Leo yasabye abakirisitu kudafata Igisibo nk’igikorwa cy’ibanga cy’umuntu ku giti cye, ahubwo bakagishakira n’abandi bafite umutima ushaka amahoro n’ukuri, bashaka inzira nyakuri zo kongera kuvugurura ubuzima bwabo.
Mu gusoza, Papa Leo yagaragaje ko ubutumwa bwo kuri uyu wa Gatatu w’Ivu budashingiye gusa ku mihango, ahubwo ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukamenya intege nke zacu, tugahinduka kandi tugaharanira isi irangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe.
Mu gihe isi ihanganye n’intambara, ubusumbane n’ihungabana ry’indangagaciro, Papa Leo yibukije ko inzira yo kuvugurura isi itangirira mu guhinduka kw’imitima y’abantu ku giti cyabo no mu miryango yabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.